Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Kiliziya y’u Bwongereza yihanganishije Umwami Charles III

Nyuma y’uko Umwami w’u Bwongereza, Charles III asanganywe Kanseri, Kiliziya Gatolika mu Bwongereza yamwihanganishije ndetse imwifuriza gukira vuba.

Kiliziya y’u Bwongereza yihanganishije Umwami Charles III
Kiliziya y’u Bwongereza yihanganishije Umwami Charles III

Ibi byatangajwe na Vincent Gerard Karidinali Nichols, Arikiyepiskopi wa Westminster akaba na Perezida w'Inama y'Abepiskopi mu Bwongereza.

Kardinali Nichols avuga ko hamwe n'abakristu gatolika bo mu Bwongereza bakomeje gusabira Umwami Chales III ngo akire vuba.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki ya 05 Gashyantare 2024 nibwo byatangajwe ko Umwami w’u Bwongereza, Charles III yasanganywe kanseri. Itangazo ry’Ingoro y’Ubwami bw’u Bwongereza rivuga ko ari indwara yatahuwe ubwo uyu muyobozi yabagwaga prostate yari yagize ikibazo cyo kubyimba.

Ingoro y’Ubwami bw’u Bwongereza ntiyigeze itangaza ubwoko bwa kanseri Umwami Charles III yasanganywe n’ikigero iriho.

Mu mpera za Mutarama mu 2024 nibwo Ingoro y’Ubwami bw’u Bwongereza, Buckingham, yatangaje ko Umwami Charles III yashyizwe mu bitaro ngo ahabwe ubuvuzi bwa prostate ye yabyimbye.

Kugeza ubu, Umwami Charles III yatangiye kwitabwaho n’abaganga banamutegetse guhagarika inshingano zose zimusaba kujya mu ruhame. Gusa imirimo imwe n’imwe y’ubwami irimo inama ya buri cyumweru agirana na Minisitiri w’intebe izakomeza.

Uretse Kardinali Nichols, Minisitiri w’Intebe w’Ubwongereza, Rishi Sunak nawe yavuze ko yababajwe no kumenya ko Umwami Charles III arwaye Kanseri.

Sunak yanahishuye ko Kanseri y’Umwami Charles III yagaragaye kare.

Sunak yabwiye BBC ko Umwami Charles III ari mu bitekerezo n’amasengesho by’Abongereza aho bari hose ndetse ko bizeye ko azakira vuba.

Abategetsi mu mpande z’isi zitandukanye barimo Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Joe Biden bakomeje kwifuriza Umwami Charles III koroherwa.

Charles yabaye umwami muri Nzeri 2022 nyuma y’urupfu rwa nyina, Umwamikazi Elizabeth II wapfuye afite imyaka 96 nyuma y’imyaka 70 yamaze ku ngoma y’ubwami mu Bwongereza. Gusa ibirori byo kumwimika nk’Umwami byabaye tariki ya 6 Gicurasi 2023.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose