Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Padiri Eugene Niyonzima yagaragaje umwihariko w’umunsi Mpuzamahanga w’Abiyeguriye Imana muri uyu mwaka wa 2025.

Kuri iki cyumweru tariki ya 02 Gashyantare 2025 Abiyeguriye Imana barahurira I Kibeho nk’uko bisanzwe mu rwego rwo kwizihiza umunsi mukuru Mpuzamahanga wabo. Nk’uko bitangazwa n’umuyobozi w’Ihuriro ry’Imiryango y’Abiyeguriye Imana (COSUMAR), avuga ko kuri iyi nshuro hazaba hariho umwihariko, kuko Abiyeguriye Imana bazaba bizihiza uwo munsi ariko banizihiza Yubile.

Padiri Eugene Niyonzima yagaragaje umwihariko w’umunsi Mpuzamahanga w’Abiyeguriye Imana muri uyu mwaka wa 2025.
Padiri Eugene Niyonzima yagaragaje umwihariko w’umunsi Mpuzamahanga w’Abiyeguriye Imana muri uyu mwaka wa 2025.

Umuyobozi w’Ihuriro ry’Imiryango y’Abiyeguriye Imana mu Rwanda (COSUMAR) akaba n'umukuru w'umuryango w'abapalotini mu Rwanda ,Congo n'Ububiligi Padiri Niyonzima Eugene, avuga ko guhera mu 1997 mutagatifu Papa Yohani Pawulo wa II aribwo yashyizeho umunsi Mpuzamahanga w’Abiyeguriye Imana. Uwo munsi yawushyizeho afite ntego yo kugira ngo Abiyeguriye Imana ku isi, isi yongere imenye agaciro kabo, Kiliziya nayo imenye ubukungu buri muri iyo miryango.

Ku rundi ruhande ngo hari hanagamijwe kugira ngo iyo miryango yongere yiyumvemo ikinyotera cy’ubukungu bw’impano yihariye y’umuhamagaro n’agaciro kayo.

Ati: “Gahunda ni ukugira ngo Imiryango y’Abihayimana, cya kirezi yambaye, rya saro yahawe yongere nayo iyihe agaciro, bityo Kiliziya yongere imenye ubukungu bw’iyo miryango, isi imenye umwanya w’iyo miryango, n’imiryango ubwayo yongere imenye ikirezi yambaye n’agaciro kacyo”.

Padiri Eugene avuga ko kuva 1997 buri taliki aya 02 Gashyantare muri Kiliziya hizihizwa umunsi Mpuzamahanga w’Abiyeguriye Imana ugahuzwa n’umunsi Mukuru wa Yezu aturwa Imana mu ngoro. Ati: “Ishingiro ryo kwiha Imana ni ukwiyegura (Concecration, ni Ukwiyegurira Imana, Kiliziya nayo ikakira uko kwiyegura, niko kwiyegurira uhoraho bihuzwa na Yezu ubwe aturwa Imana mu ngoro aribyo bishushanya uko guturwa Imana kw’Abiyeguriye Imana.”

Padiri Eugene avuga ko umwihariko w’uyu mwaka ari uko Kiliziya iri muri Yubile y’impurirane, Yubile y’imyaka 2025 inkuru nziza y’ugucungurwa imaze igeze ku isi yose no kwizihiza Yubile y’imyaka 125 iyo nkuru nziza y’ugucungurwa igeze mu gihugu cy’u Rwanda.

Ati: “Abiyeguriye Imana babigizemo uruhare rukomeye kandi nabo babyungukiyemo kuko babiherewemo impano nyinshi ariyo mpamvu kuri iyi nshuro taliki ya 2 Gashyantare aribwo bazaba bizihiza umunsi Mpuzamahanga wabo. Kuri iyi nshuro tuzawizihiza turi no muri Yubile y’imyaka 125, kandi tunatekereza ku ruhare rw’Abihayimana mu iyogezabutumwa muri iki gihugu cy’u Rwanda ndetse n’iterambere ryacyo. Uzaba ari umunsi udasanzwe ukaba n’umunsi wo kongera kwitekerezaho umuntu akareba aho yavuye, akareba aho ageze, agatangira no kureba aho agana kugira ngo azamenye uko yahitwara, asuzume inzira zigendwa n’izitagendwa.”

Mu kwitegura uyu munsi yagarutse ku mateka n’ivuka ry’Imiryango y’Abiyeguriye Imana.

Kiliziya itangira ubutumwa bwayo mu Rwanda, iyo nkuru nziza yazanywe n’Abiyeguriye Imana aribo bitwaga Abapadiri bera, batangira bamamaza inkuru nziza inkuru nziza itangira kwamamara mu Rwanda.

Avuga ko mu 1912 Myr Yohani Yozefu Hiliti wabarizwaga ku Nyundo wari umaze kugirwa Umuyobozi wa Vikariya ya Kivu, yasabye Ababikira bera kudaha inyigisho zonyine Abakobwa bakiri bato ahubwo anababwira ko bagomba kubabwira n’iby’umuhamagaro wabo.

Padiri Eugene asobanura ko bataje ari Abapadiri bera gusa kuko bazanye na bashiki babo (Ababikira bera) babaherekeje, bagenda baguka ari nako inkuru nziza igenda ikwira hose.

Avuga ko Myr Yohani Yozefu Hiliti yatangiye no kwakira ibijyanye n’imihamagaro w’Abasaseridoti na Mama Ignace wa Lowayola nawe atangira kwakira imihamagaro y’Abakobwa b’Abanyarwandakazi bashaka kwiha Imana n’ubwo byari bigoye bishingiye ku muco Nyarwanda utarabyumvaga.

Ati: “Batangiye ibyiciro byose Abihayimana basanzwe banyuramo n’uko taliki ya 24 Werurwe1919 umukobwa wa mbere mu Rwanda Nyakwigendera Mariya Yohana Nyirabayovu wakomokaga i Kabgayi abimburira abandi bose kwiha Imana ndetse biba intangiriro y’ivuka ry’Umuryango w’Abenebikira n’abandi baza bamukuriye. Kuri ubu uwo muryango wabaye nk’igiti cy’inganzamarumbo.

Padiri Eugene avuga ko hari na Basaza babo bari baratangiye na mbere hose ariko baza kwiremamo umuryango wundi w’Abafurere b’Abayozefiti. Ati: “Nabo n’igiti cy’inganzamarumbo ku buryo abantu benshi bize muri iki gihugu bazi ubwenge barezwe n’abo bafurere hafi mu gihugu cyose.”

Avuga ko hari n’indi miryango yakurikiyeho irimo umuryango w’Abizera Maliya bashinzwe n’Umupadiri w’Umunyarwanda witwa Padiri Sekamonyo, havuka uw’Abarangarukundo bashinzwe na Padiri Celestin Niwenshuti kandi hari n’iyashinzwe nyuma ubu nayo ikaba ikomeye.

Bimwe mu bibazo byagiye bikoma mu nkokora gukura kw'imiryango y'abiyeguriye Imana.

Padiri Eugene Niyonzima umuyobozi w’umuryango w’abapalotini mu Rwanda Congo no mu Bubiligi avuga ko imbogamizi ya mbere ishingiye ku muco Nyarwanda ukunda cyane kandi ugashyira imbere kurumbuka biturutse ku rubyaro, cyane ko Abanyarwanda bumvaga kandi bazi ko urubyaro ari rwo maboko, rukaba umugisha ndetse kugera ubu akaba ariko byemerwa.

Ati: “Nk’uko n’abaririmbyi bamwe babiririmbye ngo umwana ni umutware, buri wese yumvaga, kandi (aracyanumva) yagira abo batware (abana) mbese kurumbuka binyuze mu rubyaro. Nibyo byishimo by’umubyeyi, utabigira binyuranye n’ubumuntu ndetse n’umuco Nyarwanda. Imbogamizi yagombaga kubaho, ni ukumvisha umwana w’umukobwa ko azarinda arunduka nta kibondo kimwicaye ku bibero ndetse byanagaragaraga nabi mu muco Nyarwanda.”

Padiri Eugene avuga ko mu migani Nyawanda awapfaga atabyaye bamuhambishaga ikara. Avuga ko byasobanuraga ko umuntu apfuye burundu aheze, avuga iyo mico yagendaga iba imbogamizi cyane ku kwiha Imana, by’umwihariko ubyifuza yiyemeza kugira isezerano ryo kutazashaka nyamara basanzwe bazi ko gushaka ari byiza ahubwo ukiyemeza kubaho mu bumanzi no mu busugi.

Ati: “Ntitwiyibagiza ko gushaka ukagira ibibondo ari byiza cyane, ari n’umugisha, ariko burya hari ikiza kurusaha ibindi, ni ukwitanga wese no kwitangira urukundo rw’Imana. Burya na Yezu n’ubwo yemeye kubambwa ku musaraba ari n’umusore w’imyaka 33 ntiyari yanze ibibondo, ntiyari yanze gushaka n’ibindi byiza byo kuri iy’ isi. Ariko asanga ikiza ari ukubohora muntu ku ngoyi y’icyaha akamwereka inzira y’urukundo, inzira ijya mu ijuru icyamubaho cyose azacyakira, yitangiye abandi”.

Akomeza avuga ko n’abari bazanye inkuru nziza babanje kugorwa no kwiga umuco Nyarwanda kugira ngo birinde kunyuranya nawo cyane mu kwigisha inkuru nziza. Avuga ko hari ibyo batumvise bakabirwanya atari ngombwa. Avuga hari igihe Imana y’I Rwanda Abanyarwanda batayitaga Imana bakayita Mungu, Patri.

Abazanye inkuru nziza ngo bagowe no kudatandukanya Imana y’i Rwanda n’imana yeze, imana y’inkoko, byose bakumva bakumva ko Abanyarwanda bavuga Imana, bityo Izo mvugo ntibashobore kuzitandukanya bakagira ngo Abanyarwanda hari aho bazihuriza n’Imana Nyakuri. Nyuma ngo Abapadiri b’abahanga bize Tewologiya baje kugaragaza ko iyo Abanyarwanda bavuga Imana baba bashatse kuvuga Imana Rurema isumba izindi zose atari twa tundi twose ku ruhande.

Avuga ko Abapadiri rimwe na rimwe banahuye n’imbogamizi zo guhuza umuco n’ivanjiri kuko umuco ugenda uhindagurika gusa ngo bizagenda biza kandi bigerwaho Ivanjiri iharanire guhindura umuco ube mwiza ariko itawukuyeho.

Padiri Eugene yabwiye Kinyamateka ko mu mateka y’Abanyarwanda hagiye hagaragaramo ibintu bitari byiza birimo inzangano, ubugambanyi, ubwicanyi bwaje no gukura bigera ku ndunduro yo guteza Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ati: “Amateka yacu buri wese yagiye amugiraho ingaruka nziza cyangwa mbi. Imana itora uwo ishaka, itora iko ishaka kandi igihe ishakiye. Mubo yatoye hajemo na babandi bafite bwa bwandu bw’urwango, amacakubiri, amoko kuko aho umuntu yarerewe ntihabura kumugiraho ingaruka mbi cyangwa nziza, Imana buriya ntitora Abatagatifu itora abantu bifitemo n’ubwandu kugira ngo izabatagatifuze mu bihe binyuranye, Imana itora abanyantege nke kugira ngo izabaherekeze ibashyiramo imbaraga zibakoreramo, bitandukanye rero n’abiyumvisha ko itora abatagatifujwe”.

Atangaza ko mu mateka akarishye yabayeho haba no mu gihugu cy’u Rwanda usangamo na bamwe mu bihayimana, hari abacitse intege bakagwa mu muhamagaro wabo ariko ntibavemo. Agira ati: “Umukobwa aba umwe ariko ntakwiye gutukisha bose kandi igiti kimwe ntikiba kigize ishyamba. N’ubwo haba bamwe muri twe baguye mu mwijima, hari n’abandi muri twe babaye Intwali cyane ndetse bashyirwa no mu Ntwali z’Igihugu, harimo Mama Felecita, Padiri Bosco ndetse no barinzi b’igihango harimo Abepiskopi, Abapadiri n’abandi. Iyo mbogamizi n’ubwo yabayeho ni n’intambwe ikomeye yo kubakirwaho mu kuyikumira.”

Nubwo habaho intege nkeya hari n’ingamba zishyirwaho.

Padiri Eugene avuga ko uburezi ari cyo buberaho habanzwa kureba imico n’imyitwarire by’umuntu, avuga ko uko umuntu yarezwe ariko akura, agaragaza ko nk’umuryango bagabanya ubukana bw’ibibi bishobora kubangamira umuhamagaro, kubabanya ibikomere byatewe n’ibyaha n’ibyo umuntu yahuye nabyo mu mateka kugira ngo bitaba aribyo bigaragara cyane, ndetse mu burezi cyangwa foromasiyo uwiyeguriye Imana ahabwa, habamo no kumuhindura uburyo yaramenyereye kubaho butari bwiza no guhindura uburyo bw’imyitwarire.

Yakomeje no ku musanzu w’Abiyeguriye Imana mu kubaka Kiliziya avuga ko kuva mu ntangiriro hagaragara imirongo Abiyeguriye Imana bagenda bakoreramo harimo nka serivisi y’urukundo. Ati: “Mu gihugu hari bikorwa bitandukanye bigaragara by’urukundo uhereye kuri Ndagijimana Fleppo washinze ikigo cya Gatagara gifasha abana bafite ubumuga mu rwego rwo kubafasha kwiga no kuzagira icyo bifasha abo bana mu buzima bwabo.

Hari ikigo cyashinzwe n’Abafurere b’urukundo giherereye i Ndera kizwiho gufasha abafite uburwayi bwo mu mutwe. Abihayimana banatanga serivisi y’ukwemera kuva bagera mu Rwanda, kandi imibare y’abemera igaragara irahamya ko abo biyeguriye Imana bahamije ukwemera mu bantu.

Padiri avuga ko indi ntego Abiyeguriye Imana bakora irebana no kubiba amizero mu bantu, ari nayo ntego ya Yubile yabo. Avuga ko yaba abantu bakuru, urubyiruko cyangwa abana baba abavukanye ibibazo, uburwayi, n’abavutse neza, bose ngo bababibamo amizero ko ejo habo ari heza. Avua ko byumwihariko babaha ubumenyi n’uburere bubibagaragaririza. Akomeza avuga ko hari ahantu abantu barwaye cyane bajya bategereje kwitahira abo n’abo ngo bababibamo amizero dore hari n’ibigo by’Ababikira biri i Kabuga n’i Kinyinya bibakurikirana bakabaha amizero yo kuzataha neza.

Padiri Eugene yahaye Abiyeguriye Imana ubutumwa, abibutsa ko bahamagarirwa kudashukwa n’iy’isi ngo ibateshe umurongo, kudashukwa n’ibishashagirana byatuma babona isha itamba bagata urwo bari bambaye. Kudashukwa n’isi ngo babone hari iyindi mana bashobora gupfukamira atari Imana Nyirubugingo dore ko utwo tumana ari twinshi. Ati: “Imana yonyine niyo Nyirububasha yo gupfukamirwa.”

Padiri Eugene Niyonzima , umuyobozi w'ihuriro ry'Imiryango y'abiyeguriye Imana , akaba n'umukuru w'umuryango w'aba Palotini mu Rwanda, Congo n'Ububiligi.
Padiri Eugene Niyonzima , umuyobozi w'ihuriro ry'Imiryango y'abiyeguriye Imana , akaba n'umukuru w'umuryango w'aba Palotini mu Rwanda, Congo n'Ububiligi.
Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose