Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Karidinali Konrad Krajewski yatangarije Papa Fransisiko ko ibikomeje kubera muri Ukraine ari ubugome ndengakamere

Karidinali Konrad Krajewski woherejwe na Papa Fransisiko guhumuriza abatarabashije guhunga intambara iri kubera muri gihugu cya Ukraine yabwiye Papa Fransisiko ko ubwicanyi bugikomeje mu bice birimo imirwano ari indengakamere, asaba imiryango mpuzamahanga kuvuganira inzirakarengane z’abaturage bo muri iki gihugu

Karidinali Konrad Krajewski yatangarije Papa Fransisiko ko ibikomeje kubera muri Ukraine ari ubugome ndengakamere
Karidinali Konrad Krajewski yatangarije Papa Fransisiko ko ibikomeje kubera muri Ukraine ari ubugome ndengakamere

Ku kiganiro yagiranye na Vaticannews kuri telefone, Karidinali Konrad Krajewski yavuze ko ku wa gatandatu tariki 17 Nzeri 2022 ubwo yari ageze mu mujyi wa Zaporizhzhia,yatunguwe no kwisanga mu gico cy’abarwanyi hagati y’ingabo z’igihugu cya Ukraine n’ingabo z’Abarusiya, kubwo amasengesho akabasha kurokoka urufaya rw’amasasu.

Ku munsi wakurikiyeho, Karidinali Konrad Krajewski avuga ko yageze mu gace ka Izium kari gasanzwe gatuwe n’abantu kakaza guhinduka isibaniro ry’imirwano, abaturage benshi bakahasiga ubuzima. Akavuga ko uretse kuvugira isengesho ku mva zisaga 400 ziri aho hantu nta kindi umuntu uhageze ya kora, kuko ibyahabereye bibabaje.

Mu kiganiro kuri telefone yagiranye Papa Fransisiko wamwoherereje, Cardinal Konrad Krajewski yavuze ko yababajwe n’ubuzima bubi abari muri iki gihugu babayeho, ko abenshi bamaze kwiheba, bakaba barangwa no guceceka gusa kuko nta cyizere cy’ubuzima bagifite.

Mu butumwa yagejeje ku mbaga yitabiriye gahunda ihoraho iba buri wa gatatu, Papa Fransisiko yasabye abatuye isi gukomeza kuzirikana abaturage b’inzirakarengane bakomeje kugirirwa nabi mu gihugu cya Ukraine, asaba buri wese kubazirikana mu isengesho atura Imana buri munsi.

Kuva igihugu cy’u Burusiya cyagaba ibitero kuri Ukraine muri Gashyantare 2022 Karidinali Konrad Krajewski abaye uwa kane woherejwe na Papa Fransisiko kujya kureba ibiri kubera muri iki gihugu, no gushyira ubutumwa bw’ihumure abaturage bacyo bajujubijwe n’intambara.

Muri uru ruzinduko ari gukorera muri iki gihugu, Karidinali Konrad Krajewski avuga ko ibyo yiboneye n’amaso mu mijyi ya Zaporizhzhia na Kharkiv byamuteye agahinda.

Karidinali Konrad Krajewski woherejwe na Papa guhumuriza abaturage bazahajwe n’intambara muri Ukraine ubusanzwe ni na we muyobozi wa Dekasiteri ishinzwe ibikorwa by’Impuhwe i Roma, yatorewe kuba Umwepiskopi ku wa 17 Nzeri 2013.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose