Itsinda Salome & Roberto bagiye kumurika Album yabo ya mbere yitwa ICYAHA.
Kuri iki cyumweru tariki ya 5 Ugushyingo 2023, Iratwibutse Marie Salomé na Nshimiyimana Robert, bagize itsinda Salomé &Roberto barakora igitaramo cyo kumurika Album yabo ya mbere bise ICYAHA nyuma y’imyaka 4 bakorana nk’itsinda.
Mu kiganiro aba bahanzi bagira nye na Kinyamateka, aba bahanzi basobanuye byinshi kuri iki gitaramo cyahawe izina ry'indirimbo nshya ari na ryo ryahawe Album ya mbere yabo.
Salomé yatangiye asobanura intego y'iki gitaramo ati "Intego yacu ni ugusobanurira abantu ijambo ry’Imana uko turizi bikaba n’umwanya wo gutanga ubutuma bwo kwamagana icyaha no kugira ngo bakirinde. Si ukugisingiza kuko ari cyiza ahubwo ni ukuvuga ububi bwacyo kugira ngo tugihashye.”
Yakomeje avuga ko ari bwo bwa mbere bagiye gutaramira abakunzi b’ibihangano byabo imbonankubone mu gitaramo cy’amasaha atatu .
Ati “Ikintu cya mbere abantu bazaza batubone atari kuri youtube. Muri iki gitaramo tubahishiye ibintu byisnhi cyane ndetse tuzanabaririmbira n’izindi njyana, abakunzi bacu batazi ko tuzi kuziririmba . Igitaramo kizaba kirimo indirimbo zitandukanye, harimo izo twashyize hanze ziri kuri youtube ndetse n’izo tutarasohora, harimo n’izo mu yandi madini nk’abadiventiste.
Ku ruhande rwa Roberto we yavuze ko ari igitaramo kidasanzwe kuko hazaba hari n’abandi bahanzi bo muri kiriziya baje kubashyigikira harimo n’abo bazafatanya kuririmba indirimbo yitwa Icyaha ari nayo yitiriwe Album bagiye kumurika. Ku bakunda drama nazo zikazaba zirimo ndetse n’indirimo zo mu buryo bwa classic hamwe n’izindi ndirimbo zidasanzwe zimenyerewe muri iri tsinda.
Roberto yagize ati “Ni igitaramo tuzaba dukoze bwa mbere mu buryo bw’imbonankubone, inyumva nkumve imbere y’abakunda ibihangano byacu. Twabateguriye udushya ku buryo buri wese azibona mu gitaramo. Ntabwo ari igitaramo cy’abakatolike gusa ,ahubwo n’abo mu yandi madini n’abo bazaze kandi bazaryoherwa. “
Iratwibutse Marie Salomé ni umwe mu bahanzi b’abakobwa baririmba indirimbo zisingiza Imana muri kiriziya akaba yarabitangiye kera adafite uwo areberaho. Yavuze ko umuhanzi w’umukobwa ukora indirimbo zo muri kiriziya biba bitamworoheye kuko akenshi bamuca intege kubera ko adakora ibyo urubyiruko rushaka. Mu ntego z’iri tsinda hakaba harimo gufasha urubyiruko n’abakuze kuryoherwa n’umuziki wa kiriziya hamwe n’ibindi byose kiriziya ibagezaho batagombye kujya kubishakira ahandi.
Salomé yatanze ubutumwa ku rubyiruko rufite impano zitandukanye zirimo no guhanga indirimbo , gutangira kwirekura bagakora kuko n’abo mu yandi madini ntacyo babarusha.
Ku ruhande rwa Roberto umusore usanzwe yarize ibijyanye na Science ndetse unakora muri laboratoire rimwe na rimwe. Yavuze ko mbere na mbere yashimishijwe no kubona umukobwa ushishikariye kwamamaza ijambo ry’Imana mu buryo bw’indirimbo z’amajwi ibyo bamwe bakunda kuvuga ko bidashyushye bisinziriza urubyiruko.
Yagize ati” Twahuye muri 2019, nabonye indirimbo za Salomé kuri Youtube numva ndabikunze kandi nifuza ko twazakorana indirimbo.
Ubu turi Itsinda ry’abakristu gatolika baririmbira hamwe indirimbo zo gusingiza Imana . Ubwa mbere twahuye nshaka kumuha indirimbo birangira tuyifatanyije kandi numva ibaye nziza. Twahuye twiga muri kaminuza none ubu twararangije kandi turacyakomeje gukora umuziki.
"Twabonye urubyiruko rwinshi rwo muri kiriziya rutwarwa n’ibintu bishyushye, duhitamo kujya mu murongo wo gufasha urubyiruko kuryoherwa n’ibyo kiliziya ibategurira . Twahisemo guhanga indirimbo zifasha urubyiruko kwishima bakabyina kandi bagakomeza no kuziririmba basingiza Imana . ni indirimbo zikubiyemo ubutuma bw’ijambo ry’Imana no gusingiza umubyeyi Bikiramariya.”
Imyaka 4 iraburaho iminsi mike kugira ngo yuzure, iri tsinda ryamenyekanye cyane kuri youtube rikaba rifite ibihangano by’indirimbo zigera kuri 20. Iyi Album ya mbere bagiye kumurika izaba igizwe n’indirimbo 12 gusa, bivuze ko umwaka utaha bazongera bagakora ikindi gitaramo cyo kumurika album.
Igitaramo cyo kumurika Album ya mbere ya Salome &Roberto kizabera muri Hotel Grande Legacy I Remera mu mugi wa Kigali, kikazatangira saa 18h00 z’umugoroba kikazarangira saa tatu (21h00) z’ijoro . Bakazaboneraho n’umwanya wo kugura album bakazijyana mu rugo. Amatike yo kwinjira muri iki gitaramo yatangiye kugurishwa mbere y’umunsi nyirizina hagamijwe gufasha abagura amatike ya mbere kuko ari gutangwa ku giciro gito ugereranyije no ku munsi wa nyuma. Naho ku bazagura tick ku munsi nyirizina bakazazigura ku giciro cyo hejuru ku yari asanzwe.
Itsinda rya Salomé na Roberto bafite gahunda y’uko muri uyu mwaka wa 2023 bazazenguruka amadiyosezi yose yo mu Rwanda biyereka abakristu, bakabataramira imbona nkubone ari nako babagezaho ibindi bikorwa byabo . Ni abaririmbyi bafite ibihangano byagutse birimo n’indirimbo z’iminsi mikuru muri kiriziya, indirimbo bahimbye ku masabukuru y’abantu batandukanye, amasakaramentu y’abana mu bihe bitandukanye n’ibindi. Ubahaye igitekerezo wese yifuza ko bakibyazamo indirimbo bahita bagishyira mu bikorwa .
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.