Kamonyi: Myr Smaragde yatashye Ivomero n'Ikiraro kijya kuri Paruwasi ya Kabuga
Kuri uyu wa kane tariki 24 Gicurasi 2024, Myr Smaragde Mbonyintege, umwepiskopi wa Kabgayi uri mu kiruhuko cy'Izabukuru, yatashye ikiraro cya Mukumba kiri ku muhanda ugana kuri paruwasi ya Kabuga no ku ishuri rya Fr Ramon Kabuga TSS.
Ivomero ryatashywe riri ahitwa ku Kamusenyi, rikaba ryaratashywe rihagarariya ayandi 20 yubatswe na Milagros Desange uzwi ku izina rya Nyiranuma afatanyije n’umushinga PDK akaba ari na we wagize uruhare mu gusana iki kiraro cya Mukumba.
Aya mavomo yose yuzuye atwaye asaga Miliyoni 200 naho gusana ikiraro bitwara arenga miliyoni 20 z'amafaranga y'amafaranga y'u Rwanda.
Muri uyu muhango wo guha umugisha ibi bikorwa remezo Myr Smaragde yabwiye abatuye muri uyu mudugudu ko bagomba kubibungabunga kuko aribo bifitiye akamaro.
Yagize ati ” Murabizi ko amazi ari ubuzima ndetse muzi ko iri Vomero ryatwaye amafaranga menshi. Mugomba kubiha agaciro kandi mukaba aba mbere mu kuririnda."
Yagize ati” turashimira PDK n’abandi bafatanyabikorwa, kubw’ibikorwa byiza bakomeje gukora muri aka karere cyane cyane ibikorwa remezo harimo imihanda, ibiraro ndetse n’Amavomero."
Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi Dr Nahayo Sylvere yashimiye PDK ku bikorwa remezo ikomeje kubaka muri aka karere anasaba abahatuye kubibungabunga.
Uwamurera Josepha umwe mu bitabiriye uyu muhango, yavuze ko abatuye i Kabuga bishimiye kubakirwa Amavomero avuga ko bizakemura ikibazo cyo kunywa amazi mabi.
Myr Smaragde yagarutse ku mateka y’igiti cy’umuvumu uri aho Ivomo ryatashywe ryubatse ryubatse abwira abari bahari ko munsi yacyo ariho basengeraga mbere y’uko hubakwa Kiliziya ya paruwasi Kabuga ndetse ko ari na ho Padiri Ramon yashakaga kubaka Paruwasi. Ashima ko hubatswe igikorwa remezo kizajya cyibutsa aya mateka.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.