Abakateshiste bagaragaje ikibazo cy'ababyeyi bakerereza abana ntibahererwe amasakaramentu igihe
Mu birori by'umunsi w'Abakateshiste, byahimbarijwe muri paruwasi ya Rutonde muri Arikidiyosezi ya Kigali, Abakateshiste bagaragaje zimwe mu mbogamizi bahura na zo mu butumwa bwabo zirimo no kuba ababyeyi bakerereza abana babo ntibahabwe amasakaramentu ku gihe.
Nyuma y'Igitambo cya Misa cyanakorewemo umuhango wo kuvugurura Amasezerano ku bakateshiste no guhabwa ubutumwa ku bakateshiste bashya icyenda ba paruwasi ya Rutonde, hakurikiyeho umwanya w'ibiganiro aho Abakateshiste bagaragaje imbogamizi bahura na zo mu butumwa bakora.
Imwe muri zo Abakateshiste bagarutseho, ni ikibazo cy'ababyeyi bakerereza abana babo guhabwa amasakaramentu ugasanga babohereje baramaze kurenza ikigero cy'abategurwa.
Hategekimana Jean Damascene umuyobozi uhagarariye Ubwigishwa muri paruwasi ya Rutonde, yagize ati” hari ababyeyi usanga batohereza abana kugira ngo bahabwe Amasakramentu ku gihe. Ugasanga babohereje barakuze ari inkumi n'abasore, bikabagora kubahiriza amasaha agenwe yo kwiga. Ugasaga nk’amasomo bagombaga kwiga imyaka ibiri, biradusaba gukora ibishoboka kugira ngo bayige mu gihe gito gishoboka. Urumva ko bitugora."
Mu rwego rwo gukemura iki kibazo, padiri mukuru wa paruwasi ya Rutonde, Padiri Valens Twagiramungu, yagaragaje ko hafashwe ingamba zizatuma abakristu begerwa bityo abatarahabwa amasakaramentu bakamenyekana ku gihe kugira ngo bigishwe.
Yagize ati” Muri iki gihe twatangije gahunda yo kugeza ubwigishwa muri Mpuzamiryango remezo, aho dufatanya n’abakuriye imiryangoremezo ndetse n’ingo za Betaniya, gusura ingo bikadufasha kumenya abana batahawe Amasakramentu, kugira ngo tubwire ababyeyi babo babazane bategurwe bahabwe Amasakaramenru."
Padiri Valens Twagiramungu akomeza avuga ko hanatangiye ubukangurambaga mu bigo by’amashuri kugira ngo abana bacikanwe bigishirizwe mu bigo bigamo, maze bahabwe amasakaramentu.
Uretse iki kibazo abakateshiste bagaragaje ibindi bibazo bahura na byo birimo: Ikibazo cy'ubumenyi budahagije n'ubuke bw'amahugurwa abagenerwa, ikibazo kirebana n'umunsi wa gatandatu bakoreshaga mu kwigisha uhura n'izindi gahunda nyinshi zirimo no gusubira mu masomo ku bana cyane cyane abiga mu mashuri yigenga n'ibindi.
Padiri Valens Twagiramungu yasabye Abakateshiste kudaterwa ubwoba n'imbogamizi bahura na zo ahubwo bakaba intwari bagakora icyo bemereye Nyagasani.
Umunsi w'Abakateshiste wahimbajwe none mu maparuwasi yose, uhimbajwe ku nshuro ya gatatu. Ukaba warashyizweho na Papa Fransisiko mu mwaka wa 2022, mu rwego rwo kongerera imbaraga uyu murimo mukuru muri Kiliziya, nk'uko yabisobanuye mu Rwandiko "Antiquum Ministerium".
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.