Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Inkoni Yera yazanye impinduka mu mibereho y'abafite ubumuga bwo kutabona

Abafite ubumuga bwo kutabona bo mu karere ka Ruhango babashije kubona inkoni yera, babwiye Kinyamateka ko iyi nkoni yatumye bashobora kugenda bidasabye ubarondata. Basaba ko zakomeza kugezwa kuri benshi kuko kugera ubu zikiri nke ugereranyije n'umubare w'abazikeneye.

Inkoni Yera yazanye impinduka mu mibereho y'abafite ubumuga bwo kutabona
Inkoni Yera yazanye impinduka mu mibereho y'abafite ubumuga bwo kutabona

Sebera Valens ni umusaza w’imyaka 71 atuye mu karere ka Ruhango mu murenge wa Byimana akagari ka Mpanda, we n'abavandimwe batatu n'umwana we bafite ubumuga bwo kutabona, bishimira kuba barabashije kubona inkoni yera ndetse bakavuga ko byabahinduriye ubuzima babasha kwitunga badasabirije, kuko ibafasha kugera aho bakorera imirimo ibabeshaho ya buri munsi.

Sebera avuga ko n’ubwo atarebesha amaso ye asanzwe, iyo hari ikiri imbere ye abasha kubimenya akoresheje inkoni yera.

Umwana we w’imfura na we wavukanye ubumuga bwo kutabona, avuga ko inkoni Yera yamufashije kuva mu bwigunge. Ubu abasha kujya mu Misa, ku isoko no mu baturanyi ndetse agakora imirimo isanzwe yo mu cyaro, abikesha Inkoni Yera.

Dr Kanimba Donatille Umuyobozi w’ishyirahamwe ry’abafite ubumuga bwo kutabona (RUB) yabwiye Kinyamateka ko inkoni yera yahinduye cyane ubuzima n’imibereho by’abantu bafite ubumuga bwo kutabona, kuko yatumye bava mu rugo bagahaguruka bakajya ku mashuri no mu yindi mirimo.

Imibare dukesha ihuriro ry’umuryango w’abafite ubumuga bwo kutabona (RUB) ivuga ko mu ibarura riheruka rya 2012 habaruwe abantu bafite ubumugabwo kutabona bagera ku 57,213 muri aba abatarenga 5000 gusa nibo bamaze guhabwa inkoni Yera mu gihugu cyose.

Yagize ati ”Inkoni yera ifasha umuntu ufite ubumuga bwo kutabona guhaguruka akajya mu mirimo kugira ngo abone ibimutunga. Ni bwo buryo bufasha ufite ubumuga bwo kutabona kubasha kugenda yizeye ko aho ajya ari kuhumva yifashishije inkoni yera. Inkoni yera ni ikimenyetso kigaragaza umuntu ufite ubumuga bwo kutabona haba mu kwambuka umuhanda, gutega imodoka muri gare rusange n’ahandi.”

Nyiransabimana Immacule umuhuzabikorwa w’inama y’abantu bafite ubumuga mu karere ka Ruhango avuga ko hakomeje gufatwa ingamba no gukorwa ubuvugizi mu rwego rwo gufasha abafite ubumuga bwo kutabona kubona inkoni yera.

Yagize ati “Twashyizeho itsinda abantu bafite ubumuga bahuriramo ryitwa Wisigara. Buri mwaka hari abafashwa guhabwa inkoni yera ku nkunga akarere kaba kageneye abantu bafite ubumuga cyangwa se ku buvugizi bukorwa izo nkoni zikaboneka.”

Inkoni yera ni ikimenyetso mpuzamahanga cyemeza ko uyitwaye afite ubumuga bwo kutabona. Imufasha kumenya niba mu cyerekezo arimo imbere ye nta kintu gihari gishobora kumubera inzitizi.

Mu mwaka w’1964 Umunryango w’abibumbye UN wemeje ko inkoni Yera ari igikoresho gikoreshwa n’abantu bafite ubumuga bwo kutabona inemeza ko tariki ya 15 Ukwakira buri mwaka ari umunsi mpuzamahanga w’inkoni Yera.

Inkoni Yera ikaba irimo amoko abiri, iyera gusa itwarwa n’umuntu ufite ubumuga bwo kutabona gusa naho inkoni yera irimo ibara ry’umutuku itwarwa n’umuntu ufite ubumuga bwo kutumva no kutabona.

Kiliziya ya pruwasi ya Byimana yiteguye kuzajya yakira bose ikabahuza n'impuhwe z'Imana
Kiliziya ya pruwasi ya Byimana yiteguye kuzajya yakira bose ikabahuza n'impuhwe z'Imana
Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose