Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Karidinali Kambanda yitabiriye umuhango wo kwibuka ku nshuro ya 30 Umwamikazi Rosalie Gicanda

Kuri uyu wa 20 Mata 2024, Nyiricyubahilo Antoni Karidinali Kambanda, Arikiyepisikopi wa Kigali akaba na Perezida w'Inama y'Abepisikopi Gatolika mu Rwanda, yatuye Igitambo cya Misa yo gusabira no kwibuka ku nshuro ya 30 umwamikazi Rosalie Gicanda wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Karidinali Kambanda yitabiriye umuhango wo kwibuka ku nshuro ya 30 Umwamikazi Rosalie Gicanda
Karidinali Kambanda yitabiriye umuhango wo kwibuka ku nshuro ya 30 Umwamikazi Rosalie Gicanda

Ni Igitambo cya Misa cyaturiwe mu Ishuri ryisumbuye rya Mater Dei, kinitabirwa na Myr Filipo Rukamba, Umwepiskopi wa Butare, n'abayobozi mu nzego za Leta.

Nyuma y'Igitambo cya Misa, hakurikiyeho umuhango wo gushyira indabo ku Musezero w' i Mwima mu Rukali, aho umwamikazi Rosalie Gicanda atabarijwe. Ni umuhango witabiriwe n'Abayobozi batandukanye barimo na Nyakubahwa madame Jeannette Kagame.

Mu butumwa bwatanzwe na Ministiri w'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'inshingano Mboneragihugu, Dr Jean Damascene Bizimana, yavuze ko kwibuka Umwamikazi Rosalie Gicanda, bikorwa mu rwego rwo kubungabunga umurage n'amateka by'igihugu, kuko ari we Mwamikazi wa nyuma w'u Rwanda, akaba n'umugore w'Umwami Mutara wa III Rudahigwa, umwe mu ntwari z'Imena.

Umwamikazi Rosalie Gicanda yavukiye i Rwamagana mu 1928, yashakanye n'Umwami Mutara wa III Rudahigwa wabatijwe Charles Leon Pierre muri Mutarama 1942. Umwami Mutara wa III Rudahigwa yaje kwitaba Imana mu 1959, ari na bwo umwamikazi yatangiye guhura n'itotezwa rikomeye ryamuviriyemo no kwirukanwa i Nyanza mu Rukari akajya kuba i Butare we n'umubyeyi, we ari na ho biciwe tariki 20 Mata 1994.

Umwamikazi Rozaliya Gicanda, akaba yaranaranzwe n'ubuhamya bukomeye bw'ukwemera, ku buryo ari no mu barimo gukorerwa ubushakashatsi mu rwego rwo gusaba ko yashyirwa mu rwego rw'Abatagatifu.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose