Imvano y’Ubwanditsi bwa Padiri Bernardin Muzungu uherutse kwitaba Imana
Padiri Bernardin Muzungu uherutse kwitaba Imana ku wa 10 Kanama 2022 ni umwe mu bahanga u Rwanda rwari rufite; abashoboye kumusura mbere y’uko apfa biganjemo abanyamakuru, abihayimana n’abashakashatsi yabasangije byinshi ku ibanga ry’ubuhanga bwe mu bwanditsi, umuhamagaro we wo kwiyegurira Imana na byinshi ku mateka y’u Rwanda. Byagorana kumuvuga abantu batabanje kumenye uwo ari we.
Padiri Bernardin Muzungu yavukiye mu karere ka Nyaruguru, ku musozi wa Buhoro tariki 10 Kanama 1932 nk’uko umuryango w’Abadiminikani yabarizwagamo ubitangaza. Amashuri abanza yayize mu karere ka Nyaruguru, amashuri yisumbuye ayakomereza mu iseminari nto ya Kabgayi(Petit Seminaire St Leon Kabgayi), akomereza mu iseminari nkuru ya Nyakibanda mu masomo ya Filosofiya na Tewolojiya nk’abandi bose bari u rugendo rwo kwiyegurira Imana.
Yahawe ubusaseridoti tariki 23 Gicurasi 1961. Amaze guhabwa ubusaseridoti yakoreye ubutumwa mu maparuwasi 3 ariyo Paruwasi Kabgayi, Rulindo na Sainte Famille i Kigali.
Padiri Bernardin Muzungu yinjiye mu muryango w’Abadominikani mu 1968, yoherezwa kwiga amasomo ya novisiya mu gihugu cy’u Bufaransa, akomereza amashuri mu Busuwisi, mu Bwongereza, muri Canada mu masomo ajyanye na Theologie, Patrologie na Patro- Culturelle mu gihe cy’imyaka 5, ahakura impamyabushobozi y’ikirenga(Doctorat) muri Patrologie.
Yagarutse mu Rwanda mu 1972, igihe kitari cyoroshye mu mateka y’u Rwanda aho hakorwaga impinduka mu butegetsi bw’u Rwanda, hari imvururu zishingiye ku moko mu gihugu. Ageze mu Rwanda ntiyahatinze, yahungiye i Burundi, aho yahawe akazi ko kwigisha mu iseminari nkuru i Burundi; anahatangiza urugo rwa mbere rw’Abadominikani muri iki gihugu.
Mu rwego rwo gushaka aho abifuza kwinjira mu badominikani mu Rwanda no mu Burundi bazajya bategurirwa, Padiri Muzungu yagiye i Kinshasa muri RDCongo, afatanya n’abandi badominikani bagenzi be bahatangiza ishuri rya Tewolojiya ry’abadominikani i Kinshasa, bashinga n’irindi Ibadan muri Nigeriya. Akomeza imirimo yo kwigisha mu Burundi akayobora ishuri ry’ Kinshasa.
Yagarutse mu Rwanda muri Gicurasi mu 1994 asanga ibintu byaradogereye, abantu benshi barishwe muri Jenoside, abandi barahunze, gusa ntiyacika intege. Muri icyo gihe, abari bazi ubuhanga bwe bamusabye gukomeza umurimo wo kwandika ku mateka y’u Rwanda nk’umuntu w’umuhanga kandi wabonye byinshi bijyanye n’amateka y’igihugu. Muri icyo gihe, Arkiyepiskopi wa Kigali, Myr Tadeyo Ntihinyurwa na we amugira umukuru w’abapadiri bo muri Arkidiyosezi ya Kigali. Mu nama zahuje abapadiri bariho icyo gihe bakaganira ku kaga igihugu na Kiliziya gatolika mu Rwanda byahuye nako kugeza kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, niho havuye igitekerezo cyo kwandika kuri ayo mateka mazi yakoze kuri Kiliiziya mu Rwanda, maze hanandikwa ibitabo 2 aribyo “Des Prêtres Rwandais s’interrogent”na “Des Prêtres Rwandais s'accusent”.
Mu rugendo rwo kuganira ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, inkomoko yayo, abayigizemo uruhare, icyakorwa ngo itazasubira ukundi; afatanyije n’abarimu bo muri Kaminuza y’u Rwanda na bamwe mu banyapolitiki bari bashigikiye igitekerezo cye, Padiri Muzungu Bernardin yatangije akanyamakuru kandikwamo ibitekerezo byubaka ubumwe n’ubwiyunge bw’abanyarwanda, n’ibonezamubano akita “Cahiers: Lumiere et Societe”, kagasohoka mu mezi atandukanye. Si ibyo gusa yanditse, kuko yitabye Imana habarurwa ibitabo bisaga 100 yanditse .
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.