Inzobere mu buvuzi bw'ingingo ziteraniye i Kigali mu mahugurwa nyongerabumenyi ku buvuzi bwa Clubfoot
Kuva kuri uyu wa mbere tariki 25 Nzeri 2023, i Kigali hari kubera amahugurwa agenewe abaganga bazahugura abandi mu kuvura indwara y’ubumuga bw’ibirenge(Clubfoot). Aya mahugurwa yitabiriwe n’abagera kuri 20 baturutse mu bihugu byo ku mugabane w’Afurika n’Amerika y’Epfo yateguwe na Hope Walks ishami ry’u Rwanda ku bufatanye na Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda.
Atangiza aya mahugurwa ku mugaragaro, Dr.Adeo Nsanzubuhoro wahagarariye Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda, yavuze ko kuva Umuryango Hope Walks watangira gukorera mu Rwanda hari impinduka zabaye mu buvuzi bw’abana bavukana ubumuga by’umwihariko ubwo ibirenge(Clubfoot); ashimira uruhare Hope Walks ikomeje kugira mu gufasha abana bavukana ubu bumuga kubukira.
Dr. Adeo Nsanzubuhoro yavuze ko kuba uyu muryango ukorana n’ibitaro biherereye hirya no hino mu gihugu, byorohereza abana bavukana Clubfoot bo mu miryango ikennye kubona ubuvuzi; bikabongerera amahirwe yo kuvurwa hakiri kare. Kugeza uyu munsi abana basaga 7.500 bakaba baravuwe ubu bumuga bagakira.
Madamu Esperance Uwizeye umwe mu batangije ibikorwa by’Ubuvuzi bwa Clubfoot mu Rwanda, ubu akaba ari umuhuzabikorwa wa Hope Walks ku mugabane w’Afurika yagaragaje ko hari impinduka zigenda ziba mu buvuzi bw’iyi ndwara. Avuga kandi ko guhugura abaganga bavura iyi ndwara ari ingenzi kuko bibongerera ubumenyi by’umwihariko ku buryo bwa Posenti Method bukoreshwa mu kuvura iyi ndwara kugira ngo barusheho gukora neza umurimo bakora.
Mu Rwanda, abana 504 bavukana ubumuga bw’ibirenge(Clubfoot), Habyarimana Jean Claude Umuyobozi wa Hope Walks Rwanda ishami ry’u Rwanda akavuga ko uyu muryango wahagurukiye gufasha ababyeyi b’aba bana kubona ubuvuzi bw’iyi ndwara hakiri kare, kugira ngo aba bana bahabwe amahirwe yo kutazakurana ubu bumuga, hato bukaba bwagira amahirwe bubavutsa mu gihe bazaba bamaze gukura.
Habyarimana Jean Claude avuga ko Ubumuga bw’ibirenge(Clubfoot) ari indwara umwana avukana, ikaba ivurwa igakira iyo umwana avujwe hakiri kare. Umuryango Hope Walks ishami ry’u Rwanda ufatanya na Minisiteri y’ubuzima mu Rwanda mu kwita no kuvura abana bavukanye iyi ndwara, ukaba ukorana n’ibitaro 13 byo mu Rwanda biri mu ntara zose zo mu Rwanda no mu mujyi wa Kigali. Ibyo bitaro ni: Ibitaro bya Gahini,Ibitaro by’ Inkuru nziza,Ibitaro bya Muhima, Ibitaro bya Kabgayi, Ibitaro bya CHUB, ibitaro bya Ruhengeri, Ibitaro bya Gihundwe, Ibitaro bya Masaka, Ibitaro bya Rilima, Ibitaro bya Nyamata, Ibitaro Kibuye, Ibitaro bya Gisenyi n’Ibitaro bya Gatagara.
Aya mahugurwa yitabiriwe n’inzobere mu buvuzi bw’iyi ndwara zaturutse mu bihugu bya: Malawi, Zambiya, Kenya, Burundi, BurkinaFasso, Mozambique, Ghana, Rwanda, RDCongo na Hondulas. Yitabiriwe kandi n’Abarimu mu ishami ry’Ubuvuzi rya Kaminuza y’u Rwanda, ndetse na bamwe baganga bo mu bitaro bikorana na Hope Walks ishami ry’u Rwanda.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.