Karidinali Antoine Kambanda yasabye Abanyamakuru kugira umutima uganira n’umutima
Mu kiganiro n’abanyamakuru cyo kuri uyu wa gatandatu tariki 20 Gicurasi 2023, Nyiricyubahiro Karidinali Antoine Kambanda Arkiyepiskopi wa Kigali yasabye abanyamakuru kugira umutima uganira n’umutima; ufite indangagaciro z’urukundo, ukuri no kutabogama, bagakoresha impano bafite mu gutangaza amakuru yubaka isi n’abantu.
Ni ikiganiro cyateguwe mu rwego rwo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’itumanaho muri Kiliziya gatolika ku ncuro ya 57, wizihijwe kuri iki cyumweru tariki 21 Gicurasi 2023 muri Kiliziya Gatolika ku isi. Ku nsanganyamatsiko igira iti “Kuvuga ibivuye ku mutima w’urukundo, ukuri, nta buryarya.”
Agaruka ku cyizere abantu bagirira Itangazamakuru bityo umunyamakuru akaba asabwa kugira umutima muzima, wuje urukundo, uvuga ukuri kandi utaryarya; Karidinali Kambanda yagize ati“ itangazamakuru ni umuyoboro ugera ku bantu benshi, mutekereze noneho iyo rivuga ibitavuye ku mutima, cyangwa rivuga ibinyoma kandi ribwira abantu benshi, abato n’abakuru baryizera bakaryubakiraho, nyuma bakazasanga bubakiye ku kinyoma, abayobozi bagafata ibyemezo bishingiye ku binyoma, abayoborwa nabo ukazasanga bishyiramo abayobozi cyangwa bakora nabi kubera ko bahawe amakuru atariyo.”Asaba abanyamakuru kugira mutima utega amatwi, wihangana, uca bugufi kandi ushishoza kugira ngo hatagira uwo batwerera ibitekerezo byabo mu makuru batanga.
Akomoza ku kamaro k’ijambo ry’ukuri rivuye ku mutima ukunda w’umunyamakuru mwiza, Karidinali Kambanda yagize ati “Ijambo ryiza ryubaka umuntu, rikamuhumuriza, riramukiza. No mu itangazamakuru hanewe iryo jambo ryiza kandi ryubaka.” Atanga urugero rwa Mutagatifu Fransisiko wa Salezi, umurinzi w’Abanyamakuru waranzwe n’ubwitonzi, kwihanganira abamurwanya no gutega amatwi bose byatumye aba umuhamya mwiza w’urukundo n’impuhwe z’Imana.
Karidinali Kambanda yasabye abanyamakuru kugira umutima uganira n’umutima, nka Mutagatifu Fransisiko wa Salezi bakemera ko kuvuga neza bisaba gukunda nta buryarya bityo mu itumanaho ntihabemo ibintu by’ibihimbano ahubwo rikaba uburyo bwo gusesekaza ikiri ku mutima. Amakuru avuye ku mutima w’umunyamakuru akaba ari amakuru afitiye akamaro umutima w’abamwumva.
Mu gusobanura impamvu Kiliziya Gatolika yahisemo Itumanaho nk’umwe mu miyoboro y’iyogezabutumwa, Karidinali Kambanda yagize ati “Hamwe mu hantu twabonye iterambere rikomeye ni mu itumanaho, niyo mpamvu na Kiliziya yashyizeho urwego rushinzwe itumanaho n’itangazamakuru kugira ngo turusheho kuryifashisha mu butumwa bwacu, inkuru nziza ishobore kugera kuri benshi bishoboka, kandi ishobore gutanga umusanzu wayo mu kubaka umuryango wa kivandimwe muri iyi si.”Uyu munsi, urwego rw’itumanaho rukaba ari rumwe mu nzego zikomeye za Kiliziya Gatolika i Roma, ndetse na Kiliziya zo mu bihugu zikaba zifite uru rwego.
Agaruka ku buryo itangazamakuru ryakoreshejwe nabi rigatanya abanyarwanda, PeaceMaker Mbungiramihigo wari uhagarariye Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu(MINALOC) yasabye abanyamakuru kuba intwarararumuri batangaza amakuru y’ukuri, amakuru yubaka, bakirinda amakuru asenya. Peacemaker yagize ati “Muri iki gihe, itangazmakuru dukwiye kuba intwararumuri mu kubaka sosiyete. Tugatangaza amakuru afasha abanyarwanda kuva mu macakubiri, tugaharanira kubaka iterambere rirambye.”
Mu kiganiro cyatanzwe na Emmanuel Mugisha, Umunyamabanga w’Urwego rw’Abanyamakuru bigenzura(RMC) yavuze ko itangazamakuru mu Rwanda ririmo gutera imbere, gusa habaka hakiri ikibazo cy’abarivangira biyitirira uyu mwuga kandi nta badafite ubumenyi bujyanye n’itangazamakuru. Yatanze urugero rw’abafata amatelefone bagafotora ibyo babonye, barangiza bakajya ku mbuga nkoranyambaga bakabitangaza babyita amakuru, kandi nta bunyamwuga bakoresheje. Mugisha yagaragaje ko hakiri imbogamizi mu kugenzura abo bose bafite ibikoresho by’ikoranabuhanga, biyitirira kuba abanyamakuru, asaba Kiliziya Gatolika nk’umuryango ufite abayoboke benshi kuba umufatanyabikorwa mu kwigisha no gukosora abakora ibyo bintu kubireka, bakabiharira abanyamwuga.
Ikiganiro Karidinali Antoine Kambanda yagiranye n’itangazamakuru cyateguwe na Komisiyo ishinzwe Itumanaho muri Arkidiyosezi ya Kigali, kitabiriwe n’abanyamakuru bakorera ibitangazamakuru binyuranye byo mu Rwanda birimo ibya Leta, ibyigenga n’ibya Kiliziya Gatolika.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.