Komisiyo y’abepisikopi ishinzwe urubyiruko CEPJ yatangaje gahunda izagenderwaho muri uyu mwaka mushya w’iyogezabutumwa .
Abagize komisiyo y’abepisikopi ishinzwe ikenurabushyo ry’urubyiruko bishimiye uko umwaka w’iyogezabutumwa urangiye wagenze banashyiraho imirongo migari izagenderwaho muri uyu mwaka mushya w’utumwa 2025-2026. Ibi babitangarije mu nama y’inteko rusange itangiza umwaka mushya w’iyogezabutumwa yabereye I Kigali muri centre d’accueil Bonne Esperance Kicukiro kuva ku itariki ya 09- 10/9/2025. Ni inama yitabiriwe n’abagera kuri 50 bayobowe na Perezida wa komosiyo y’’abepisikopi ishinzwe ikenurabushyo ry’urubyiruko Myr Papias Musengamana n’abo bafatanya mu butumwa, abapadiri bayobora komisiyo z’urubyiruko mu ma Diyosezi, urubyiruko ruhagarariye abandi mu ma Diyosezi n’aba omoniye b’imiryango y’agisiyo gatolika yita ku rubyiruko by’umwihariko.
Ku ngingo ijyanye n’ibyo kwishimira byagezweho muri Komisiyo y’abepisikopi ishinzwe ikenurabushyo ry’urubyiruko Padiri Alexis Ndagijimana umunyamabanga w’iyi komisiyo yavuze ko hari byinshi bashimira Nyagasani yabafashije kugeraho muri uyu mwaka w’iyogezabutumwa dusoje 2024-2025 harimo kuba urubyiruko rwaragize umwanya wo guhura n’Imana kandi bakabigaragaza.
Padiri yasobanuye ko byagaragariye mu ngendo nyobokamana zabaye, mu Ruhango mu kwezi kwa 2/2025 rwahuje aba Jeunes basaga ibihumbi 7, urwabereye I Kibeho ku itariki 03/08/2025 ubwo hasozwaga Yubile mu rwego rw’urubyiruko bunze ubumwe na kiliziya y’isi , bari kumwe n’abepisikopi batandukanye bo muri Afurika n’abasaseredoti bari baje mu nama ya SCEAM. Urubyiruko rusaga ibihumbi 20 rwari I Kibeho ukaba warabaye umwanya mwiza wo kwitura Nyagasani binyuze mu biganza bya Bikiramariya. Avuga ko hari n’izindi ngendo nyobokamana zakozwe n’ama Diyosezi ubwayo. Ndetse bakaba bishimiye ko muri uyu mwaka w’impuhwe z’Imana , urubyiruko rwinshi rwahawe amasakaramentu cyane cyane abari barayacikanywe, aho imibare igaragaza ko abagera ku bihumbi 12 bahawe amasakaramentu y’ibanze ndetse n’iminsi mikuru y’urubyiruko na weekend de jeunes, aho urubyiruko rwagiye rushishikarizwa guhabwa isakamaentu ry’Imbabazi.
Ku ngingo ijyane no guhugurwa no kwiyungura ubumenyi bwisumbuye kuri Bibiliya urubyiruko rwitabiriye amahugurwa yabereye I Nyarushishi ndetse abandi bitabira amashuri ya Bibiliya nko muri Arkidiyosezi ya Kigali. Hari n’andi mahugurwa ajyanye n’ubuzima n’imibereho rusange nk’ubuzima bwo mu mutwe, urukundo na kamere mbonezabitsina n’ibindi.
Padiri Alexis umunyamabanga wa Komisiyo y’abepisikopi ishinzwe ikenurabushyo ry’urubyiruko avuga ko muri uyu mwaka 2024-2025 ibyiciro byihariye byibanzweho ,abari mu mashuri ya seconderi, kaminuza n’ayimyuga n’ubumenyingiro, abari mu byiciro byihariye nko mu magororero amwe namwe habayeho gusura urubyiruko . Ashimangira ko igikorwa gikomeye cyabaye ku bufatanye na Diyosezi ya Nyundo n’ihuriro ry’abihamana mu Rwanda , aho Komisiyo y’abepisikopi ishinzwe urubyiruko basuye urubyiruko rugororerwa I Wawa.
Kikaba ari igikorwa cyatumye bongera kubona ukuntu abari yo bakeneye impuhwe ariko kandi hari n’abandi benshi bakeneye kwitabwaho mu rwego rwo kwirinda ko bakomeza kubona benshi bajyayo , ahubwo bakababonera ibyo bifuza mu miryango bidasabye kujyanwa I Wawa.
Yavuze ko muri uyu mwaka hashyizwe imbaraga mu gushyiraho no kwita ku ma korali y’urubyiruko hirya no hino mu ma paruwasi na santarale, uyu mwaka hakaba harashinzwe amakorali arenga kuri 946.
Padiri Alexis yasobanuye ko bifuza gushyira imbaraga muri uyu mwaka mushya mu bijynaye no kunoza imikoranire y’urubyiruko n’ababyeyi bamwe na bamwe kuko byagaragaye ko hari ababyeyi badashyigikira abana babo, ugasanga bababereye inzitizi haba mu myigire mu mashuri yisumbuye na kaminuza ugasanga ntibabaha minerval , abandi ugasanga bacira abana urubanza cyangwa bakababuza kujya mu Byimana , rimwe na rimwe ugasanga barabashyiramo ibitekerezo bibi bishobora kuganisha ku ngeso mbi, ku ivangura n’ibindi. Yavuze ko ingero atari nyinshi ariko zihari kandi zigenda ziboneka.
Yagarutse kandi ku mbogamizi ikomeye urubyiruko rufite yo kuba za Kiliziya nyinshi zifunze,aho kiliziya zisaga 1050 zifunze, kubona aho urubyiruko ruhurira ngo basenge ni ikibazo gikomeye.
Agaruka ku byo bagiye gushyiramo imbaraga mu mwaka mushya w’ikenurabushyo twinjiyemo, Padiri Alexis yavuze ko bazakomeza guha imbaraga amahugurwa y’urubyiruko ruyoboye abandi, gukomeza guha imbaraga inyigisho zishingiye kuri Bibiliya , guha imbaraga iyogezabutumwa mu byiciro byihariye, nko mu magororero , mu nkambi z’impunzi no mu bigo ngororamuco kugira ngo berekwe urukundo kandi bafashwe kubona ineza y’Imana.
Twifuza ko uyu mwaka twakomeza mu mujyo w’ibyishimo bya Yubile, dore ko uyu mwaka aba jeunes benshi baciye mu muryango w’impuhwe. Yagize ati “Muri uyu mwaka wa Yubile urubyiruko rwazirikanye insanganyamatsiko igira iti ‘’Abiringiye Uhoraho ntibadohoka mu rugendo.” Ukaba wari umwihariko w’urubyiruko ariko ushingiye ku nsanganyamatsiko rusange ya Yubile ari yo “Kristu soko y’amizero ubuvandimwe n’amahoro.”
Padiri Alexis ati” Twifuza ko uyu mwaka mu rubyiruko hakimakazwa ubuvandimwe n’amahoro mu miryango yacu no muri kiliziya yacu kandi bikarenga urubyiruko rw’u Rwanda rukaba umusemburo w’ubuvandimwe n’amahoro mu karere.
Turashimira Imana ko umwaka ushize twagiranye imigenderanire myiza n’urubyiruko rwo mu bihugu duturanye.”
Padiri yavuze ko hari impinduka zabaye muri gahunda nyinshi zizabera mu ma Diyosezi no mu ma paruwasi nk’uko byifujwe. Uyu mwaka hakaba hari gahunda zimwe na zimwe urubyiruko ruzahuriraho, nka gahunda y’ukwezi k’urubyiruko kwajyaga kuba mu kwezi kwa mbere, nk’uko na Papa Fransisiko yabyifuje n’abepisikopi bo mu Rwanda bakabyumva neza muri uwo murongo. Guhera uyu mwaka wa 2025-2026 ukwezi k’urubyiruko kuzajya kuba mu kwezi kwa 11 gusoze k’umunsi mukuru wa Kristu umwami. Bivuze ko uyu mwaka mu kwezi kwa 11 tuzita ku icyenurabushyo ry’urubyiruko haba muri paruwasi na Diyosezi, dusoze k’umunsi w’urubyiruko tariki ya 23/11/2025.
Urubyiruko kandi ruzanahurira kuri Forum y’urubyiruko ku rwego rw’igihigu izabera muri Diyosezi ya Byumba kuva tariki ya 19-23/08/2026 ikazabera kuri Catedrale ya Byumba. Hari kandi n’urugendo nyobokamana rw’urubyiruko ruhagarariye abandi bateganya kuzagirira mu gihugu cya Uganda I Namugongo mu kwezi kwa 06/2026.
Inama y’inteko rusange iba 3 mu mwaka, iyi nama yo mu kwezi kwa 9 iba igamije gutangiza umwaka w’ubutumwa mu ikenurabushyo ry’urubyiruko, kurebera hamwe ibyaranze umwaka no gufata ingamba zateza imbere urubyiruko mu kwemera no mu buzima busanzwe mu mwaka mushya wa 2025-2026. Iba iagamije kandi kureba ahabaye intege nkeya no kwemeza ingamba n’imirongo migari komisiyo izagenderaho ikazashyikirizwa inama y’abepisikopi gatolika kugira ngo ibyemejwe bitangire gushyirwa mu bikorwa mu mwaka w’ikenurabushyo uba utangiye.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.