Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Kiliziya Gatolika muri Indoneziya yakajije ingamba zo kurwanya icuruzwa ry’abantu.

Nyuma y’uko abakobwa bagera kuri 13 bakiri bato barokowe mu gace ka Flores muri Indoneziya , Kiliziya Gatolika yo muri ako gace yashyize imbaraga mu kurwanya icuruzwa ry’abantu. Aba bakobwa, bafite imyaka iri hagati ya 17 na 26 bakomoka mu Ntara ya West Java, basabye ubufasha muri Mutarama 2026 nyuma yo kuvuga ko bahuye n’ihohoterwa rishingiye ku mubiri, ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ndetse n’ibikorwa byo kubakoresha imirimo y’agahato ikabije. Kugeza ubu bacumbikiwe kandi bari guhabwa ubufasha mu nzu y’umutekano icungwa na Tim Relawan untuk Kemanusiaan Flores (TRUK-F), umuyoboro w’ubutabazi ushyigikiwe na Sosiyete y’Ijambo ry’Imana (SVD) hamwe n’Ababikira b’Abamisiyoneri Abagaragu ba Roho Mutagatifu (SSpS).

Kiliziya Gatolika  muri Indoneziya   yakajije ingamba  zo  kurwanya icuruzwa ry’abantu.
Kiliziya Gatolika muri Indoneziya yakajije ingamba zo kurwanya icuruzwa ry’abantu.

Agace ka Flores ni ikirwa kiri mu burasirazuba bwa Indoneziya, mu Majyaruguru y’Ikirwa cya Nusa Tenggara, gikikijwe n’ibindi birwa nka Sumba na Timo. Iki kirwa kizwi ku misozi yacyo, imigezi, imisozi y’ibirunga, n’ubuhinzi, ariko abaturage benshi bahura n’ubukene n’ibibazo by’imibereho itameze neza .

Mu icumbi, abo bakobwa bahabwa ubujyanama mu by’imitekerereze no kuri Roho , kandi bagahabwa n’ubufasha mu by’amategeko mu gihe urubanza rwabo rukomeje gukurikiranwa mu nkiko. Iki kibazo cyateje impungenge nyinshi mu Ntara ya East Nusa Tenggara, aho Umuyoboro uharanira Uburenganzira bwa Muntu wa Sikka (Jaringan HAM Sikka), aho TRUK-F ifite uruhare rukomeye, wateguye imyigaragambyo y’amahoro imbere y’Inama Njyanama y’Akarere (DPRD) i Maumere. Abapadiri, ababikira, abaseminari, ndetse n’abaharanira uburenganzira bwa muntu basabye iperereza ryimbitse no gufatwa ibyemezo bikomeye mu mategeko ku ihohoterwa rivugwa ko ryakorewe mu kabyiniro, ariko abahagarariye Kiliziya basobanuye ko igikorwa cyabo kigamije kurengera abakozi batishoboye muri rusange no gukumira ko ibisa nk’ibyo byongera kubaho.

Umubikira Fransiska Imakulata, SSpS, Umuyobozi wa TRUK-F, yavuze ko uwo muryango umaze gufasha abahohotewe n’icuruzwa ry’abantu kuva mu mwaka wa 2000. Yasobanuye ko iki kibazo giheruka ari kimwe mu bigize uruhererekane rw’ibibazo bisa nk’aho bisubirwamo kenshi. Yagaragaje ko uburyo bukunze gukoreshwa ari ukubashukisha imishahara myinshi, icumbi ry’ubuntu, n’akazi keza, aho abakobwa bakiri bato bakunze gushukishwa amasezerano yo kuririmba mu tubyiniro two mu buzima bw’ijoro, abandi bakaba bashukishwa n’abakozi (agents) babizeza akazi gahoraho hanze ya Flores.

Yashimangiye ko abagore n’abana bakomeje kuba mu byago byihariye, cyane cyane abafite amashuri make n’amahirwe make mu bukungu, ariko n’abagabo bashobora kujya mu kaga igihe ubukene bubahatira gushaka akazi ahandi. Agira ati “Iyo umugabo wahohotewe apfuye cyangwa agahura n’ingaruka zikomeye, ingaruka zigera k’ umuryango we wose,”

Indoneziya yashyizeho Itegeko No. 21 ryo mu 2007 rigamije kurandura icuruzwa ry’abantu, hamwe n’amabwiriza yo ku rwego rw’intara agamije gukumira icuruzwa ry’abantu no kurinda abahohotewe. Icyakora, umubikira Imakulata yavuze ko ishyirwa mu bikorwa ry’ayo mategeko ridahoraho kandi rituzuye neza, aho abahohotewe batahora bafatwa mu cyubahiro gikwiye kandi rimwe na rimwe bagashyirwaho akato, bitewe no kubura amacumbi ya Leta ahagije no kudakurikiranwa kw’ibyabera ku mirimo ishobora kubahohotera.

Padiri Otto Gusti Ndegong Madung, SVD, Umuyobozi wa Institut Filsafat dan Teknologi Kreatif Ledalero akaba n’umwe mu bagize TRUK-F, yavuze ko ukwiyemeza kwa Kiliziya mu kurwanya icuruzwa ry’abantu gushingiye ku ndangagaciro zayo z’ubushumba. Yagize ati: “Icuruzwa ry’abantu ni icyaha gikorerwa inyokomuntu gikomeje kugira ingaruka muri Flores.” Abaturage benshi bo muri ako gace bashukishwa kujya gukora mu mirima y’ibihingwa mu tundi turere twa Indoneziya no mu mahanga, kandi hari n’abaturuka mu zindi ntara bahinduka abahohotewe muri Flores.

Padiri Madung yakomeje agira ati: “Nka Kiliziya ishinze imizi mu buzima bw’abaturage, ntitwashobora kwirengagiza ibi bibazo. Kiliziya ihamagarirwa kuba ikimenyetso n’igikoresho cy’urukundo rw’Imana rubohora, igafasha kubaka sosiyete yubaha agaciro ka muntu n’ubutabera.” Yagaragaje ko impamvu zishingiye ku miterere y’imibereho zirimo ubukene, ruswa, intege nke mu ishyirwa mu bikorwa ry’amategeko, n’impinduka nke mu mibereho rusange. Yongeye gushimangira ko guhitamo kwita ku bakene kurusha abandi ari inkingi y’ingenzi kandi idashobora kugibwaho impaka mu butumwa bwa Kiliziya.

Kiliziya Gatolika muri Indoneziya by’umwiharimo mu gace ka Flores irashishikariza, urubyiruko gushaka akazi kizewe kandi gafite amategeko akurikizwa. Ibigo bya Kiliziya, birimo na Institut Ledalero, biragura porogaramu z’uburezi zigamije guha abanyeshuri ubumenyi bufatika hamwe no kubongerera ubushobozi bwo kumenya no kurengera uburenganzira bwabo. Padiri Madung yavuze ati: “Turashaka ko urubyiruko rwacu rukora aho rubishaka, ariko rukore mu cyubahiro, rufite uburinzi n’ingamba zikwiye.”

Kurwanya icuruzwa ry’abantu si igikorwa gusa cyo gufasha sosiyete. Ni ishusho nyakuri y’ubutumwa bw’ Ivanjiri igamije kurengera ubuzima n’agaciro k’umuntu, guhagarara iruhande rw’abari mu kaga, no kwemeza ko buri muntu yaremwe mu ishusho y’Imana.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose