Karidinali Kambanda yashimiye Abafurere Mariste bemeye Kuyobora Lycée de Kigali
Mu birori byo guhimbaza Yubile ya Lycée de Kigali, byahujwe no gusoza icyumweru cy'uburezi Gatolika ku rwego rw'Arikidiyosezi ya Kigali, kuri uyu wa 8 Kamena 2024, Karidinali Kambanda yashimye Abafurere Mariste kuba baremeye gukorera ubutumwa muri Lycée de Kigali, avuga ko baje igihe kiza kugira ngo baterure ikivi gishya nyuma y'imyaka 50 rimaze.
Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye ibi birori Karidinali Kambanda yashimiye Abafurere kuba nyuma ya henshi bari bakenewe, baremeye gukorera ubutumwa muri Lycée de Kigali.
Ati"Ndagira ngo mumfashe dushimire Abafurere Mariste kuba aho basabwa hose barahisemo kuza hano ngo twifatanye."
Yakomeje avuga ko baje igihe kiza, kuko baje mu gihe iri shuri riri muri Yubile y'imyaka 50, akaba ari umwanya mwiza wo kwisuzuma no kubaka ejo hazaza haryo.
Ati "Muje igihe kiza kuko igihe cya Yubile ni igihe cyo gusubiza amaso inyuma ukareba aho ugeze ugategura imbere. Muje guterura ikivi heza, ku buryo bibaha intumbero dore ko mwari munasanzwe muri inararibonye mu burezi."
Mu ijambo rya Minisitiri w'Uburezi, Nyakubahwa Twagirayezu Gaspard, yashimye ibyo Lycée de Kigali yagezeho mu myaka 50 ishize, bigaragarira mu bo yareze bafite inshingano mu mirimo itandukanye y'igihugu.
Karidinali Kambanda yanashimiye Abufurere uko bihanganiye ibyaburaga kugira ngo batangire ubutumwa, abashimira uko bemeye guhita batangira ubutumwa ibindi bikenewe ku bufatanye bwa Kiliziya na Leta bigakomeza gushakwa buhoro buhoro.
Yashimiye kandi Kiliziya Gatolika uruhare rukomeye ikomeje kugira mu burezi mu Rwanda anashimira ababyeyi uko bagira uruhare mu gutanga umusanzu uba ukenewe kugira ngo ubwo burezi bushoboke.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.