Kenya: Arkiyepiskopi wa Nairobi arashishikariza abakristu gusabira ishyirwa mu batagatifu rya Karidinali Otunga witangiye Kiliziya muri iki gihugu
Nyuma y’uko Karidinali Maurice Michael Otunga wabaye umukaridinali wa mbere uvuka mu gihugu cya Kenya ashyizwe mu rwego rw’abagaragu b’Imana, Kiliziya Gatolika muri iki gihugu yasabye abakristu gusenga cyane basabira urugendo ruzamugeza mu batagatifu ba Kiliziya.
Ibi ni ibyatangajwe mu butumwa bwatanzwe Musenyeri Philip Anyolo, Arkiyepiskopi wa Nairobi ku cyumweru tariki 20 Ugushyingo 2022ubwo hizihizwaga umunsi mukuru wa Kristu Umwami, mu gitambo cy’Ukaristiya yaturiye muri Paruwasi ya Embakasi.
Akangurira abakristu kuzitabira gahunda z’amasengesho zigamije gusenga basaba Imana mu rugendo rushyira Karidinali Otunga mu batagatifu, gahunda zigiye gukorwa mu madiyosezi n’amaparuwasi yose yo muri iki gihugu.
Musenyeri Anyolo yagize ati “Ndabasaba kutazazuyaza mu kwitabira gahunda muzagezwaho n’abapadiri mu madiyosezi n’amaparuwasi yose; ni twebwe tugomba kugira uruhare muri uru rugendo kugira ngo tugaragaze ibitangaza tuzahuriramo nabyo, ibitangaza tuzabona niba koko dufite ukwemera.”
Padiri Lawrence Njoroge umuyobozi wungirije mu itsinda rishinzwe gukurikirana uru rugendo avuga ko nta kabuza ko Karidinali Otunga azagera mu rwego rw’abatagatifu kuko mu buzima bwe yagaragaye nk’impano Imana yahaye isi na Kiliziya, bityo bakaba bakeneye guhora bamwibuka.
Karidinali Maurice Michael Otunga yitabye Imana tariki 6 nzeri 2003 azize indwara y’umutima. Abayobozi ba Kiliziya gatolika muri iki gihugu bemeza ko yabaye intangarugero mu kwitangira Kiliziya muri Kenya. Mu 2009 nibwo urugendo rwo kumushyira mu batagatifu ba Kiliziya rwatangiye, mu muhango wo kumushyira mu bagaragu b’Imana wayobowe na Karidinali John Njue wari uhagarariye Papa.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.