Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Ishuri rya ETG Gitumba ryizihije umunsi mukuru wa Bikira Mariya Nyina wa Jambo ryaragijwe

Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 14 Gashyantare 2026 ishuri rya ETG Gitumba, ryizihije umunsi mukuru wa Bikira Mariya Nyina wa Jambo ryaragijwe.

Ishuri rya ETG Gitumba ryizihije umunsi mukuru wa Bikira Mariya Nyina wa Jambo ryaragijwe
Ishuri rya ETG Gitumba ryizihije umunsi mukuru wa Bikira Mariya Nyina wa Jambo ryaragijwe

Ni ibirori byabimburiwe n'igitambo cya Misa cyayobowe na Myr Balthazar Ntivuguruzwa, umwepiskopi wa Kabgayi, agaragiwe n'abapadiri bo muri iyo Diyosezi. Byitabiriwe kandi n'abiga muri iri shuri n'abarezi babo, ababyeyi ndetse n'abandi.

Mu butumwa bwe, Mgr Balthazar yasabye abarererwa muri ETG Gitumba kwita ku butumwa bw'Umubyeyi Bikira Mariya Nyina wa Jambo no kumenya icyo abashakaho kuko ari bwo bazaba bamweretse ko bamukunda.

Yagize ati"Hari ubutumwa bwihariye Nyina wa Jambo yabagejejeho nk'urubyiruko, igihe abonekera abana batatu i Kibeho, burimo kwihana no kwisubiraho agira ati'Nimwisubireho inzira zikigendwa. Isi iri mu kaga kuko abantu batemera kwihana no kwisubiraho. Bana bacu rero, rubyiruko nimwisubireho, nimwihane kandi natwe twese turahari muri iyo mpuruza Umubyeyi Nyina wa Jambo atugezaho."

Mgr Balthazar yakomeje ababwira ko Bikira Mariya asaba buri wese gusenga ntaburyarya; Bagasenga mu kuri, bibavuye ku mutima.

Ati"Bikira Mariya umubyeyi wacu adusaba gusenga atari ukugira ngo twiyerekane ahubwo tubikuye ku mutima. yaragize ati 'Ndabasaba ko musenga kandi munyiyambaze muvuge ishapure buri munsi'. Bana bacu mube abana bakunda gusenga, mukunde lmana , mwambaze umubyeyi Bikira Mariya arahari kugira ngo adufashe kandi murabizi ko isengesho ridufasha kwirinda ikibi."

Myr Balthazar yakomeje avuga ko Nyina wa Jambo asaba urubyiruko by'umwihariko ari ukwicisha bugufi no kwirinda ubwibone. Ati"lmana irwanya abibone, ikagaragariza ubuntu bwayo abiyoroshya. Bana bacu rero, mujye mwirinda kwishyira hejuru mwemere kugirwa inama n'abarezi."

Ati"Bikira Mariya umubyeyi wacu aduhamagarira urukundo, ubumwe n'ubwumvikane. Ati'Mukundane nk'uko umwana wange Yezu Kristu yabakunze'. Ahari urwango Imana ntihaba. Bana bacu rero ntimukagire uwo mwanga cyangwa muheza ahubwo nimubere umubyeyi Bikira Mariya abahamya b'urukundo twarazwe na Yezu Kristu."

Ubundi butumwa bwa Bikira Mariya Myr Balthazar yibukije abiga muri ETG Gitumba ni ugukunda abantu bose.

Myr Balthazar yashoje asaba abanyeshuri barererwa muri ETG Gitumba gukoresha neza amahirwe bafite kugira ngo uburere barimo guhabwa buzababyarire umusaruro.

Ati"Ubu muri hano mufite inshingano yo kwiga. Nimuyikomereho, mukunde kwiga kandi mwakire neza uburere muherwa muri uru rugo rwa ETG Gitumba. Nimwemere babasige ariko namwe mumenye kwinogereza. Ni inshingano zanyu zo guhitamo ikiza kugira ngo kibagirire akamaro kandi kizabubake mu buzima bwanyu."

Ishuri rya ETG Gitumba, ni Ishuri ryigenga rya Diyosezi ya Kabgayi, riherereye muri Paruwasi ya Nyabinoni mu Karere ka Muhanga. Iri shuri rimaze imyaka 29 rishinzwe, uyu mwaka rikaba rifite Abanyeshuri bagera kuri 400.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose