Karidinali Zuppi yerekeje muri Amerika kuganira na Perezida Joe Biden ku kibazo cy’Intambara yo muri Ukraine
Nyuma yo kujya i Kyiv muri Ukraine n’i Moscow mu Burusiya kuganira n’abayobozi b’ibi bihugu ku ntambara ibera muri Ukraine; Karidinali Metteo Zuppi washyizweho na Papa Fransisiko ngo ashake igisubizo cy’amahoro kuri iyi ntambara, kuri uyu wa Kabiri arerekeza i Washington muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika kuganira na Perezida Joe Biden w’Amerika ku cyakorwa ngo ihagarare.
Nk’uko ikinyamakuru CatholicNewsAgency.com cyabitangaje, nyuma yo kwemererwa na Leta Zunze Ubumwe z’ Amerika ko Karidinali Zuppi yagirira uruzinduko muri iki gihugu, Ibiro bya Vatikani bishinzwe itumanaho byamaze gutangaza ko iyi ntumwa yihariye ya Papa Fransisiko yiteguye kujya muri Amerika muri iki cyumweru, ikagirana ibiganiro n’abakuru b’iki gihugu ku ngingo zijyanye no kugarura amahoro muri Ukraine, ndetse bakanasangira ibitekerezo ku buryo bwo gufasha inzirakarengane z’abaturage bo muri iki gihugu bashegeshwe bikomeye n’intambara; n’ikibazo cy’abana ku buryo bw’umwihariko.
Mu itangazo ryashyizweho umukono na Karine Jean-Pierre ushinzwe itumanaho muri Perezidansi y’Amerika kuri uyu wa mbere, rivuga ko ku busabe bwa Papa Fransisiko Karidinali Zuppi ategerejwe i Washington D.C; akazagirana ibiganiro na Perezida Joe Biden ku kibazo cy’intambara yo muri Ukraine. Iri tangazo rivuga ko bombi bazaganira kandi ku musanzu wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika na Vatikani mu rwego rwo gufasha abaturage ba Ukraine bagizweho ingaruka n’iyi ntambara, na gahunda Papa Fransisiko yashyizeho yo kureba uko abana bo iki gihugu bajyanywe mu Burusiya basubizwa mu gihugu cyabo cya Ukraine.
Ni urugendo rwa gatatu rugamije gushaka igisubizo cy’amahoro ku ntambara iri hagati y’u Burusiya na Ukraine kuva muri Gashyantare 2022 Karidinali Metteo Zuppi agiye gukora. Nyuma yo guhabwa izi nshingano, ku wa 5-6 Kamena yari i Kyiv mu murwa mukuru wa Ukraine aho yabonanye na Perezida w’iki gihugu Volodymyr Zelenskyy bagirana ibiganiro, anaganira ibiganiro na bamwe mu banyepolitiki n’abayobozi b’amadini muri iki gihugu.
Kuva ku wa 28-29 Kamena 2023, Karidinali Metteo Zuppi yagiriye uruzinduko i Moscow mu Burusiya ajyanywe na none no kuganira n’abakuru b’iki gihugu ku ntambara ibera muri Ukraine. Mubo yagiranye nabo ibiganiro harimo umujyanama mu bubanyi n’amahanga wa Perezida w’u Burusiya, abonana na Patriarch Kirill umukuru w’idini rya Orthodox mu Burusiya ndetse n’abayobozi b’amadini atandukanye muri iki gihugu.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.