Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Israheli yafunze umupaka wa Allenby uhuza Palestine na Jordaniya

Israeli yafunze umupaka wa Allenby, uhuza Cisjordaniya (igice cya Palestine) na Jordaniya, nyuma y’igitero cyahitanye abasirikare babiri ba Israeli bari bacunze uwo mupaka. Ni igikorwa cyateje impagarara mu baturage b’Abanyapalestina ndetse n’abatanga ubufasha mpuzamahanga. Kubs Israheli yafunze uyu mupaka bivuze ko Abanyapalestina basaga miliyoni 3 bo muri Cisjordaniya batazongera kubona inzira yo kuhava, kuko nta kibuga cy'indege cyangwa inzira yo mu mazi bakwifashisha.

Israheli yafunze umupaka wa Allenby uhuza Palestine na Jordaniya
Israheli yafunze umupaka wa Allenby uhuza Palestine na Jordaniya

Ni umupaka uzwi ku izina rya King Hussein Bridge, ni wo wonyine Abanyapalestina bo muri Cisjordaniya bifashishaga mu ngendo zijya hanze y’igihugu, dore ko nta kibuga cy’indege cyangwa inzira yo mu mazi bafite. Ifungwa ryawo risobanuye ko abagenzi, abarwayi bajya kwivuza, abanyeshuri bajya kwiga hanze, ndetse n’abasura imiryango yabo, bose baheze mu bwigunge.

Bamwe mu batanga ubufasha muri Gaza barimo Eyad Amawi, yavuze ko Allenby yari umupaka w’ingenzi binjiriragamo bajyanye bumwe mu bufasha bugenewe Gaza.

Yagize ati: “Ifungwa ry’uyu mupaka risobanuye ko ibijyanye n’ubuvuzi, amakamyo azana ibikoresho bivuye muri Jordanie n’ubundi bufasha byose bihagarara. Hasigaye gusa inzira za Karam Abou Salem na Kissufim ku makamyo amwe namwe.” “ifungwa ry’Allenby risobanuye ko ubuvuzi n’ibikoresho byose bivuye muri Jordanie bihagaritswe.”

Yongeyeho ko hari impungenge ko iki cyemezo gifitanye isano n’ibihugu byemeje Leta ya Palestine, nka Ubufaransa, bikaba binakurikijeho igikorwa cy’ifungwa ry’uyu mupaka.Ati: “ Nyuma y’uko ibihugu byinshi, harimo n’Ubufaransa, byemeye Leta ya Palestina, bahise bongera ubukana bw’ububabare ku banya Palestina.”

Ubuyobozi bwa Israeli bwo bwatangaje ko icyemezo cyafashwe mu rwego rwo kurinda umutekano. Naho abaharanira uburenganzira bwa muntu bo bavuga ko ari uburyo bwo gukumira abaturage basanzwe bakeneye ubwisanzure mu ngendo n’ubundi bufasha.

Ibi bibaye mu gihe ubushyamirane hagati ya Israel na Gaza bukomeje kwiyongera, bikaba binagira ingaruka ku bantu basanzwe bakeneye ubufasha n’ubwisanzure mu buzima bwabo bwa buri munsi.

Ifungwa ry’uyu mupaka ryabaye nta masaha 24 ashize ibihugu bifashe icyemezo cyo kwemera Leta ya Palestine. Ni nyuma kandi y' iminsi itanu gusa habaye igitero cyahitanye abasirikare babiri ba Israeli bari kuri uyu mupaka.

Uyu mupaka ni wo wenyine Abanyapalestina bo muri Cisjordaniya bifashishaga mu ngendo zijya hanze y’igihugu, dore ko nta kibuga cy’indege cyangwa inzira yo mu mazi bafite. Ifungwa ryawo rikaba ryateje impungenge nyinshi mu baturage basanzwe bakeneye ubwisanzure mu ngendo, abajya kwivuza, abanyeshuri bajya kwiga hanze, ndetse n’abasura imiryango yabo.

Abaturage bo muri Ramallah na Yeriko bavuga ko batunguwe n’iki cyemezo, kuko nta yandi mahitamo bafite yo kugera mu mahanga. Umubyeyi umwe w’umwana urwaye indwara ikomeye yavuze ko bari bafite gahunda yo kujya kwivuza muri Jordanie, none ubu ntibazi aho berekeza.

Ifungwa ry’Allenby rishobora kugira ingaruka ku rwego mpuzamahanga haba ku mikoranire ya Israeli n’ibihugu by’Abarabu, cyane cyane Jordaniya ari nayo ifite uruhare rukomeye mu guhuza ibikorwa by’ubutabazi n’ubuvuzi. Abasesenguzi mu bya politiki mpuzamahanga bavuga ko ibi bishobora kongera umwuka mubi mu karere, no gutuma ibikorwa by’ubutabazi bihagarara, bikagira ingaruka ku bantu basanzwe batagira aho bahungira.

Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu yasabye Israeli gusubira ku cyemezo cyayo, igasubiza umupaka mu bikorwa, by’umwihariko ku baturage batari mu bikorwa bya politiki cyangwa intambara. Barasaba ko ubufasha bw’ubuvuzi, ibiribwa, n’imfashanyo bitakomeza guhagarikwa bityo hagashakwa icyagarura amahoro muri aka gace.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose