Incamake y'amateka ya Myr Jean de Dieu Hodari wagizwe Igisonga cy’Umwepisikopi wa Diyosezi ya Kabgayi.
Kuri uyu wa gatatu tariki ya 01 Mata 2026, mu gitambo cya Misa y’Amavuta ya Krisma, Myr Balthazar Ntivuguruzwa yatangaje ku mugaragaro ko atoreye Padiri Hodari Jean De Dieu kuba igisonga cye, akazajya amufasha mu mirimo yo kuyobora Diyosezi ya Kabgayi.
Myr Jean de Dieu Hodari, Igisonga cy’Umwepisikopi wa Diyosezi ya Kabgayi avuka muri Paruwasi ya Muyunzwe mu karere ka Ruhango, umurenge wa Kinihira. Ni umupadiri wa Diyosezi ya Kabgayi, akaba yarahawe ubupadiri tariki 26/07/2003. Yahawe Ubudiyakoni ku itariki 20/04/2002 abuherewe i Roma mu Butariyani.
Yize amashuri abanza i Muyunzwe kuva mu mwaka w’ I 1981–1989. Yinjiye mu iseminari nto yaragijwe Mutagatifu Léon I Kabgayi mu mwaka 1989–1996. Yakomereje mu Iseminari nkuru ya Rutongo mu 1995. Yize kandi mu Iseminari nkuru ya Nyakibanda mu 1996–1998.
Avuye mu Nyakibanda yahise akomereza i Roma ari naho yigiye Tewolojiya anahahererwa ubudiyakoni. Mu mwaka w’I 1998-2003, Myr Hodari yasubiye i Roma mu Butariyani ahakura impamyabushobozi mu bijyanye n’amahame ya Kiliziya muri Kaminuza ya Urbanniana. Yongeye kugaruka muri iyi Kaminuza Kuva mu mwaka wa 2010 kugera 2013 ahakura impamyabumenyi ihanitse yo ku rwego rwa Doctorat mu bijyanye n’amahame ya Kiliziya.
Mu butumwa yakoze, kuva mu mwaka wa 2003–2005, Padiri Hodari yabaye umuyobozi ushinzwe ubuzima bwa Roho n’imyitwarire mu Iseminari nto ya Kabgayi yaragijwe Mutagatifu Léon nyuma aza no kuyibera umuyobozi kuva muri 2006 kugera 2008. Kuva mu mwaka wa 2008–2010, yabaye Igisonga cy’Umwepisikopi ushinzwe abasaseredoti muri Diyosezi ya Kabgayi. Nyuma yagiye gukomeza amasomo i Roma mu Butariyani muri kaminuza ya Urbanniana.
Mu mwaka wa 2014, Myr Hodari yongeye kuba umuyobozi wa Seminari nto ya Kabgayi. Kuva mu mwaka wa 2015-2018 yabaye umunyamabanga mukuru w’Inama y’Abepisikopi Gatolika mu Rwanda. Arangije Manda yari yahawe, Musenyeri Hodari yagiye kuba mu muryango w’Abamonaki b’umubyeyi wa Getsimani muri Leta zunze Ubumwe za Amerika ari naho yabaga kugeza ubu.
Mu ijambo Myr Jean De Dieu Hodari igisonga cy’umwepisikopi wa Diyosezi ya Kabgayi yagejeje ku ba Kristu yavuze ko yemeye ubutumwa yahawe kandi yizeye kuzabusohoza neza afashijwe n'ingabire z'Imana ndetse n'isengesho bazamuturira.
Ati"Nyiricyubahiro Musenyeri, umurimo unshinze, ndawakiriye, ndawemeye. Dushimire Imana kandi dukunde Nyagasani udukunda. Uyu murimo ntorewe, si imbaraga zanjye nzawukoresha, ahubwo nzawukoresha imbaraga Nyagasani azampa n’inema atigeze anyima, kandi nzawukora nshyigikiwe n’isengesho ryanyu."
Bamwe mu bapadiri barezwe na Myr HODARI ubutumwa umurezi wabo yahawe bavuga ko bizeye ko azabukora neza. Padiri Jean De Dieu NSABIMANA ukorera ubutumwa muri Paruwasi ya Kanyanza, yagize ati”Myr Hodari twamwishimiye cyane, yaratureze turi mu Iseminari ntoya ya Kabgayi. Yatwigishije neza, atwigisha gukunda Imana, atwigisha umuziki, ku buryo twamubonyemo umusaseredoti mwiza. Byadutangaje kandi biranadushimisha. Tubonye mukuru wacu uzajya adufasha mu butumwa yungirije Umwepisikopi mu butumwa bwa Diyosezi."
Abapadiri baboneyeho no kumwifurije ubutumwa bwiza, bashimangira ko abishoboye kandi Roho mutagatifu ari we witorera ndetse banamwizeza ubufatanye mu gukomeza gukorera Kiliziya.
Abakristu ba Diyosezi ya Kabgayi nabo bagaragaje ko bishimiye kubona igisonga cy’umwepiskopi wa Diyosezi ya Kabgayi nyuma y‘imyaka 3 ntawe bafite.
UBEREYE Clementine nawe yagize ati "twishimye cyane kubona Padiri Hodari aje kuba igisonga cy’umwepisikopi wacu. Hari hashize igihe yaragiye tutamubona, ariko kandi turamwishimiye kuko yongeye kuza mu muryango wa hano I Kabgayi."
NSENGIMANA Aimable ati "Turishimye cyane kubona igisonga cy’umwepisikopi Padiri Hodari Jean De Dieu, turamuzi cyane yigishije benshi, yabaye umwarimu w’umuziki, aho yamenyekanye mu ndirimbo yitiriwe abaririmbyi b’I Kabgayi yitwa, uri muzima komeza inzira, dore ni nzima. Twongeye kugira amahirwe yo kumva ijwi rye, ntabwo twaherukaga kumubona. Twishimye cyane kubona Padiri Hodari Jean De Dieu nk’igisonga cy’umwepisikopi wacu hano I Kabgayi, ni umupadiri ufite igikundiro hano i Kabgayi, twishimye cyane rwose."
Myr Hodari Jean De Dieu ni umuhanzi w’indirimbo zitandukanye zigaragara ku ikoranabuhanga bitiriye abaririmbyi b’i Kabgayi harimo nka : Humura, Komeza inzira, Ni muzima , Yezu mwiza uhorana impuhwe n'izindi. Abaye Igisonga cy'Umwepiskopi wa Kabgayi nyuma y'imyaka itatu Kabgayi Itagira Igisonga dore ko yaherukaga Myr Papias MUSENGAMANA, ubu akaba yaragizwe Umwepiskopi wa Byumba.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.