Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Kabgayi : Hatangijwe ku mugaragaro umuryango w’Abogezabutumwa ba Nyina wa Jambo

Kuri uyu wa mbere tariki ya 27 Mutarama 2025, Muri Diyosezi ya Kabgayi hatangirijwe ku mugaragaro Umuryango w’Abogezabutumwa ba Nyina wa Jambo. Ni umuryango uje mu rwego rwo gukomeza kwamamaza ubutumwa Bikira Mariya yatangiye i Kibeho mu maparuwasi agize iyi Diyosezi.

Kabgayi : Hatangijwe ku mugaragaro umuryango w’Abogezabutumwa ba Nyina wa Jambo
Kabgayi : Hatangijwe ku mugaragaro umuryango w’Abogezabutumwa ba Nyina wa Jambo

Ni igikorwa cyabereye i Kabgayi cyahuje Komite y’Umuryango w’abogezabutumwa ba Nyina wa Jambo ku rwego rw’igihugu, kitabirwa n’Abapadiri bakuru ba Paruwasi zigize Diyoseze n’abakristu bahagarariye abandi muri Paruwasi zose za Diyoseze aho umuryango wamaze kugera n’aho utaragera.

Ominiye w’Umuryango w’Abogezabutumwa ba Nyina wa Jambo wa Kibeho ku rwego rw’Igihugu Padiri Paul Gahutu wo muri Paruwasi ya Mulindi muri Diyoseze ya Byumba, avuga ko kugira ngo uwo muryango ubeho watangiriye ku mabonekerwa ya Kibeho kuva ku italiki ya 28 Ugushyingo 1981 kugeza kuya 28 Ugushyingo 1989 ayo mabonekerwa akaba yaremewe ku rwego rw’isi.

Padiri Paul avuga ko ubutumwa bwatangiwe i Kibeho aribwo bwateye uwo muryango kwiyemeza kwamamaza kugira ngo bamenyeshe abantu ko Bikiramaliya yaje mu Rwanda afite ubutumwa azaniye abanyarwanda n’isi yose.

Mu ntego zagaragajwe uyu muryango ugenderaho, Padiri Paul yavuze ko harimo guteza imbere uburyo bwiza bwo kuba inkoramutima za Bikiramaliya Nyina wa Jambo w’i Kibeho no kuzikiraka ubutumwa bwe bw’i Kibeho. Gushishikariza abakristu kuvuga amasengesho no kwisunga Bikiramaliya mu ishapule y’ububabare burindwi bwa Bikiramaliya na Rozari Ntagatifu. Hari kandi no gushishikariza abakristu gukunda Bikiramaliya no kumenya umwanya afite muri Kiliziya no guteza imbere ingendo Nyobokamana no gufasha abazikora.

Avuga ko intangiriro z’umuryango w’Abogezabutumwa ba Nyina wa Jambo wa Kibeho zireberwa mu mpera z’umwaka wa 2005 n’intangiriro z’uwa 2006, bikomotse ku bakristu 3 bashakaga kogeza ubutumwa bwiza bwerekeranye n’amabonekerwa ya Bikiramaliya i Kibeho, bazirikana uburyo 15 Kanama 1982 aho Bikiramaliya yagendaga abonekera abana i Kibeho asuka amarira menshi bakamubaza ikimuteye agahinda.

Atangaza ko Bikiramaliya yasubije abo bana muri aya magombo : « Mbabazwa no kubona mbasanga mukampunga, nababwira inkuru nziza ntimuyumve, nabaha ubutumwa ntimubwakire ».

Avuga ko yanabwiye uwabonekewe mbere witwa Alphonsine MUMUREKE ko abakunda cyane kandi amusaba kutibagirwa urukundo yabakunze igihe aza kubasura mu gihugu cyabo kandi hagowe uzirengagiza urukundo yabakunze kandi ababwiye.

Padiri Paul yavuze ko mu kuzirikana ubwo butumwa abo banyamuryango ba mbere biyumvisemo ko hari icyo bakwiye gukora kugira amarira Bikiramaliya yasutse i Kibeho ajye ahora abibutsa ko bamukunda kandi ko ubutumwa yabahaye bugomba kumenyeshwa abatabuzi. Padiri Paul akavuga ko iyo ariyo yabaye imbarutso y’umuryango w’Abogeza butumwa ba Nyina wa Jambo wa Kibeho.

Asobanura ko abo banyamuryango batagombaga gukora badafite uburenganzira bw’uhagarariye Kiliziya ari nacyo cyatumye icyo gitekerezo bagishyikiriza uwari Umushumba wa Diyoseze ya Gikongoro Kibeho ibarirwamo ariwe Nyakwigendera Myr Augustin Misago nawe akabyakirana ibyishimo cyane kuko byaje mu gihe Kiliziya yo mu Rwanda yiteguraga kwizihiza yubile y’imyaka 25 yibonekerwa rya mbere Bikiramaliya abonekera i Kibeho.

Nk’uko akomeza abisobanura, Nyakwigendera Myr Augustin amaze kubemerera bahise batangira gukoresha ibikoresho bitagatifu birimo amashusho ya Bikiramaliya w’i Kibeho, imidari n’udutabo turimo incamake y’uko amabonekerwa yagenze, tukanafasha abakristu kuzirikana Rozari n’ishapule y’ububabare burindwi bwa Bikiramaliya ndetse n’ibitenge biriho ishusho ya Bikiramaliya.

Akomeza avuga ko Nyakwigendera Myr Augustin yahise agira inama abari abanyamuryango ba mbere gushaka abandi banyamuryango bagashinga umuryango ku buryo bwemewe n’amategeko kugira ngo ubutumwa burusheho kugenda neza.

Ati : « Taliki 5 Ukuboza 2007 hashinzwe umuryango ushingiye ku idini witwa Foundation notre dame de Kibeho, abawugize batangiye kwamamaza ubutumwa bwa Bikiramaliya w’i Kibeho mu maparuwasi.

Byanasabye ko umuryango ubanza kubiherwa uruhushya n’Abashumba ba Kiliziya Gaturika, baza kuruhabwa taliki ya 18 Kanama 2008 na Myr Alexis Habiyambere wari Perezida w’Inama y’Abepiskopi Gatulika mu Rwanda muri icyo gihe ».

Padiri Paul agaragaza ko bitewe n’uko abapadiri bamwe bayoboraga amaparuwasi batari basobanukiwe uwo muryango, abawushinze basabye ko wakwemerwa ku mugaragaro ugakorera muri Kiliziya kandi ukaba ariyo ushingiyeho.

Taliki ya 14 Nzeri 2009 umuryango wahawe urwandiko n’uwahoze ari Umushumba wa Diyosezi ya Gikongoro mu izina ry’Abepiskopi bahaye uwo muryango ikemezo, ndetse abakristu batangira gukoresha ibikoresho bitagatifu batambagiza Bikiramaliya mu masantarali no mu miryangoremezo bavuga Rozari Ntagatifu, mu maparuwasi naho bagenda bamwubakira ingoro kugira ngo abakunzi b’uwo mubyeyi bajye babona aho bahurira bamutaramira.

Byanasabye ko umuryango ubanza kubiherwa uruhushya n’Abashumba ba Kiliziya Gaturika, baza kuruhabwa taliki ya 18 Kanama 2008 na Myr Alexis Habiyambere wari Perezida w’Inama y’Abepiskopi Gatulika mu Rwanda muri icyo gihe ».

Padiri Paul agaragaza ko bitewe n’uko abapadiri bamwe bayoboraga amaparuwasi batari basobanukiwe uwo muryango, abawushinze basabye ko wakwemerwa ku mugaragaro ugakorera muri Kiliziya kandi ukaba ariyo ushingiyeho.

Taliki ya 14 Nzeri 2009 umuryango wahawe urwandiko n’uwahoze ari Umushumba wa Diyosezi ya Gikongoro mu izina ry’Abepiskopi bahaye uwo muryango ikemezo, ndetse abakristu batangira gukoresha ibikoresho bitagatifu batambagiza Bikiramaliya mu masantarali no mu miryangoremezo bavuga Rozari Ntagatifu, mu maparuwasi naho bagenda bamwubakira ingoro kugira ngo abakunzi b’uwo mubyeyi bajye babona aho bahurira bamutaramira.

Avuga ko icyorezo cya Koronavirusi cyadutse Nyina wa Jambo amaze kwimikwa mu maparuwasi y’u Rwanda arenga 100. Ubwo asobanura ko mu bigo by’Abihayimana batabashije guhita bahagera nk’abanyamuryango cyangwa mu bihugu by’amahanga, Abakristu bagenda bigurira amashusho ya Bikiramaliya w’i Kibeho bakayajyana mu miryango yabo no mu bihugu byabo bityo naho ubutumwa bwa Kibeho bukamenyekana.

Yagize ati : « Mu bihugu bya Gabon Abakristu baho basa nkaho bamenye ubutumwa bwa Nyina wa Jambo i Kibeho babifashijwemo n’amashusho baje bakavana i Kibeho bakagenda babwira abakristu babo ».

Avuga ko nyuma y’imyaka 5 yigeragezwa bahawe, hagaragaye umusaruro Abakristu barushaho gusenga baranahinduka, bagarukira Imana, ndetse hagenda hubakwa inzego z’umuryango kuva kuri komite ku rwego rw’Igihugu, ku madiyosezi na hamwe mu maparuwasi.

Padiri Mukuru wa Paruwasi Nyabinoni akaba na Omoniye w’uyu muryango muri Diyosezi ya Kabgayi Munyandinda Sylvere yavuze ko uyu muryango uzafasha Abakristu gushyira mu bikorwa no guhora bazirikana ubutumwa bashyikirijwe n’umubyeyi Bikiramaliya kandi bukomeza kubabera igisubizo cy’ibibazo bahura nabyo. Avuga ko uwo muryango utaje kubangamira indi ihasanzwe ahubwo uzaza kuyibyutsa cyane cyane ko haba hari n’itarashingiwe mu Rwanda nyamara uw’Abogezabutumwa ba Nyina wa Jambo wa Kibeho wo ukaba warashingiwe mu Rwanda.

Ashimangira ko uwo muryango uzitabirwa cyane n’Abakristu, Abarayiki ndetse n’Abihayimana kuko ubutumwa wamamaza bwabayeho kandi bugaragaza urukundo ruburira abantu kutagwa mu rwobo. Asobanura ko uwo muryango atari ubwa mbere wumvikanye muri Diyoseze ya Kabgayi kuko mu maparuwasi 15 muri 31 agize iyo Diyosezi wasaga n’uwatangiye kwakirwa n’ubwo ingamba zihamye z’imikorere yawo zari zitaranozwa bijyanye n’amategeko yawo.

Avuga ko kuri iyi nshuro icyabaye ari ukubemerera gukora ku mugaragaro nk’uko Umwepiskopi wa Kabgayi Myr Barthazal Ntivuguruzwa yamaze kuwuha ikaze.

Kuri ubu uyu muryango urimo kwizihiza imyaka 10 umaze wemewe burundu na Kiliziya Gatilika mu Rwanda, nk’umuryango wa Kiliziya Gatulika kuko mu kwezi k’Ukwakira 2025 hazabaho kwizihiza uwo munsi. Taliki ya 13 Mutarama 2018 waje guhindurirwa izina ureka kwitwa Foundation notre dame de Kibeho witwa Abogezabutumwa ba Nyina wa Jambo w’i Kibeho, hanyuma taliki ya 18 Ukuboza 2020 Inama y’Abepiskopi Gatulika y’u Rwanda yemeza iryo zina.

Kugeza ubu uyu Muryango umaze kugera mu madiyoseze 5 : Byumba, Kibungo, Gikongoro, Kabgayi na Arikidiyoseze ya Kigali.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose