Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Nyuma y'imyaka 20 ibayeho gahunda y'umuryango AJECL igenda irushaho kumvikana

Kuri uyu wa 1 Kamena 2024, umuryango AJECL watangije urugendo rw'isabukuru y’imyaka 20 umaze wimakaza umuco w’ubuvandimwe, amahoro n’iterambere rirama ku babyiruka mu kinyejana cya 21, rukazasozwa mu kwezi kwa Nzeli 2024. Abagize uyu muryango bakaba bishimira ko gahunda yawo igenda irushaho kumvikana.

Nyuma y'imyaka 20 ibayeho gahunda y'umuryango AJECL igenda irushaho kumvikana
Nyuma y'imyaka 20 ibayeho gahunda y'umuryango AJECL igenda irushaho kumvikana

Padiri Theogene Iyakaremye yagarutse ku rugendo rurerure AJECL yakoze n'ibyo yishimira mu myaka 20 imaze.

Ni ibirori byabereye kuri Paruwasi ya Butamwa muri Arikidiyosezi ya Kigali, ahari ikicaro gikuru cy'uyu muryango w'urubyiruko rwisunze Karoli Lwanga (Association des jeunes de Saint Charles Lwanga). Byabimburiwe n’igitambo cya Misa cyatuwe na Padiri Theogene Iyakaremye akaba ari na we washinze AJECL, nyuma hakurikiraho ibirori.

Padiri Theogene akomeza avuga ko mu myaka 20 ishize, AJECL yamaze gusohora agatabo kerekana uko iyi gahunda iteye, ku buryo buri wese ubyifuza yabibona.

Ati” Twatekereje uko twarera urubyiruko rukagira imyumvire isesengura mu buzima bwabo ku buryo ntawapfa kongera kubashora mu gukora ibintu bibi nk'uko byagiye bigenda mu myaka yahise cyane cyane mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi 1994. Twatekereje gahunda y’igihe kirekire izarera urubyiruko mu byiciro 4 ari byo ikiciro cy’imfura, Ubuheta , Ubuheture na Bucura. Iyi gahunda yatangiriye mu bitekerezo nyuma dutangira kuyishyira mu bikorwa."

Uretse kuba iyi gahunda yarabashije kunozwa ikanasobanurwa, padiri Theogene avuga ko mu myaka 20, ishize, yanatangiye gushyirwa mu bikorwa kandi urubyiruko rukaba rwarayakiriye neza ndetse rukanayivanamo umusaruro.

Ati "Tumaze kugira amakarabu y’amahoro mu mashuri 36 ari mu madiyosezi ya Kigali, Kabgayi, Butare na Gikongoro. Abana bamaze guca muri ayo makarabu baragera ku bihumbi 2800 uwo ni umusaruro twishimira. Urubyiruko rwinshi rwanyuze muri iyi gahunda rwaagiye mu matsinda yo kuzigama no kugurizanya ku buryo hari n’abageza kuri miliyoni 15, umwaka warangira bakagabana."

Mu myama 20 AJECL imaze kandi yabashije no kubaka aho ikorera ari na ho habarizwa icyicaro cyayo gikuru. Aha hakaba hatangirwa serivisi zitandukanye kuko harimo na sale yakira ibikorwa bitandukanye bihuza abantu benshi.

Padiri Theogene, avuga ko n'ubwo iyi gahunda yatangiye abantu batayumva neza, kuri ubu inzego zitandukanye zigenda zibona ko ari gahunda nziza kandi yatanga umuganda mu kuarinda ko abantu basubira mu bibazo twagiye duhura na byo mu kinyejana cya 20.

Mu birori byo gutangiza Isabukuru y'imyaka 20 AJECL imaze ishinzwe, abanyeshuri 36 barangije mu ishuri rya CEFAM VTC hanafungurwa ateriye y’ubudozi n’ububoshyi izajya ifasha abanyeshuri ba CEFAM VTC ikadoda imyenda y’ishuri ikaboha n’imipira y’abanyeshuri mu bigo by’amashuri bitandukanye.

Padiri Theogene Iyakaremye washinze AJECL
Padiri Theogene Iyakaremye washinze AJECL
AJECL imaze gusohokamo abagera ku 1200
AJECL imaze gusohokamo abagera ku 1200
Mu myaka 20 imaze gahunda ya AJECL igenda irushaho kumvikana
Mu myaka 20 imaze gahunda ya AJECL igenda irushaho kumvikana
Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose