Abaseminari basabwe gufatira urugero kuri Mutagatifu Tomasi wa Akwino.
Mu birori byo kwizihiza Umunsi Mukuru wa Mutagatifu Tomasi wa Akwino Umurinzi wa Seminari Nkuru Philosophicumu ya Kabgayi yisunze wabaye taliki ya 28 Mutarama 2025, Abaseminari (Abafaratiri) bayigamo basabwe kumufatiraho urugero mu gusaba ubuhanga no kurangwa n’imigenzerereze nk’iye.
Ni ibirori byabereye ku kicaro cy’iyo Seminari nkuru iherereye muri Diyosezi ya Kabgayi, Akarere ka Muhanga mu Ntara y’Amajyepfo, bibanzirizwa no gutura igitambo cya Misa yayobowe na Myr Jean Bosco Ntagungira, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Butare.
Umushumba wa Diyosezi ya Kagbayi Myr Barthazal Ntivuguruzwa ari nawe ushinzwe Komisiyo ishinzwe Abasaserdoti n'Amaseminari mu nama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda, yifashishije amasomo yasomwe mu gitambo cya Misa yagarutse ku ijambo ubuhanga.
Myr Barthazal yavuze ko Umutagatifu Tomasi wa Akwino umurinzi wa Seminari Nkuru Philosophicum ya Kabgayi, ari Umutagatifu wagaragaje ubuhanga akabushakashaka agahora anabusaba.
Ati: “Mu isengesho yahoraga avuga akiri umwana yasabaga Imana ubuhanga ndetse Imana iza no kubumuha. Imana yamuhaye ubuhanga, imuha Ubutungane n’Ubutagatifu natwe dukunde ubuhanga kuruta byose kandi tubusabe Nyagasani soko yabwo buzatuzanira ibyiza byose icyarimwe”.
Myr Barthazal kuri we ngo ubuhanga bukenewe cyane si ubwo mu ishuri cyangwa mu bitabo.
Ati: “Ubuhanga duhora tuvuga ntabwo ari ubuhanga bwo mu ishuri, ntabwo ari ubuhanga bwo mu bitabo, yatweretse ko ubuhanga bwa mbere ari Yezu Kristu we soko y’ubuhanga”.
Myr Barthazal yavuze ko mbere y’uko Tomasi wa Akwino amenya ibijyanye n’ibyo mu bitabo, ibijyanye n’ubwenge busanzwe bwo gusobanura, ikintu cyamuranze ari ubuzima bw’isengesho bwo kumenya Kristu, ubuzima bwe bugahora bushinze imizi muri Kristu, noneho urwo rumuri avoma muri Kristu rumurikira ubwenge bwe bwa Muntu.
Akomeza avuga bwanamurikiye impano ze, aba umusobanuzi w’umuhanga mu bijyanye na Tewolojiya, mu bijyanye n’ijambo ry’Imana, mu guhuza ijambo ry’Imana n’ubuzima bw’Umukristu bwa buri munsi, abishyiramo imbaraga n’ubushake mu kwandika ibitabo byinshi kugira ngo ibyo avomye mu rumuri n’ubuhanga bya Kristu anabisangize n’abandi nabo bibatunge.
Myr Barthazal yabwiye Abaseminari (Abafaratiri) ko ubuhanga ari ngombwa bagomba kubushakashaka bakiga bagasobanukirwa ndetse nabo bakavomamo ubuhanga bwo kuzasangiza abandi, ariko bibuka ko ubuhanga bwa mbere ari Yezu Kristu buyobowe nawe n’urumuri rwe. Yabasabye gushinga imizi muri Yezu, kunywana nawe ibindi bikazaza bazabigerekerwaho.
Umuseminari (Umufaratiri) ukuriye abandi mu Iseminari Nkuru ya Kabgayi Jean Baptiste Kwizera, yabwiye Kinyamateka ko iyo bagize amahirwe bakizihiza umunsi Mukuru w’umurinzi wabo (Thomas wa Akwino), ndetse bagasurwa n’Abepiskopi babo, bakabaha impanuro ari nako bababwira kuri uwo Mutagatifu biragije basobanukirwa uko yahuje ukwemera n’ubuhanga basabwa bityo bikabatera imbaraga mu muhamagaro wabo.
Jean Baptiste ati: “Muri uru rugendo twagakwiye kumwiyambaza nk’umuntu utariringiye ubuhanga gusa nk’uko yari abufite ahubwo akabuhuza n’ukwemera. Nibyo natwe duhamagarirwa kuko hari igihe twumva ko turi abahanga tuzi byinshi dushingiye kuri Filozofiya twigishwa ahangaha. Ubwo bwenge tutabuhuje n’ukwemera, ukwemera nako ntikudufashe kugira ubwo bwenge, ibyo twiga bidufashe mu butumwa duhamagarirwa nk’Abasaseridoti b’ejo hazaza ubwo buhanga ntacyo bwaba butumariye”.
Avuga ko ibyo aribyo bigira kuri Mutagatifu Tomasi wa Akwino kugira ngo ukwemera kubamurikire ibyo bazi kandi bibafashe mu butumwa bahamagarirwa.
Nshimiyimana Laurent ni Umuseminari (Umufaratiri) w’iyo Seminari, nawe yavuze ko muri Filozofiya bigamo ibijyanye no gukunda ubuhanga baharanira gushaka ukuri. Avuga ko Umutagatifu bisunze azwiho ubuhanga, yanditse ibitabo byinshi, azwiho kandi no guharanira ukuri. Inyigisho yakuyemo ni iyo kugira ukuri bakabifatanya no gusenga, akarangwa n’imico myiza.
Umuyobozi wa Seminari Nkuru Philosophicum ya Kabgayi Padiri Claudien Mutuyimana yashimye abayobozi bakuru ba Kiliziya ko bakora ibishoboka byose kugira ngo ubumenyi n’ibyo abo ba Seminari bahamagarirwa byiyongere. Yashimye uburyo hongerewe umubare w’abarezi bafasha abo ba Seminari(Abafaratiri) kugira ngo gutanga ubumenyi byorohe, dore ko byabafashije gushyira imbaraga mu mikoreshereze y’indimi nk’Icyongereza, Igifaransa n’Ikinyarwanda mu buryo buhagije muri gahunda basanzwe bakora.
Padiri Claudien yavuze ko nk’abayobozi bakomeza guhamagarirwa gufasha abo ba Seminari kugira imyitwarire ihwitse kugira ngo uko basanzwe ari Abaseminari beza bazakomerezeho banaba Abasaseridoti beza.
Yashimye Abaseminari uburyo bishimiye ubuzima barimo kandi baryohewe kuko nabyo bijyanye no kwigana ubuhanga bwa Mutagatifu Thomas wa Akwino umurinzi wabo.
Mutagatifu Tomasi wa Akwino yavutse mu 1225, amaze imyaka 800 avutse, amaze imyaka 750 atabarutse n’imyaka 700 ashyizwe mu rwego rw'Abatagatifu. Iseminari Nkuru Philosophicum ya Kabgayi, yamwisunze yashinzwe mu 1989 kuri ubu ikaba ibarizwamo Abaseminari (Abafaratiri) bagera kuri 227.
Ibi birori bikaba byaritabiriwe n’Umwepiskopi wa Diyosezi ya Butare Jean Bosco Ntagungira, umwepiskopi wa Diyosezi ya Gikongoro Myr Celestin Hakizimana, Abapadiri, Ababikira, Abakristu n’abahagarariye inzego za Leta.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.