Inkomoko y’Umunsi w’Abakundana n’uko wahuriranye n’itariki Kiliziya ihimbazaho Mutagatifu Valentini
Umunsi wa Saint Valentin wizihizwa tariki ya 14 Gashyantare ku isi hose ufatwa nk’umunsi w’abakundana, ufite inkomoko mu bihugu nk’u Bugereki wamaze kumenyekana mu bihugu byinshi byo ku isi, ukanahurirana n’umunsi Kiliziya Gatolika ihimbaza Mutagatifu Valantin wahowe Imana.
Amateka agaragaza ko kera umunsi wo hagati mu kwezi kwa Gashyantare ufatwa nk’ikimenyetso cy’urukundo n’uburumbuke kuva mu bihe bya kera (Antiquité). Mu Bagereki, kwari ukwezi bibukagamo ubukwe bw’imana zabo zikomeye Zeus na Héra. Mu Baromani, tariki 15 Gashyantare wabaga ari umunsi bizihizagaho Lupercales, aho baturaga ibitambo Lupercus, imana y’uburumbuke (fertilité).
Uko imyaka yagiye yiyongera ni nako uyu munsi wagiye urushaho kwizihizwa. Mbere, uyu munsi wafatwaga nk’uwo abaselibateri kurusha abashakanye. Abasore n’abakobwa bakinaga umukino aho abakobwa bihishaga, maze abasore bakabashaka; iyo umusore yavumburaga umukobwa, bagombaga gushyingiranwa mbere y’uko umwaka urangira.
Imyumvire y’uko ari umunsi w’abaselibateri yaje guhinduka maze n’abubatse ingo bawibonamo. Kuri iyi tariki, abagabo n’abagore bongera guhamya umwimerere w’urukundo bafitanye nk’uko byahoze bagitangira kurambagizanya. Ababishoboye bagahana impano, bakizihirana; buri wese akereka mugenz we ko ari impano iruta izindi yahawe mu buzima bwe.
Nk’uko uyu munsi ufite inkomoko i Burayi, kuri iyi tariki abakristu bo kuri uyu mugabane bawizihiza mu buryo bwa gikristu. Uretse kuba bategura ibirori byo kwishima no gutanga impano hagati y’abakundana; abenshi barabanza bakajya mu Misa bakazirikana igisobanuro nyakuri cy’urukundo mu buzima bwa muntu, urukundo Imana ihamagarira abo yaremye n’imigenzereze nyayo y’urukundo nyarukundo. Ababishoboye bafata inzira bakajya gusura ibisigazwa (reliques) by’umubiri wa Mutagatifu Valentini witiriwe uyu munsi, wahawe izina ry’umurinzi w’abakundana.
Umunsi wa Saint Valentin ntukiri uwo abanyaburayi gusa. Uko iminsi igenda yiyongera, ikoranabuhanga n’itumanaho bigasakara ku isi, ni nako umubare w’abizihiza uyu munsi ugenda wiyongera. Uretse i Burayi bawutangie, muri Aziya bakabakurikira no muri Amerika bakawumenya, abatuye umugabane wa Afurika nabo bawizihizanya ibyishimo ku bwitabire buri hejuru.
Na hano mu Rwanda uyu munsi uhabwa agaciro gakomeye, Abatuye mu migi inyuranye yo muri iki gihugu usanga bawiteguye cyane. Abenshi ubabwirwa n’amabara y’imyambarire aba yatoranyijwe kuzambarwa kuri iyi tariki, abahanzi bakunzwe bagategura ibitaramo, abandi bagategura impano zirimo indabo amakarita-shusho n’ibindi bazaha abakunzi babo.
Mutagatifu Valentin w’i Roma, yari umupadiri. Yabayeho ku ngoma y’umwami w’abami Claude w’umugome (Claude Le Cruel).Muri icyo gihe, Roma yari mu ntambara abaturage batakundaga, maze afata icyemezo ko nta musirikari uzongera gushaka. Mu gihe umwami yari yaratanze iteka ryo kudashakana, Padiri Valentin we yakomeje gusezeranya rwihishwa abakundanaga, harimo n’abasore b’abasirikare. Byaje kumenyekana ibwami, arafatwa arafungwa, nuko umwami ategeka ko yicwa. Yapfuye ku itariki 14 Gashyantare mu kinyejana cya 3, ari naho uyu munsi ukura inkomoko. Ashyingurwa i Roma hafi y’inzira yitwa Via Flaminia.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.