Imana, Kiliziya n’inyokomuntu bajishe igisabo ku muryango-Musenyeri Balthazar
Musenyeri Balthazar Ntivuguruzwa, Umwepiskopi wa Kabgayi arasaba abagize Komisiyo y’umuryango gusigasira umuryango kuko ariho Imana, Kiliziya n’inyokomuntu bajije igisabo.
Ibi Myr Balthazar yabisabye kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 01 Werurwe 2024, ubwo yatangizaga amahugurwa y’iminsi itatu yahuje abahagarariye Komisiyo ishinzwe ikenurabushyo ry’umuryango muri paruwasi zigize Diyosezi ya Kabgayi.
Yifashishije umugani w’Ikinyarwanda ugira uti “Aho usjishe igisabo ntuhatera ibuye” Myr Balthazar yavuze ko umuryango ukwiye kugereranywa n’aho Imana, Kiliziya n’inyoko muntu bajishe igisabo. Ati “Iyo uhateye ibuye uba ukoze amahano ashobora gukurura umuvumo n’urupfu ku bantu kandi nawe bitagusize.”
Myr Balthazar akomeza avuga ko umuryango uriwo fatizo ry’ubuzima na sosiyeti bityo ko ukwiye kubakwa no kurindwa icyawuhungabanga.
Yifashishije ingingo esheshatu, Myr Balthazar yagaragaje ko umuryango ari ingirakamaro kuri buri muntu.
Ingingo ya mbere ni uko Umuryango ari Impano y’Imana kuko uturuka mu mugambi w’Imana. Ati “Umuryango si igihangano cy’abantu. Inkomoko y’umuryango ni ku Mana, igihe irema umugabo n’umugore mu ishusho yayo.”
Myr Balthazar akomeza avuga ko umuryango ari igicumbi cy’ubuzima bwa muntu kuko ari ho muntu avukira, akahakurira, ndetse akahasoreza ubuzima bwo mu isi.
Ingingo ya gatatu ivuga ko umuryango ari ishuri ry’ubumuntu, urukundo no kubana n’abandi kuko mu muryango ariho umuntu yigira urukundu rutuma aba umuntu wuzuye kandi rukamufasha kubana n’abandi yasanze ku isi no gufatanya nabo urugendo rw’ubuzima.
Ati “Ubumwe, urukundo n’umubano nyakuri hagati y’ababyeyi ubwabo nibyo bibanza, nyuma hakaza ubumwe hagati y’ababyeyi n’abana, n’abavandimwe bagakurikiraho ndetse n’abo bafitanye isano yagutse mu muryango. Mu muryango ni ho umwana abonera uburere bw’ibanze, imico myiza n’imigenzo mbonezabupfura, n’indangagaciro ziranga umuntu nya muntu, ni ho hantu ha mbere hatangirwa uburere umwana akeneye mu buzima bwe bwite ndetse no mu mubano we n’abandi.”
Ku ngingo ya kane, Myr Balthazar avuga komu muryango ari ho h’ibanze umwaka akura uburere mboneramana bw’ibanze, ari nayo mpamvu Kiliziya ihora yigisha ko umuryango w’abakristu ari nk’ingoro yo mu rugo ya Kiliziya. Ati “Umuryango ni wo Kiliziya nto yo mu rugo, ukaba irembo n’ishuri ry’ukwemera kuko ariho umwana amenyera Imana n’urukundo rwayo. Umuryango kandi ufasha umwana kwinjira mu muryango mugari w’Imana ari wo Kiliziya binyuze mu Isakaramentu rya Batisimu.”
Mu ngingo ya gatanu, Myr Balthazar avuga ko umuyango wa gikristu ari wo gicumbi cy’umuhamagaro kuko ari ho abana n’abandi bantu bashishoreza umuhamagaro wabo muri Kiliziya.
Myr Balthazar yasoreje ku ngingo ya gatandatu agaragaza ko umuryango mwiza ari ishuri ry’ubutagatifu kuko ari ho abawugize bitagatifuriza mbere na mbere nyuma bakabona kwitagatifuriza ahandi cyangwa mu bindi.
Yashimangiye ko ababyeyi bagomba kugira uruhare rukomeye mu gufasha abo bibarutse kwitagatifuza bagatoza abana babo gusenga no kubikunda, kubakundisha amasakramentu cyane cyane Ukaristiya na Penetensiya, ariko ikiruta byose bakababera urugero rwiza rw’ubukristu n’urwo kwitagatifuza bo ubwabo.
Izi mpamvu zose nizo Myr Balthazar ashingiraho avuga ko umuryango ari ishingiro rya byose hano ku isi ko bityo ugomba kurindwa.
Aya mahugurwa afite insanganyamatsiko igira iti “Umuryango igicumbi cy’abahamya b’amizero.” Biteganyijwe ko abahagarariye komisiyo y’umuryango mu iyogezabutumwa ryabo bazafata imirongo migari igamije gufasha umuryango kurushaho kuba mwiza nk’uko Kiliziya ibibifuriza.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.