Inama y’Abepiskopi Gatolika muri Kongo yihanganishije Abaturage ba Goma
Inama y’Abepiskopi Gatolika muri Repubulikaya Iharanira Demokarasi ya Kongo (CENCO) yihanganishije Abatuye Goma no mu Burasirazuba bwa Kongo kubera akaga bakomeje gushorwamo n'Intambara ikomeje kwibasira aka gace.
Mu ibaruwa yo kuwa 4 Gashyantare 2025, Abepiskopi bo muri Kongo bagaragaje ko imirwano ikomeye y'inyeshyamba za M23 na FRDC yasize uyu mutwe ufashe umugi wa Goma, yahitanye ubuzima bw'inzirakarengane ndetse inangiza imitungo myinshi y'abaturage ibasiga batagira aho bikinga.
Abepiskopi bagaragaza ko ibi bibazo byaje byiyongera ku byari bihasanzwe birimo no kuba benshi batakiri mu byabo kubera iyi ntambara imaze imyaka isaga 30 muri aka gace k'Uburasirazuba bwa Kongo.
Abepiskopi baboneyeho kwihanganisha bagenzi babo Myr Willy Ngumbi, Umwepiskopi wa Goma, na Myr Francois Xavier Maroy, Arikiyepiskopi wa Bukavu hamwe n'abakristu bose babarizwa muri aya madiyosezi agize agace ka Kivu y'Epfo n'iya ruguru.
Muri ubu butumwa kandi Abepiskopi bibukije, Ubutumwa Papa Fransisiko yatanze tariki 29 Mutarama 2025, asaba impande zishyamiranye guhagarika imirwano n'inzego zose gukora ibishoboka ngo muri aka karere hagaruke amahoro arambye.
Inama y'Abepiskopi muri Kongo ivuga ko yifatanyije mu kababaro n'abatuye Uburasirazuba bwa Kongo, igasaba abakristu bose gukomeza gusenga kugira ngo amahoro agaruke mu Burasirazuba bwa Kongo.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.