Ubujiji ku isonga mu biteza Abakristu impaka no guhindagura amadini.
Abahagarariye amadini n’matorero atandukanye mu Rwanda bagaragaza ubujiji nk’ikibazo kiza ku isonga mu biteza bamwe mu bakristu kuba mu mpaka zishyira imbere idini cyangwa itorero babarizwamo, ndetse no guhindagura amadini ku bandi byakwitirirwa nk’akajagari bigeraho umuntu akisanga atakigira aho asengera.
Mu rwego rwo kumenya neza icyakorwa kugira ngo hirindwe akajagari mu bakristu bagenda bahinduranya amadini n’amatorero ndetse no kubarinda kugwa mu mpaka zishingiye kuri Bibiliya, Kinyamateka yaganirije impande zinyuranye zigaragaza zimwe mu ntandaro z’icyo kibazo, n’igikwiye gukorwa.
Pasitori Nsabimana Nathanael wo mu itorero Peresibiteriyeni mu Rwanda (EPR) Paruwasi ya Kabeza mu Karere ka Muhanga, avuga ko guhora mu mpaka zidakwiriye kuri bamwe mu bakristu, bikabaviramo guhindaguranya amadini basanzwemo biterwa n’ubujiji no kudasobanukirwa iby’ukwemera.
Agira ati: “Byose bituruka ku bujiji. Bibiliya n’imwe yaba Bibiliya Ntagatifu cyangwa se Bibiliya yera. Kuba hari Abakristu bajya mu mpaka bikanabaviramo guhindaguranya amadini ndabibona, njya mbyumva ni ukudasobanukirwa iby’imyizerere cyangwa imyemere yabo. Ntibikwiye kuko ibyo bakora byose n’ibyo bavuga bigomba gushingirwa kuri Bibiliya».
Yongeraho ko binashingiye ku myigishirize y’amatorero usanga hari amwe adatanga cyangwa ngo ahaze ibyo abayoboke bayo bakeneye. Yatangaje ko Icyumweru cy’ubumwe bw’Abakristu kitezweho umusaruro kuko kigira uruhare mu guhuza Abakristu bakagira ibyo basangirira hamwe mu bumenyi no mu bikorwa.
Twagirimana Emmanuel Umuvugabutumwa w’umuhamagaro mu itorero rya ADEPR Paruwasi ya Gohogo mu Karere ka Muhanga, avuga ko akajagari mu guhindagura insengero cyangwa guteza impaka zo gushyira imbere amadini babarizwamo biterwa n’ubujiji.
Kuri we ngo abakristu basigaye bahanganisha Bibiliya aho gukora icyo Imana ishaka, ibyo akabibona nk’ubujiji no kudasobanukirwa.
Emmanuel yagize ati: “Abantu bitaye ku nyungu zabo gusa, barahanganisha ubwenge bwabo ndetse basigaye banahanganisha Bibiliya nyamara bakwiye kuyoborwa n’ijambo ry’Imana. Abantu bakwiye guhana amahoro batitaye ku itandukaniro ry’amadini”.
Akomeza avuga ko ako kajagari gaterwa n’uko abantu bahinduye amadini cyangwa amatorero basengeramo nk’amashyaka.
Agira ati: “Bashaka kugereranya amadini nk’amashyaka aho buri wese aba yifuza ko irye ryaza ku isonga y’ayandi bityo bakayahirimbanira, nyamara sibyo, kuko biba biganisha ahantu habi. Ubundi ijambo ry’Imana rirasobanutse ariko abanyamadini n’abakristu nibo baryangiza
Avuga ko kujya impaka hagati y’Abakristu biterwa no kubura indangagaciro z’ubukristu. Ati“Kujya impaka no kujarajara mu madini, ni ukwiburamo ingabire y’umwuka wera, ni ukubura indangagaciro, nta mpamvu yo guhindura idini cyeretse ari ubundi butumwa woherejwemo.”
Kuri we ngo abantu benshi ntibaramenya agaciro k’idini, babuze ingabire y’ukwemera bisanga bayoborwa n’amarangamutima. Ati: “Abakora biriya nta ngabire y’ukwemera baba bifitemo, kuri ubu Abakristu barengwa n’amarangamutima bakiyobora, naho bariya bahanganisha ijambo ry’Imana mu mpaka zidashira bagiye kure y’ijambo ry’Imana basigara bayobowe n’umubiri.”
Akomeza avuga ko amadini amwe ashyira imbere ukwemera ariko amahugurwa ku bayoboke bayo ntibayiteho, ugasanga umukristu w’idini ajya hariya agashinga impaka zidafite shinge na rugero kuri mugenzi we ubarizwa mu rindi dini .
Umwe mu bapadiri ba Diyosezi ya Kabgayi utashatse gutangaza amazina ye muri iyi nkuru, yavuze ko ibyagaragajwe nk’ikibazo byose bikomoka ku bujiji bw’Abakristu n’iyobokamana ridahagije.
Padiri ati:” Iyobokamana ntago rikigishwa cyane, Abakristu batahira ibyo baba barigishijwe muri Gatigisimu, nta buryo bundi buhoraho bwo kubahugura ngo bunguke ubumenyi, impaka nkizo rero ziterwa n’ubujiji abakristu bifitemo kandi sinziza”.
Padiri Mukuru wungirije wa Paruwasi ya Mushishiro muri Diyosezi ya Kabgayi Claudien Ntahobakurira, asobanura ko kujarajara mu madini ari ukubura aho ubarizwa nk’umukristu. Yagize ati: “Kujarajara ni ukuva aho wasengeraga ukajya ahandi, wasanga bitameze uko wabyifuzaga ukagaruka aho wahoze mbese ntugire aho ubarizwa.”
Padiri Mukuru wungirije wa Paruwasi ya Mushishiro muri Diyosezi ya Kabgayi Claudien Ntahobakurira, asobanura ko kujarajara mu madini ari ukubura aho ubarizwa nk’umukristu. Yagize ati: “Kujarajara ni ukuva aho wasengeraga ukajya ahandi, wasanga bitameze uko wabyifuzaga ukagaruka aho wahoze mbese ntugire aho ubarizwa.”
Avuga ko bituruka mu kugendera mu kigare cy’abandi, hakaba n’abava aho basengeraga bashutswe n’idini runaka. Ati: “Hari amadini n’amatorero ashukisha abakristu amafaranga, ibiribwa, imyambaro n’ibindi”. Gusa ngo byanaterwa n’ibibazo umuntu yifitiye bikamutera kugaya idini asanzwemo arishinja ko ritamufasha akigira aho babyina.
Padiri Claudien avuga ko kujarajara bigira ingaruka zitari nziza aho umuntu yisanga ntaho abarizwa na hamwe. Atanga inama z’uko umuntu akwiye kujya ashishoza mbere yo guhitamo aho asengera.
Kubirebana n’impaka hagati y’abakristu batandukanye asanga bidakwiye kuko ijambo ry’Imana rifite isoko imwe ahamagarira abakristu kurangwa n’ibikorwa bitsindagira icyumweru cy’ubumwe bw’Abakristu. Ashishikariza abayobora amadini gushyiraho umwete bakigisha abayoboke babo kugira ngo babarinde kujya mu mpaka zidafite umumaro.
Nubwo ubujiji bwagarutsweho nk’intandaro rimwe na rimwe iteza impaka hagati y’Abakristu hakaba n’abo biviramo guhindaguranya amadini no gutakaza ukwemera, abatanze ibitekerezo bahuriza hamwe ko bidakoma mu nkokora gahunda nziza yatangijwe y’ubumwe bw’Abakristu kuko hari ibyiza amadini n’amatorero agenda ahuriramo.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.