Kiliziya mu Rwanda yabonye abasenyeri bashya babiri muri 2023-Menya inkuru zaranze umwaka muri Kinyamateka
Mu gihe dusoza umwaka wa 2023 twinjira muri 2024, Kinyamateka yifuje kukugezaho mu ncamake, inkuru zaranze umwaka wa 2023 muri numero zose zasohotse muri 2023.
Kuva muri Mutarama kugera mu Ukuboza 2023, Kinyamateka yakugejejeho numero umunani uhereye kuri numero ya 1936 kugeza kuri numero 1943.
Muri Mutarama hasohotse Numero ya 1936 aho hanyuzemo inkuru zitandukanye zirimo izagarukaga ku ruzinduko rwa Papa Fransisko muri Repubulika iharanira Demukarasi ya Kongo.
Muri uru ruzinduko, Papa Fransiko yibukije Kongo ko Umubano mwiza ari ubukungu nyakuri aho yabasabye kwiyunga no kubaka ubumwe n’umubano mwiza kuko ari byo bizatuma ubwinshi bw’amoko y’igihugu butaba ikibazo ahubwo bukaba ubukungu mu ishusho ya Diyama.
Muri uru ruzinduko kandi, Papa Fransisko yasabye Kongo kwimakaza ubuyobozi bwita ku baturage no kuzakora amatora aciye mu mucyo. Papa Fransisko kandi yasabiye Afurika guhabwa umwanya n’ijambo mu ruhando rw’amahanga.
Muri iyi Numero ya 1936 kandi, Kinyamateka yagiranye ikiganiro na Antoni Kardinali Kambanda nyuma y’urupfu rwa Papa Benedigito wa XVI. Iki kiganiro cyagarutse ku ngingo zinyuranye zirimo uko yakiriye urupfu rwa Papa Benedigito wa XVI, icyo abantu bazahora bamwibukiraho, umurage asigiye Kiliziya Gatolika yo ku mugabane wa Afurika n’uko abanyafurika bakwigira kuri Kiliziya Gatolika ku kwita ku bageze mu zabukuru.
Agaruka ku cyo Papa Benedigito wa XVI azajya yibukirwaho muri Afurika, Kardinali Kambanda yagize ati “Umuryango w’Imana muri Afurika twishimira cyane inyigisho n’amahame y’Ukwemera Gatolika Papa Benedigito XVI yahaye Kiliziya.”
Ubwo yashyingurwaga kuwa 05 Mutarama 2023, Papa Benedigito XVI yagaragajwe nk’umuntu w’intwari washyigikiye Kiliziya Gatolika mu bihe bitari byoroshye by’ubuhakanyi ndetse agatanga urugero rwiza rwo kwegura ku mirimo mu gihe yabonaga ko intege zimaze kumubana nkeya.
Papa Fransiko yavuze ko Papa Benedigito XVI yabaye intwari mu rwego rw’ubwigishwa [Katheshezi] bwa Kiliziya Gatolika ndetse asaba abantu bose kumufatiraho urugero kuko yabaye indashyikirwa mu guteza imbere Ubwigishwa no kuba umuhamya wa Kirstu atizigama.
Muri iyi numero kandi Kinyamateka yabagejejeho amateka ya Bazilika Ntoya yujuje imyaka 100 muri 2023 ndetse n’inkuru yagarukaga ku byo Bikira Mariya yeretse Nataliya Mukamazimpaka mu ngendo-mayobera bakoranye muri 1982.
Mu ri Gashyantare, Kinyamateka yasohoye Numero ya 1937. Ni numero yari irimo amakuru atandukanye, gusa inkuru nyamukuru yari iyo kuba Diyosezi ya Kibungo yari yabonye Umwepiskopi bwite nyuma y’imyaka isaga ine yari ishize iyi Diyosezi nta Mwepiskopi bwite ifite kuko yayoborwaga na Arkiyepiskopi wa Kigali, Antoni Kardinali Kambanda.
Uwatorewe na Papa Fransisko kuba umwepiskopi ni Myr Jean Marie Vianney Twagirayezu wari Umunyamabanga mukuru wa Caritas Rwanda kuva 2016.
Ku bijyanye n’itorwa rya Myr Twagirayezu kandi, Kinyamateka yagiye aho avuka [i Kongo Nili ho muri Diyosezi ya Nyundo] igirana ikiganiro n’abakristu ba Paruwasi Crete Congo Nili, aho bagaragaje ibyishimo batewe no gutorwa kw’umwana wabo, Myr Jean Marie Vianney Twagirayezu. Ni inkuru kandi irimo amateka yaranze Myr Twagirayezu kuva mu bwana bwe nk'uko byagarutsweho n’abareranwe nawe, ndetse n’abamwigishije mu mashuri abanza.
Myr Jean Marie Vianney Twagirayezu nyuma yo gutorwa na Papa Fransisko, ku wa 01 Mata 2023 nibwo yahawe inkoni y’ubushumba bwo kuyobora Diyosezi ya Kibungo. Ni umuhango wayobowe na Kardinali Kambanda afatanyije na Myr Visenti Harolimana ndetse na Myr Anaclet Mwumvaneza.
Muri iyi Numero ya 1937, Kinyamateka yanakugejejeho iby’uruzinduko rw’Abepiskopi Gatolika bo mu Rwanda [Visite Ad Limina Apostolorum] bagiriye i Roma nyuma y’imyaka umunani yari ishize badakora urwo ruzinduko rw’akazi.
Numero yakurikiyeho [Numero ya 1938] Kinyamateka yatangaje inkuru zitandukanye zirimo igaruka kuri Padiri Oscar Kagimbuka wagizwe Umunyamabanga mukuru wa Caritas Rwanda asimbuye Myr Jean Marie Vianney Twagirayezu wagizwe Umwepiskopi wa Diyosezi ya Kibungo.
Muri iyi Numero, Kinyamateka yanagarutse ku gice cyagenewe insika za Kinyarwanda mu nzu ndangamurage ya Vatikani.
Iyi numero kandi yagarutse ku byavuye mu ruzinduko rw’Abepiskopi i Roma. Ibyavuye muri uru ruzinduko byatangajwe na Antoni Kardinali Kambanda, mu kiganiro n’ibitangazamakuru bya Kiliziya, ubwo hasozwaga Inama y’Inteko Rusange y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda.
Mu byo yatangaje, Kardinali Kambanda yavuze ko ku kijyanye n’ishyirwa mu rwego rw’Abahire kuri Cyprien Rugamba n'umufasha we Daphrose Mukansanga Abepiskopi Gatolika bo mu Rwanda baganiriye n’urwego rubishinzwe i Roma rukababwira ko rwakiriye raporo yabo ndetse ko rwasanze ntakiburamo ku buryo irimo kwigwaho ngo harebwe niba ubusabe bwakwemezwa. Kardinali Kambanda kandi yanahishuye ko hari ubuhamya bw’abandi bantu bwamaze kwegeranywa mu rwego rwo kuzabasabira kuba bashyirwa mu rwego rw’abahire kuko bitewe n’amateka mabi ya Jenoside u Rwanda rwanyuzemo, hari abantu batandukanye bagiye bagaragaza kuba urumuri mu bikorwa by’urukundo no kwitangira abandi.
Muri iki Kiganiro kandi, Kardinali Kambanda yahishuye ko bavuye i Roma basabye ko havuka Diyosezi y’Umutara n’iya Kibuye mu rwego rwo gukora iyogezabutumwa ryegereye abakristu. Ati “Uruhare rwacu ni ugusaba. Twarasabye hasigaye ko dusubizwa.”
Muri Numero ya 1939 yari ibumbiye hamwe amakuru yo muri Mata na Gicurasi, Kinyamateka yatangaje inkuru zagarukaga ku itorwa rya Padiri Balthazar Ntivuguruzwa, watorewe na Papa Fransiko kuba Umwepiskopi wa Diyosezi ya Kabgayi asimbuye Myr Smargde Mbonyintege wari ugiye mu kiruhuko cy'izabukuru nyuma y'imyaka 17 ayobora iyi Diyosezi.
Inkuru y’ugutorwa kwa Padiri Ntiviguruzwa [wari usanzwe ari Umuyobozi mukuru w’Ishuri rukuru Gatolika rya Kabgayi (ICK)] yasakaye mu ma masaha y’isaa sita yo ku wa 02 Gicurasi 2023.
Ku bijyanye no kuba Kiliziya Gatolika mu Rwanda yarahawe Abepiskopi batatu mu gihe kitageze ku mwaka, Kardinali Kambanda yatangaje ko ntaho bihuriye no kuba u Rwanda rufite Kardinali aho yavuze ko ahubwo hari dosiye zagiye zitinzwa n’icyorezo cya Covid-19 cyagiye kidindiza ingendo nyobokamana z’Abepiskopi i Roma dore ko avuga ko ari kimwe mu byatuma dosiye z’igihugu zashyirwa mu zihutirwa.
Mu zindi nkuru zasohotse muri iyi Numero kandi, harimo inkuru yagarukaga ku rugendo Abakateshiste bo mu Rwanda bakoreye i Namugongo [ku wa 15-20 Gicurasi 2023] aho umurinzi w’abakateshiste [Kagwa] yiciwe.
Mu minsi 100 yahariwe Kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, Kiliziya Gatolika mu Rwanda yibutse abazize Jenoside mu gikorwa cyabaye ku wa 6 Gicurasi 2023, kikabera muri Paruwasi ya Gahanga ndetse kikayoborwa na Antoni Kardinali Kambanda, Arkiyepiskopi wa Kigali akaba na Perezida w’Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda.
Muri Numero ya 1940, Kinyamateka yatambukije inkuru zitandukanye. Ku rupapuro rubaza hatangajwe inkuru y’ibirori by’iyimikwa rya Myr Balthazar Ntivuguruzwa nk’Umwepiskopi mushya wa Diyosezi ya Kabgayi.
Ibirori byo kwimika Myr Ntivuguruzwa[ wahisemo intego igira iti ‘Orate in Veritate’ cg se ngo ‘Musenge mu Kuri’] byabaye tariki ya 17 Kamena 2023, byitabirwa n’abanyacyubahiro batandukanye barimo Ministri w’Intebe, Dr. Edouard Ngirente wari uhagarariye Perezida wa Repubulika y’u Rwanda.
Muri ibi birori byabimburiwe n’Igitambo cya Misa cyayobowe na Antoni Kardinali Kambanda, Inama y’Abepiskopi yashimiye Myr Smaragde uko yitangiye iterambere rya Kabgayi.
Ashingiye ku ntego ye, Myr Balthazar yasabye abanya Kabgayi gusenga mu kuri, batavanga amasaka n’amasakaramentu.
Muri ibi birori kandi, Ministri w’Intebe, Dr. Edouard Ngirente wari uhagarariye Perezida wa Repubulika yijeje Diyosezi ya Kabgayi ubufatanye bwa Leta mu mushinga wo gutangiza ishami ry’ubuforomo n’ububyaza muri ICK. [Kuri ubu, iri shami ryamaze kwemezwa ndetse biteganyijwe ko muri Mutarama abanyeshuri bazatangira amasomo ajyanye n’ubuforomo n’ububyaza].
Mu mwaka we wa mbere ari Umwepiskopi wa Diyosezi ya Kabgayi, Myr Balthazar Ntivuguruzwa yahawe umunani w’abapadiri (8) muri 46 Kiliziya mu Rwanda yungutse mu mwaka 2022-2023.
Uretse inkuru zitandukanye ku Mwepiskopi muushya wa Kabgayi, Myr Balthazar Ntivuguruzwa, Kinyamateka yanatangaje inkuru ku birori by’ihimbazwa rya Yubile y’imyaka 50 umuryango w’Abapalotini umaze ugeze mu Rwanda.
Muri ibi birori byahimbajwe ku wa 10 Kamena 2023, ku Ngoro ya Yezu Nyirimpuhwe i Kabuga, Antoni Kardinali Kambanda wari umushyitsi mukuru yashimye umuhate w’Abapalotini ba mbere baje muri Afurika mu 1890 bazaniye inkuru nziza Abanyafurika.
Iyi Numero kandi yagarutse ku biza byibasiye u Rwanda mu ijoro ryo kuwa 2 rishyira ku wa 3 Gicurasi 2023, aho Diyosezi ya Nyundo ari imwe mu zashegeshwe bikomeye n’ibi biza kubera umugezi wa Sebeya.
Kubera ingaruka z’ibiza byo muri Gicurasi, Diyosezi ya Cyangugu yasuye Diyosezi ya Nyundo ndetse inayiremera inkunga yari igizwe n’ibikoresho bitandukanye birimo mudasobwa n’amafaranga yo kwifashishwa mu gukemura bimwe mu bibazo iyi Diyosezi yahuye nabyo kubera ibyo biza.
Muri uru ruzinduko, Myr Edouard Sinayobye, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Cyangungu, yashimiye uko Myr Anaclet Mwumvaneza n’abakristu ba Diyosezi ya Nyundo bitwaye muri ibi biza byari biteye ubwoba.
Ibi biza byari byashegeshe by’umwihariko Iseminari nto ya Nyundo, Ecole d’Arts de Nyundo, ibiro bitangirwamo servisi za diyosezi n’ibindi.
Muri Numero ya 1941, yasohotse muri Nzeri 2023, ubwo Kinyamateka yahimbazaga isabakuru y’imyaka 90 imaze ivutse, twakugejejeho inkuru zitanduakanye zirimo ijyanye na Forumu y’urubyiruko Gatolika ya 20, yateraniye i Kigali muri Paruwasi Regina Pacis Remera kuva tariki ya 23 kugeza 27 Kanama 2023.
Ni Forumu yari yitabiriwe n’urubyiruko rusaga ibihumbi 4000 aho rwafashe imyanzuro 11 yo kuruyobora mu kwiteza imbere kuri Roho no ku mubiri.
Imyanzuro bafashe irimo; Kugendana na Bikira Mariya mu kwamamaza ubutumwa no kugenda bihuta, Gukoresha Imbaraga z’umubiri n’ubwenge mu kuba ab’agaciro kuri Kiliziya ndetse n’igihugu, Kurwanya ubukene, Kurangwa n’urukundo rwemera kwikorera umusaraba, Kwirinda gukuramo inda, Gusabana mu Rukundo rw’Imana n’urwa kivandimwe birinda amacakubiri n’ibindi byose byabatandukanya, Kwimakaza ukwibuka ko bagize umuryango umwe w’abakristu, Kuba abogezabutumwa beza kuri bagenzi babo, Kuba mu buzima bwa Kijene barebera kuri Yezu, Kurangwa n’imbuto za Roho Mutagatifu [urukundo, ibyishimo, amahoro, Kwihangana, kugira Ubuntu, ubudahemuka, imico myiza, ubugwaneza, kumenya kwifata no kwicisha bugufi], no Kurangamira umusaraba wa Kiristu. Ni forumu yasize hatangajwe ko Forumu ya 2024 izabera muri Diyosezi ya Ruhengeri.
Muri iyi numero ya 1941, Kinyamateka yakugejejeho kandi inkuru igaruka ku ihimbazwa rya Yubile y’imyaka 125 Ivanjili imaze igeze mu Burundi.
Ibirori byo guhimbaza iyi Iyi Yubile byabaye ku wa 15 Kanama 2023, bikitabirwa na Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, Kiliziya Gatolika mu Rwanda yari ihagarariwe na Antoni Kardinali Kambanda, Arkiyepiskopi wa Kigali ari nawe Perezida w’Inama y’Abepeskopi ndetse na Myr Visenti Harolimana, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Ruhegengeri akaba na Visi Perezida w’Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda.
Muri ibi birori, Kardinali Kambanda wanayoboye igitambo cya Misa, yashyikirije Kiliziya yo mu Burundi ishusho ya Bikira Mariya Nyina wa Jambo bagenewe na Kiliziya yo mu Rwanda, ibaragiza Umubyeyi Bikira Mariya umwamikazi wa Kibeho ngo azabashoboze mu butumwa, mu kivi gishya bari batangiye.
Uretse inkuru zitandukanye zo mu madiyosezi, n’inkuru ku itangizwa ry’umushinga wo kwagura Kibeho[umushinga watangijwe muri Nyakanga 2023], Kinyamateka yakugejejeho kandi inkuru mu buryo burambuye igaruka ku buryo Umwamikazi w’Abakene yabaye imbarutso y’iterambere i Kongo Nili.
Muri Numero ya 1942 yari ikubiyemo amakuru yo muri Nzeri n’Ukwakira, Kinyamateka yatambukije inkuru zagarukaga ku cyiciro kibanziriza icya nyuma cya Sinodi y’Abepiskopi ya XVI, yabereye i Roma kuva tariki 4-29 Ukwakira 2023.
Muri iyi Sinodi yari yitabiriwe n’abagera kuri 465 bo mu byiciro bitandukanye by’abihayimana n’abalayiki, Papa Fransisko yatangaje ko abatinganyi bashobora guhabwa umugisha gusa bigatandukanywa n’Isakaramentu ry’Ugushyingirwa kuko Kiliziya yirinda umuhango uwo ari wo wose watuma hari ugereranya ubutinganyi n’isakaramentu ry’Ugushyingirwa hagati y’umugabo n’umugore.
Yagize ati “Kiliziya ifite inyigisho yumvikana ku birebana n’ugushyingirwa. Ni ubumwe budatana hagati y’umugabo n’umugore ari nabo kamere yemerera kubyara.”
Ku bijyanye na Sinodi kandi, Kinyamateka yakugejejeho inkomoko y’urwego rwa Sinodi y’Abepiskopi n’ibyagiye biva muri Sinodi 15 ziheruka.
Muri iyi Numero kandi, Kinyamateka yagarutse ku rugendo Antoni Kardinali Kambanda yagiriye muri Leta Zunze ubumwe za Amerika aho yanahuye na Arkiyepiskopi wa Washington [Kardinali Wilton Gregory] wanatangaje ko yishimiye kumenya amateka yihariye amuhuza n’u Rwanda na Kibeho.
Iby’ibiganiro hagati ya Kardinali Kambanda na Kardinali Wilton, byatangajwe na Kardinali Kambanda mu kiganiro yagiranye n’Ijwi rya Amerika ubwo yari mu rugendo muri icyo gihugu.
Mu nkuru zijyanye na Yubile, muri Nzeri nibwo Paruwasi ya Byimana [muri Diyosezi ya Kabgayi] na Paruwasi ya Muhororo [muri Nyundo] zahimbaje Yubile y’imyaka 75 zimaze zivutse.
Mu Ukwakira 2023, nibwo kandi Diyosezi ya Nyundo yungutse Paruwasi ya 29, Paruwasi ya Nyabirasi yabyawe na Paruwasi Katederali ya Nyundo.
Umwaka wa 2023 wasorejwe kuri Numero ya 1943 yaranzwe n’inkuru nyinshi zitandukanye zatangajwe na Kinyamateka mu mezi y’Ugushyingo n’Ukuboza.
Ku rupapuro rubanza rw’iyi Numero hagaragara inkuru kuri gahunda y’imyaka itatu yatangijwe na Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro igamije kurwanya ihohoterwa rikorerwa abagore. Ni gahunda yatangijwe na Myr Anaclet Mwumvaneza, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Nyundo ari nawe Perezida wa Komisiyo y’Abepiskopi y’Ubutabera n’Amahoro (CEJP) ku wa 21 Ugushyingo 2023.
Iyi numero kandi igaragaramo inkuru igaruka ku itangizwa ry’Umwaka w’ubucamanza wahariwe Urukiko rwa Kiliziya. Umuhango wo gutangiza uyu mwaka, wabaye ku wa 9 Ukuboza 2023.
Mu byatangarijwe muri uwo muhango, ikibazo kijyanye n’ubwiyongere bw’abagana uru rukiko bashaka gatanya nicyo cyagarutsweho. Myr Harolimana Visenti, Moderateri w’uru rukiko yavuze ko imyumvire ya gatanya yeze muri iki gihe.
Nk’uko byagarutsweho na Antoni Kardinali Kambanda, Perezida w’Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda, abantu ntibari bakwiye gushyira imbere gatanya cyane ko Kiliziya idatanya abantu.
Yagize ati “Hari abantu bitiranya ibintu ugasanga bavuga ngo muri Leta baduhaye gatanya none ndashaka gushyingirwa nimudufashe.” Kardinali Kambanda avuga ko uko Leta ifata gutandukana kw’abashakanye bitandukanye n’uko Kiliziya ibifata kuko kuri Kiliziya, gutandukana binyuranyije n’igisobanuro cy’Isakaramentu ry’Ugushyingirwa.
Muri iyi Numero kandi, hasohotsemo inkuru igaruka ku ku byavuye muri Sinodi yabere i Roma. Ibyavuye muri iyi Sinodi byatangajwe na Myr Edouard Sinayobye [wari uhagarariye Kiliziya mu Rwanda muri Sinodi] mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru bakorera ibitangazamakuru bya Kiliziya ku wa 13 Ugushyingo 2023.
Iyi numero ni nayo yasohotsemo inkuru igaruka kuri Gahunda ya Yubile y’impurirane [Yubile y’imyaka 2025 ishize Jambo yigize umuntu na Yubile y’imyaka 125 ishize inkuru nziza igeze mu Rwanda]. Iyi gahunda yatangajwe n’Abepiskopi igaruka ku bikorwa bizaranga urugendo rw’iyi Yubile kuva rutangijwe muri Gashyantare 2024 kugeza ihimbajwe mu Ukuboza 2025.
Yubile izatangirizwa i Kabgayi ku wa 10 Gashyantare 2024 isorezwe i Kigali ku wa 08 Ukuboza 2025.
Mu mwaka wa 2023 kandi, Arkidiyosezi ya Kigali yungutse Paruwasi eshatu [Paruwasi ya Gitabage, Mugote na Gihogwe]. Izi paruwasi zaje ziyongera kuri Paruwasi 39 zari zisanzwe muri Arkidiyosezi ya Kigali bituma ziba 42.
Si Arkidiyosezi ya Kigali yungutse Paruwasi gusa kuko na Diyosezi ya Kibungo yungutse Paruwasi ebyiri [Paruwasi Remera na Nyakabungo]. Kuvuka kw’izi Paruwasi byatumye Diyosezi ya Kibungo igira Paruwasi 22.
Iyi numero kandi yatangajwemo inkuru igaruka kuri gahunda yo kuba Forumu y’igihugu y’urubyiruko izajya isimburana n’urugendo Nyobokamana i Kibeho.
Ibi byafashweho icyemezo n’Inteko rusange ya 168 y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda aho bavuze ko Forumu y’urubyiruko yabaga buri mwaka, izajya iba rimwe mu myaka ibiri ahubwo igasimburana n’urugendo Nyobokamana i Kibeho.
Ku bijyanye no gukusanya inkunga yo kwagura Kibeho, Myr Celestin Hakizimana, Umwepiskopi wa Gikongoro yatangaje ko ikiri nke ugereranyijwe n’ikenewe ndetse ko igikorwa cyo kuyikusanya hari abataracyumvise neza ari nayo mpamvu ikiri nke.
Kugeza ubu muri Miliyari 3.5Frw zari ziteganyijwe gukusanywa, hamaze gukusanywa Miliyoni zisaga 115Frw zonyine. Ibi Myr Hakizimana yabitangange ubwo hahimbazwaga isabukuru y’imyaka 42 y’amabonekerwa ya Kibeho.
Myr Hakizimana yaboneyeho gusaba Diyosezi zose zo mu Rwanda gutanga umusanzu wabo kugira ngo ibikorwa by’ingoro ya Bikiramariya byagurwe, bityo abantu bazajye babona aho basengera bisanzuye.
Wowe wabanye na Kinyamateka muri uyu mwaka wose, turagushyimiye kandi twizeye ko tuzakomeza kubana no mu myaka iri imbere. Umwaka mushya Muhire wa 2024.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.