Kinyamateka
Kwamamaza
KM
Kinyamateka
Aheruka

Kiliziya Gatolika mu Rwanda irasaba abakristu gusabira Papa Lewo XIV urwaye

Kuri uyu wa 13 Ukwakira 2026, Inamay'Abepiskopi Gatolika mu Rwanda yatangaje itangazo rigenewe abakristu ribasaba gusabira Papa Lewo XIV watangiye kuvurwa none mu bitaro bya Gemelli i Roma.

Kiliziya Gatolika mu Rwanda irasaba abakristu gusabira Papa Lewo XIV urwaye
Kiliziya Gatolika mu Rwanda irasaba abakristu gusabira Papa Lewo XIV urwaye
Tariki 11 Ukwakira 2026, ni bwo Papa Lewo XIV yatangaje ko abaganga bamubonye ku bihaha akabyimba gato bakamugira inama ko kabagwa na we akabyemera ndetse ubuvui bukaba bugomba gukorwa vuba bagateganya ko bizasaba icyumweru ngo asubire mu buzima bwa buri munsi. 

Kuva icyo gihe, abayobozi batandukanye hirya no hino ku isi mu nzego za Kiliziya na Leta, batangiye gusabira Papa Lewo XIV kugira ngo igikorwa cyo kumuvura kizagende neza akire vuba asubire mu mirimo ye. 

Inama y'Abepiskopi Gatolika mu Rwanda, mu Itangazo yageneye abakristu yagize iti "Turasaba abasaserdoti, abiyeguriyimana n'abakristu bose bo mu Rwanda kwifatanya n'abakristu ku isi yose mu gusabira nyirubutungane Papa Lewo XIV urwariye i Roma. Nyagasani amube hafi kandi amukomereze ubuzima. Abe hafi kandi y'abaganga bashobore kumwitaho uko bikwiye bamurikiwe na Roho mutagatifu."

Mu gihe Papa Lewo XIV arimo kuvurwa, gahunda zose z'ubutumwa zari ziteganyijwe kugera tariki 20 Ukwakira 2026, zabaye zisubitswe. 
Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose