Ikiganiro Kinyamateka yagiranye na Padiri Oscar KAGIMBURA watorewe kuba Umunyamabanga mukuru wa Caritas Rwanda
Nyuma y’aho Inama y’Abepiskopi itoreye Padiri Oscar Kagimbura kuba Umunyamabanga mukuru wa Caritas Rwanda, Kinyamateka yagiranye na we ikiganiro ayitangariza byinshi kuri we no ku butumwa bushya yatorewe.
Dore Ikiganiro Kinyamateka yagiranye na Padiri Oscar Kagimbura nyuma yo gutorerwa kuba umunyamabanga mukuru wa Caritas Rwanda:
Kinyamateka: Turagira ngo mwibwire abasomyi ba Kinyamateka, ndetse n’inshingano zanyu muri iyi minsi.
Padiri Oscar: Murakoze, Nitwa Padiri Oscar Kagimbura, ndi umupadiri wa Diyosezi ya Kibungo, muri iyi minsi inama y’abepiskopi ikaba yarantoreye kuba Umunyamabanga mukuru wa Caritas Rwanda.
Kinyamateka: Nyakubahwa Padiri, ubutumwa bwo kuba Umunyamabanga mukuru wa Caritas Rwanda mwabwakiriye mute aho mwari muri mu mahanga?
Padiri Oscar: Buri gihe ubutumwa bwa Kiliziya buza ari ubutumwa buremereye kuko buza ari ubutumwa bujyanye no kogeza inkuru nziza y’ivanjili, ni ubutumwa rero umuntu yakirana igishyika; noneho byakubitiraho kuba ari ubutumwa bwa Caritas bujyanye n’ibikorwa by’urukundo, kwita ku bababaye, kubatishoboye, ari naho cyane cyane Ivanjili igomba kwigaragariza birumvikana ko nabwakiye nk’ubutumwa buremereye, ariko na none nkagira nti Imana turi kumwe, Roho w’Imana aradufasha kugira ngo urukundo tubashe kurwamamaza no kurugeza ku barukeneye uko babyifuza.
Kinyamateka: Nyakubahwa Padiri, kuba Abepiskopi baragushinze ubu butumwa birumvikana ko hari icyo bagendeyeho. Ubundi muri wowe Caritas uyumva ute?
Padiri Oscar: Nk’uko ubivuze, kugira ngo bantorere ubu butumva, Abepiskopi bagomba kuba barabonye ko hari umusanzu natanga mu rwego rwo guteza imbere Caritas Rwanda. Si ubwa mbere ngiye gukora ubutumwa muri Caritas kuko hari hashize imyaka igera kuri itanu n’igice nsubiye mu masomo, mbere y’uko nsubira mu masomo nari umuyobozi wa Caritas ya Diyosezi ya Kibungo; nkaba narayikozemo ubutumwa mu gihe cy’imyaka itanu. Ubutumwa Caritas ikora ndabuzi, narabukoze, ndabumenyereye, ikiyongereyeho ni inshingano ziyongereye ugereranyije n’urwego nakoragaho. Kuba narahawe inshingano zisumbuye kandi ziremereye ugereranyije n’izo nakoraga ku rwego rwa diyosezi bivuze ko nanjye hari n’ibindi ngomba kwiga kugra ngo nzabashe kuzuza izi nshingano.
Kinyamateka: Ubutumwa nyamukuru bwa Caritas ni ukwita ku bakene n’abababaye, Papa Fransisiko n’abamubanjirije bahora bahamagarira Abakristu kwita ku bakene; nk’umuyobozi mushya wa Caritas Rwanda ni ikihe cyerekezo mufite ku bijyanye no kunoza ub butumwa bwa Kiliziya bwo kwita ku bakene n’abanyantege nke?
Padiri Oscar: Nibyo koko ubutumwa bwa Caritas bwo kwita ku bakene bugomba gukomeza nk’uko abakene nabo bazahoraho. Nshingiye ku butumwa bw’abashumba ba Kiliziya gatolika ku isi, harimo na Papa Fransisiko icya mbere numva tugomba gushyira imbere ni ugukomeza kwigisha abantu ubutumwa bw’impuhwe, abantu bakamenya kugirira impuhwe abababaye, abanyantege nke, n’abari mu ngorane. Uyu mutima w’impuhwe ukajyana n’ibikorwa kugira ngo wa muntu uri mu bibazo abashe kubisohokamo; uyu mutima w’impuhwe ukanatoza buri muntu bitewe n’ubushobzi bwe kumva ko uko byaba bingana kose ashobora kuba yagira uwo afasha kuko ntabwo hafasha abafite byinshi gusa.
Icya Kabiri, ngendeye ku rwandiko Deus Caritas Est rwa Papa Benedigito wa XVI ruvuga ngo Imana ni urukundo, ni ukumvisha abantu ko urukundo rukomoka ku Mana, abantu bakabasha kurwakira, kandi bakarusangiza abandi. Abakristu bagashishikarizwa gukora ibikorwa by’urukundo, abakozi ba Caritas bakibutswa gutegura gahunda z’ibikorwa byita ku bababaye binyuze mu mishinga, abo bose ari abakristu ari n’abakozi ba Caritas ndetse natwe Abihayimana tukakira urukundo rw’Imana nk’impano, iyo mpano natwe tukayigeza ku bandi bayikeneye.
Kinyamateka: Kimwe mu bisubizo birambye Abepiskopi bateganya mu rwego rwo kubaka Caritas Rwanda ni uguteganya uko Caritas Rwanda yakwigira, ikagabanya gutegereza ako imuhana, iyi gahunda muyibona mute?
Padiri Oscar: Kimwe n’abandi bashaka gutera imbere, natwe ntabwo dukwiye gukomeza kurambiriza gusa ku nkunga ziturutse ahandi, Caritas Rwanda nayo igomba guharanira kwigira; ibi bikaba bitavuze ko ari ukurwanya agahunda zisanzwe zo gufatanya n’abandi ahubwo natwe ubwacu tukishakamo imbaraga kugira ngo abafatanyabikorwa n’abaterankunga batabonetse tutazavugango biratunaniye, ntacyo dushoboye gukora, ahubwo natwe tuzashobore kugira icyo twikorera. Ni ngombwa rero ko dutekereza cyane ku kintu twakora kugira ngo duteze imbere gahunda yo kwigira no kwishakamo ubushobozi.
Muri ubu buryo, n’umuntu ufite ubushobozi buke ashobora gufasha, ntabwo bivuze ngo wa wundi utera inkunga kuko we afite ubushobozi buhagije abe ari we duharira ibikorwa, twebwe ngo duse n’abisuzuguye; biragaragara ko muri twebwe n’ubwo twaba dufite ubushobozi buke, ubwo bushobozi buke bwacu dushobora kububyaza umusaruro. Icya mbere dushobora gufasha abandi, icya kabiri dushobora kwishakamo ibaraga zituma bwa bushobozi buke dufite tubuzamura tukagera ku rwego rw’uko noneho ibikorwa twar dukeneye gukora tubikora biturutse ku bushobozi bwacu, ibiturutse ahandi bikaza bitwunganira. Uyu mujyo akaba ari nawo tuzakomeza kwerekezamo tugamije kwiyubakira ubushobozi kurusha kumva ko ibyo dukeneye byose tuzabifashwamo n’abo ahandi.
Kinyamateka: Nyakubahwa Padiri, n’iki mwabwira abakristu aho bari mu maparuwasi, amasantarari n’imiryango remezo ku gushyira mu bikorwa gahunda za Caritas Rwanda?
Padiri Oscar: Si abakristu gatolika gusa, n’abandi bose; ndagira ngo nongere kubibutsa ko Caritas ari urukundo, kandi urukundo rukomoka ku mana, uru urukundo rukaba rugomba kugaragarizwa mu bikorwa nk’uko Ivanjili ibitwigisha. Ndabashishikariza gukunda ibikorwa by’urukundo, nkabasaba gukunda Caritas kuko ariwo mutima wa Kiliziya. Abantu twese niduhuriza hamwe, tugaharanira gukora ibikorwa by’urukundo bizagirira akamaro abadukeneye, kandi n’isi irusheho kuba nziza.
Padiri Oscar Kagimbura yatorewe kuba Umunyamabanga wa Caritas Rwanda n’Inama y’Abepiskopi yateraniye i Kigali ku wa 20-23 Werurwe 2023. Yize amashuri abanza mu iseminari nto ya Zaza, akomereza amasomo y’i Seminari nkuru i Rutongo; yize Filozofiya na Tewolojiya mu iseminari nkuru ya Nyakibanda, ahabwa Ubusaseridoti mu 2002. Nyuma yo kuba umusaseridoti yakoze ubutumwa mu maparuwasi anyuranye ya diyosezi ya Kibungo,anaba umuyobozi wa Caritas w’iyi diyosezi mu gihe cy’imyaka igera kuri itanu. Yakomereje amasomo mu gihugu cya Espanye, mu bijyanye na Theologie Morale, by’umwihariko mu bijyanye n’ikenuraburyo rwita ku muryango, akaba ageze ku musozo y’ amasomo y’icyiciro cya Doctorat muri Kaminuza ya Valence muri Espanye.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.