Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Komisiyo y’abepisikopi y’ubutabera n’amahoro yagaragaje ibyavuye mu bukangurambaga bwakozwe ku itegeko ryerekeranye n’icyaha cy’ingengabitekerezo ya jenoside.

Kuri uyu wa gatatu tariki ya 13 Ugushyingo 2024, komisiyo y’abepisikopi y’ubutabera n’amahoro yagaragaje umusaruro w’ibyavuye mu bukangurambaga ku itegeko ryerekeranye n’icyaha cy’ingengabitekerezo ya jenoside n’ibindi byaha bifitanye isano nayo. Ni ubukangurambaga bwateguwe niyi Komisiyo kuva muri Werurwe kugera muri Nzeri 2024.

Komisiyo y’abepisikopi y’ubutabera n’amahoro yagaragaje ibyavuye mu bukangurambaga bwakozwe ku itegeko ryerekeranye n’icyaha cy’ingengabitekerezo ya jenoside.
Komisiyo y’abepisikopi y’ubutabera n’amahoro yagaragaje ibyavuye mu bukangurambaga bwakozwe ku itegeko ryerekeranye n’icyaha cy’ingengabitekerezo ya jenoside.

Ubu bukangurambaga bwakozwe hirya no hino mu turere twose tw’igihugu hagamijwe gufasha abaturage gusobanukirwa n’itegeko ryerekeranye n’icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibindi byaha bifitanye isano nayo. Ni nyuma y’uko bigaragaye ko hirya no hino hari ahakigaragara ingengabitekerezo ya jenoside ndetse no kuba abaturage batazi amategeko y’ibanze abareba rimwe na rimwe bagakora ibyaha batazi ko bihanwa n’amategeko. Komisiyo y’ubutabera n’amahoro ikaba yaratekereje ubu bukangurambaga kugira ngo itange umusanzu wayo mu kurwanya ingengabitekerezo ya jenoside no kuyirinda hagamijwe kubaka umuco w’amahoro mu banyarwanda.

Muri ubu bukangurambaga, komisiyo y’ubutabera n’amahoro ikaba yarafatanyije n’inzego za leta zitandukanye harimo Minisiteri y’ubumwe bw’abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu, minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu, minisiteri y’ubutabera, urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB, urwego rw’ubushinjacyaha bukuru n’izindi nzego zitandukanye. Bakaba barafatanyije mu gutegura ubu bukangurambaga ndetse no mu gikorwa nyirizina.

Padiri Valens Niragire umunyamabanga mukuru wa komisiyo y’abepisikopi y’ubutabera n’amahoro avuga ko biishimira ibyavuye mu bukangurambaga ku itegeko ryerekeye icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibyaha bifitanye isano nayo kuko bwagenze neza kubera ubufatanye bwagaragaye muri iki gikorwa Yagize ati” Twishimiye ko ubukangurambaga bwagenze neza, inzego z’ibanze zaradufashije tugera ku baturage benshi bashoboka kandi naho twageze hose batwakiriye neza.

Padiri Valens avuga ko ubu bukangurambaga bakoze ku nshuro ya mbere bwaberetse ko abantu bafite inyota yo kumenya amategeko kuko benshi bavugaga bati “Iri tegeko ntabwo nari ndizi neza.”Iyo wamenye itegeko uba wirinda kugongwa naryo, byatweretse ko abantu bafite ubushake bwo kurimenya kugira ngo batangire kwirinda kugongwa naryo.

Padiri akomeza avuga ko bifuza gukomeza ubu bukangurambaga kandi bakabutangira kare kugira ngo bazabashe kugera ku bantu benshi bashoboka.Agaruka ku inzitizi bahuye nazo, yavuze ko ari igihe cyabaye gitoya kuko batangiye ubukangurambaga habura iminsi mike ngo twinjire mu gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 30. Yavuze ko ubukangurambaga bifuza ko bwatangira mu ntangiriro z’umwaka utaha wa 2025.

Asobanura ko ubu bukangurambaga bwari bugamije gufasha abaturage kumva ibikubiye muri tegeko rikumira kandi rigahana icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside kugira ngo abantu birinde ibyaha. Ngo iyo wamenye itegeko umenya n’uburyo bwo kugira ngo wirinde ibyaha, avuga ko babonye byaratanze umusaruro mwiza kandi ko biteguye gukomeza .

Mugabo Frank umukozi muri ministeri y’ubutabera ufite inshingano zo kwegereza abaturage ubutabera avuga ko bishimiye ubufatanye na kiliziya gatolika mu gikorwa cy’ubukangurambaga komisiyo y’ubutabera n’amahoro yafatanyije na minisiteri y’ubutabera mu gufasha abaturage kumenya itegeko ryerekeranye n’icyaha cy’ingengabitekerezo ya jenoside. Yagize ati” Kwigisha amategeko n’inshingano za leta, ikigisha abanyarwanda n’abandi batari abanyarwanda bari mu gihugu cy’u Rwanda. Iyo tugize amahirwe tukabona undi mufatanyabikorwa uza, tumwakira na yombi kuko hari icyo aba azanye kandi kinini cyane gituma abasha kugera ku baturage benshi. “

Frank akomeza avuga ko ishuri rimwe ritakwigisha igihugu cyose, ariko amashuri mesnhi yigisha abantu benshi icyarimwe, niyo mpamvu minisiteri y’ubutabera izakomeza gukorana n’izindi nzego zitandukanye kugira ngo abantu bamenye amategeko cyane cyane ahura n’abaturage nk’aya y’ingengabitekerezo ya Jenoside akunda kugonga abaturage kuko rimwe na rimwe bagwa mu byaha batazi ko hari amategeko abahana.

Ku ruhande rwa Minisiteri y’ubumwe bw’abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu Madamu NINDEMANA Nicole ushinzwe gahunda zo kwibuka muri MINUBUMWE yavuze ko ubukangurambaga bwakozwe na komisiyo y’ubutabera n’amahoro bwabaye mu gihe twiteguraga kwibuka ku nshuro ya 30. Agira ati” Ubu bukangurambaga bwaje mu gihe u Rwanda rwiteguraga kwibuka ku nshuro ya 30, bwari bufite igisobanuro kinini mu banyarwanda kuko uko imyaka igenda ishira tugenda turushaho gusobanukirwa Jenoside icyo ari cyo, ingaruka yateye mu gihugu cyacu, uburyo bwo kuyikumira harimo n’ubukangurambaga nk’ubu. Bwatanze umusanzu ukomeye muri sosiyete kuko utarabashije kumva nyuma y’ imyaka 10 cg 15, ubu yabashije kumva nyuma y’imyaka 30.

Ni igikorwa twishimiye gukorana na CEJP n’abandi bafatanyabikorwa bo mu gihugu, twese dufatanyiriza hamwe kubaka iki gihigu. Ni intambwe ishimishije kuko no mu bwitabire biragaragara , Iyi ntambwe tukaba twifuza kuyikomeza kandi twishimira ko abanyarwanda bakomeza guhugurwa , bakiga, bakameny akandi bakirinda.”

Nicole akomeza avuga ko hari intambwe ishimishije yagaragaye kandi igikomeza kuko tutararekeraho, kwigisha ni uguhozaho kandi no kwibuka ni igikorwa kizahoraho, tuka twifuza ko umuntu wese wumva agaciro k’igihugu afite, akeneye kumenya agaciro ku kurwanya jenoside n’ingebitekerezo yayo.

Yasabye komisiyo y’ubutabera n’amahoro gushyira imbaraga mu gufasha urubyiruko kuko ari bo maboko n’imbaraga by’igihugu kugira ngo bamenye amateka y’igihugu cyanyuzemo n’ingamba zo gukumira icyatuma Jenoside yongera kubaho. Yashimangiye ko ubufatanye bw’inzego zose bukwiye gukomeza kugira ngo twese tujyanemo, buri munyarwanda wese mu kiciro arimo adasigara atumvise uburemere bwo kurwanya Jenoside n’ingengabitekerezo yayo.

Mu byifuzo byatanzwe n’abitabiriye inama, bifuje ko ubukangurambaga bwakomeza, ubufatanye bw’inzego zose bugakomeza kubaho, kiliziya ikarushaho kugira uruhare mu kubaka umuryango nyarwanda ubanye neza mu mahoro. Hakanatekerezwa ku rubyiruko kugira ngo batozwe hakiri kare kandi bigishwe umuco wo kubana neza, bakure ari abantu bafite umutima, birinda inzangano n’amacakubiri. CEJP ikaba ifite gahunda nziza yo gukomeza kubaka umuco w’amahoro mu bakiri bato no gushyiraho imikoranire n’urwego rw’igihugu rushinzwe amagororero kugira abagororwa bakomeze guhabwa inyigisho zibategurira kubana neza n’abo basize hanze, nyuma yo kurangiza ibihano.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose