Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Karidinali Antoni Kambanda ni we uzahagararira Papa Fransisiko mu muhango wo gushyira mu Bahire Mama Maria Carola Cecchin muri Kenya

Mu muhango wo gushyira mu rwego rw’abahire ba Kiliziya Gatolika umubikira witwa Maria Carola, biteganyijwe ko Karidinali Antoni Kambanda ari we uzahagararira Papa Fransisiko , umuhango uzaba ku wa 5 Ugushyingo 2022 muri sitade ya Kinoru, muri Kenya.

Karidinali Antoni Kambanda ni we uzahagararira Papa Fransisiko mu muhango wo gushyira mu Bahire  Mama Maria Carola Cecchin muri Kenya
Karidinali Antoni Kambanda ni we uzahagararira Papa Fransisiko mu muhango wo gushyira mu Bahire Mama Maria Carola Cecchin muri Kenya

Ni amakuru yatangajwe n’ubuyobozi bwa Kiliziya Gatolika muri Kenya, by’umwihariko na Padiri Peter Githinji, ushinzwe ibijyanye n’ishyirwa mu rwego rw’ abahire n’urw’abatagatifu muri Arikidiyosezi ya Nyeri mu gihugu cya Kenya mu kiganiro yagiranye n’igitangazamakuru kitwa nation .africa gikorera muri Kenya. Papa Fransisiko akaba yaramaze kubimenyesha Kiliziya Gatolika muri iki gihugu.

Mama Carol Cecchin yari umubikira Mu muryango w’abihayimana b’abamisiyoneri witwa “the Congregation of the Sisters of St. Joseph Benedict Cottolengo” ukomoka mu gihugu cy’u Butaliyani wavutse mu 1877, nyuma yo kwinjira muryango w’abihayimana yahawe ubutumwa nk’umumisiyoneri, yoherezwa mu gihugu cya Kenya. Yageze bwa mbere muri Kenya mu 1905, yitangira ubutumwa bwo kwita ku bakene, kuvura indwara z’ibyorezo no kwita ku bagore n’abana.

Mu gihe cy’imyaka igera kuri 20 yamaze muri iki gihugu, ubutumwa bwe yabukoreye mu turere twa Limuru, Mugoiri, Wambogo, Nyeri, Tuthu, Icagaki, Igoji no muri paruwasi ya Tigania mu ntara ya Kikuyu Yitabye Imana tariki 13 Ugushyingo 1925 mu mpanuka y’ubwato yabereye mu nyanja itukura (Red Sea) mu majyaruguru ya Afurika, ubwo yari mu nzira yerekeza mu Butaliyani avuye mu gihugu cya Kenya, agiye kwivuza.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose