Inyubako y’ikigo nderabuzima cya Musambira mu karere ka Kamonyi yafashwe n’inkongi y’umuriro.
Imwe mu nyubako y’ikigo nderabuzima cya Musambira giherereye mu karere ka Kamonyi mu murenge wa Musambira yafashwe n’inkongi y’umuriro irashya irakongoka. Bimwe mu bikoresho byari mu nyubaho byangiritse ariko ngo nta muntu n’umwe wahasize ubuzima. Abasanzwe bagana iki kigo nderabuzima bavuga ko bafite impungenge zo kubura aho bazajya bahererwa service z’ubuzima. Ibi byabaye kuri uyu wa 12 Werurwe 2025 mu masaha ya mugitondo.
Umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Musambira Busingye Brenda yabwiye Kinyamateka ko inkongi yibasiye ikigo nderabuzima cya Musambira yatangiye mu gitondo ubwo abakozi bose bari bakiri mu nama itegura akazi k’umunsi. Inkongi yahereye mu cyumba cyari ububiko bw’inzitiramibu. Nyuma yo gutabazwa numwe mu bakozi bakoraga amasuku, bakinguye icyumba umwotsi uhita ukwira inzu yose. Yagize ati” Tukimara gukingura twasanze icyumba cyuzuyemo imyotsi myinshi cyane. Turi gukeka ko inkongi yaba yatewe n’umuriro w’amashanyarazi kuko aho inkongi yahereye hari hakinze , twakinguye icyumba dusanga huzuyemo umwotsi mwinshi cyane.”
Agaruka ku byangijwe n’inkongi y’umuriro, umuyobozi w’ikigonderabuzima cya Musambira yavuze ko babashije gukuramo ibikoresho bimwe bishoboka ibindi bikaba byangirikiyemo. Ati” Turashima Imana ko nta muntu n’umwe wakomerekeyemo, turacyabarura ibikoresho byangirikiye mu iyi nyubako ntabwo turamenya agaciro kabyo.
Brenda yahumurije abaturage avuga ko badakwiye guhangayika cyane kuko barimo gushaka icyakorwa kugira ngo service zikomeze gutangwa.
Umuyobozi w’akarere ka Kamonyi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Marie Josee UWIRINGIRA yavuze ko n’ubwo inyubako imwe mu zigize ikigo nderabuzima cya Musambira yafashwe n’inkongi, ikigonderabuzima kigiye gukomeza gutanga service hifashishijwe inyubako ya kabiri bari bafite.
Yagize ati” Ikigo nderabuzima kirakomeza gutanga service z’ubuvuzi nk’uko bisanzwe. Tugiye kwegeranya ama service ku buryo nta bikorwa nta bimwe bihagarikwa n’uko habayeho inkongi. Hari ibyumba abarwayi bategererezagamo, tugiye gushaka uko bishyirwamo inkuta za triplex kugira ngo abaganga n’ababafasha babone aho batangira service.
Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage yavuze ko bagiye gukorana nk’ubuyobozi kugira ngo abaturage bakomeze guhabwa servize nk’uko byari bisanzwe. Yashimiye abaturage bo mu kagali ka Karengera bahise baza gutabara ku ikubitiro, bakabasha kuvanamo abarwayi bari mu bitaro bagera kuri 5 barimo abana 3, umugore 1 n' umugabo 1.
Yavuze ko inyubako z’ikigo nderabuzima zari muri assurance, bakaba bagiye kubanza kwegera assurance bagasaba ko basanirwa inzu, ndetse na minisiteri y’ubuzima nk’urwego rukuriye izindi, bakaba bagiye kubasaba babafasha kugira ngo ikigo nderabuzima gikomeze gukora neza kandi gifite inyubako zihagije.
Bamwe mu baturage babonye iyi nkongi bavuga ko bababajwe no kuba ikigonderabuzima cyabo cyangiritse bakibaza aho bagiye kuzajya bivuriza, basaba leta kubafasha iyi nyubako ikongera gusanwa vuba kuko ahangiritse cyane ari igice cy’ahakirirwa abarwayi baje kwivuza.
Ntakirutamahoro Damarisi utuye muri aka gace ikigo nderabuzima cya Musambira giherereyemo yavuze ko bahangayikishijwe no kubona aho bazajya bivuriza kuko inyubako y’ivuriro ryabo yafashwe n’inkongi y’umuriro. Ati” Abaturage ba Musambira dufite ikibazo, iki kigo nderabuzima cyacu cyakiraga abantu barenga ijana baje kwivuza twese bakatuvura, ubu turibaza aho abantu bazajya bakirirwa, niba bazajya batuvurira hanze byatuyobeye. Turasaba leta ko yadutera inkunga yo kudusanira ikigo nderabuzima cyacu vuba kikaba cyakongera gukora neza gifite n’inyubako bakoreramo zidafite ikibazo.
Mukashyaka Solange usanzwe akora akazi ko gutunganya amasuku mu kigo nderabuzima cya Musambira yavuze ko yari ari gukora isuku nk’uko bisanzwe, akaza kubona umwotsi ucumba mukeya, agahita ajya kubwira abanganga. Yavuze ko bifuza ko leta yabafasha bagasana izi nyubako vuba kugira ngo abaturage bakomeze kubona aho bivuriza cg bakaba bashyiraho n’aho abantu bazajya bakirirwa kugira ngo bidahagarika service zo kwivuza.
Ibyumba bisaga 16 bikoreramo service zitandukanye z’ikigo nderabuzima byose byangiritse cyane kubera inkongi y’umuriro. Uretse abarwayi bari mu bitaro bose batabawe ntawe ukomeretse, icyumba cy’ububiko bw’imiti nacyo cyafashwe n’inkongi nyuma yo kuvanamo imiti yose.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.