Kabgayi: Ababikira b’Abaja b’Urukundo batangije ikigo kizita ku bakecuru batagira kivurira
Ku wa gatandatu tariki 22 Ukwakira 2022,Umuryango w’ababikira b’Abaja b’Urukundo watangije urugo rushya muri Paruwasi ya Gihara, Diyosezi ya Kabgayi rufite n’ikigo cyagenewe kwita ku bakecuru bakuze batagira ubitaho.
Umuhango wo gutaha ku mugaragaro uru rugo no guha umugisha inyubako zizakorerwamo imirimo itandukanye wayobowe na Musenyeri Filipo Rukamba, Umwepiskopi wa Butare, akaba na Perezida w’Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda na Myr Smaragde Mbonyintege Umwepiskopi wa Kabgayi n’abashyitsi batandukanye barimo abapadiri bakorera ubutumwa muri iyi diyosezi n’abakristu ba Santarali ya Sheri, yo muri Paruwasi ya Gihara ari nayo uru rugo ruherereyemo.
Mu ijambo umukuru w’uyu muryango ku mugabane wa Afurika yagejeje kubawitabiriye, Madre Stephanie Rossi yavuze ko nk’uko intego nyamukuru y’uyu muryango ari ukuba abaja b’urukundo rwa Kristu mu bantu bose batavanguye, bahisemo kuza mu Rwanda kugira ngo barengere abakuze bafite ibibazo bitandukanye, batagira ubitaho mu masaziro yabo bityo ubutumwa bw’urukundo rwa Kristu rurengera bose rugere no kuri abari muri iki kiciro by’umwihariko mu Rwanda.
Aganira na Kinyamateka, Madre Rossi yayitangarije ko mu ntangiro, iki kigo cyahawe izina rya “TURI UMWE MURI KRISTU”kizatangirana n’abageze muzabukuru b’abakecuru batagira ababitaho, kikazakomeza ko kwagura ibikorwa ku buryo mu myaka iri imbere kizakira n’abasaza batagira abo kubitaho.
Myr Smaragde Mbonyintege Umwepiskopi wa Kabgayi yavuze ko yashimishijwe no kwakira ababikira bo muri uyu muryango baje bamugana bakamubwira icyifuzo bafite, kuko baje bakenewe. Yagize ati “Iyo charisme twari tuyikeneye muri diyosezi yacu.”Avuga ko yishimiye iyi ngabire Imana yayoboye muri diyosezi abereye umushumba.
Myr Smaragde yasabye abakristu ba Santarali ya Sheri n’aba Paruwasi Gihara muri rusange kuzaba abaturanyi beza b’aba babikira babazaniye itara ry’urukundo ku musozi wa Kagangayire, abasaba kuzabigiraho imico n’imigenzo myiza y’urukundo kuko arirwo Imana ibasa muri iki gihe, kandi ko nabo bagira umutima wita kubageze mu zabukuru nk’uko aba babikira babyiyemeje.
Umuyobozi w’akarere ka Kamonyi Dr. Nahayo Sylvere na we witabiriye umuhango wo gutaha uru rugo rushya rw’ababikira ruherereye mu murenge wa Rugarika, Akarere ka Kamonyi yavuze ko igikorwa aba babikira bakoze cyo kuzana igikorwa remezo cyiza muri uyu murenge, n’intego bafite yo kwita ku bageze mu zabukuru bizafasha mu iterambere ry’aka karere. Asaba abayobozi b’uyu muryango kureba n’uko bakora ibindi bikorwa bigamije guteza imbere uburezi bw’abana no kwigisha abashakanye kugira ngo abatuye aka karere barusheho gutera imbere, ingo z’abashakanye zirusheho kuba nziza no kubana neza, no ko kurera neza. Meya Nahayo yijeje aba babikira ubufatanye n’imikoranire myiza, avuga ko n’ikibazo cy’amazi make kiri muri uyu murenge agiye gukorana n’inzego zibishinzwe bakareba ko cyakemuka.
Myr Filipo Rukamba wayoboye umuhango wo gutaha ku mugaragaro iki kigo no guha umugisha inyubako zikigize yavuze ko ababikira b’Abaja b’Urukundo ari urugero rwiza rw’urukundo Kiliziya yigisha, kandi Imana ihamagarira buri muntu; avuga ko Kiliziya yishimiye kubona umuryango wiyemeza kwita ku bakecuru bageze mu masaziro, bugarijwe n’ibibazo.
Myr Filipo yavuze ko kuba umuntu ukinjira muri iki kigo ahita asanganirwa na shapeli ari ikimenyetso cy’urukundo ruzakomeza kuyobora abakigana bose n’abazagikoreramo ubutumwa. Avuga ko kuba iki kigo gufite shapeli irimo Yezu mu Ukaristiya ari ikimenyetso cy’uko n’abazazanwa kuhasazira bazasoza ubuzima bari muri Kristu bityo babe bafite n’amahirwe yo kuzakomezanya na we mu buzima bwo mu Ijuru.
Ikigo cy’ababikira b’Abaja b’Urukundo cyatashywe kuri iyi tariki ya 22 Ukwakira 2022 kigizwe n’inyubako 3, zirimo iyagenewe kuba urugo rw’ababikira bazahakorera ubutumwa(couvent), inyubako yagenewe gukorerwamo ibikorwa byo kwita ku bakecuru bashaje batagira kivurira yahawe izina rya “TURI UMWE MURI KRISTU”, n’inyubako ya Shapeli izajya ikorerwamo amasengesho no gutura Igitambo cy’Ukaristiya.
Umuryango w’ababikira b’Abaja b’Urukundo washingiwe mu Butaliyani mu 1840 n’umwali witwa Paula, wageze mu Rwanda mu 1992.Ukorera ubutumwa muri diyosezi 3 arizo iya Butare muri paruwasi ya Mugombwa na Paruwasi Katedrali ya Butare; Diyosezi ya Gikongoro muri Paruwasi ya Nyarunyinya na Diyosezi ya Kabgayi bafunguyemo uru rugo rushya ruherereye muri Paruwasi ya Gihara. Uyu muryango ukorera kandi mu gihugu cy’u Burundi muri Diyosezi ya Ngozi, ku mugabane wa Afurika ukaba ufite icyicaro muri Paruwasi Katedarali ya Butare.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.