Komisiyo y'Abepiskopi y'ubutabera n'Amahoro igiye gutangiza gahunda y'imyaka itatu yo kurwanya ihohoterwa rikorerwa abagore
Kuva kuwa 20 Kamena 2023, Komisiyo y'Ubutabera n'Amahoro mu Nama y'Abepisikopi Gatolika mu Rwanda yatangije amahugurwa y'iminsi itatu, agamije kongerera ubushobozi abazagira uruhare mu ishyirwa mu bikorwa rya gahunda y'imyaka itatu, yo kurwanya ihohoterwa rikorerwa abagore mu ngo no mu kazi. Iyi gahunda ikazakorerwa mu madiyosezi ya Gikongoro na Cyangugu guhera mu mwaka utaha wa 2024.
Padiri Valens Niragire, Umunyamabanga wa Komisiyo y'Ubutabera n'Amahoro, atangiza aya mahugurwa yasabye abayitabiriye gutega amatwi no gukurikira amasomo yose kuko bizabafasha mu kurushaho kumenya gutegura iyi gahunda kuyisuzuma no kuyikurikirana kandi neza bityo ikagera ku ntego zayo.
Soeur Umubyeyi Epiphanie umuhuzabikorwa w'iyi gahunda yo kurwanya ihohoterwa rikorerwa abagore mu ngo no mu kazi, yasobanuye ko intego y'aya mahugurwa ari ukongerera ubushobozi n'ubumenyi abakora mu mishinga muri komisiyo y'ubutabera n'amahoro ndetse no kumenyesha abazashyira mu bikorwa iyi gahunda iby'ingenzi bizitabwaho kugira ngo izagere ku ntego zayo.
Ati "Amahugurwa agamije kongerera ubushobozi abafatanyabikorwa bazakora mu mushinga wa gahunda y'imyaka itatu igamije kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina mu kazi ndetse no mu ngo. Iki ni igice kibanziriza ishyirwa mu bikorwa rya gahunda hagamijwe guha ubumenyi abazayishyira mu bikorwa no kwitegura neza."
Impuguke mu bijyanye no gutegura imishinga Sibomana Cyriaque ni we wayoboye aya mahugurwa aho yagarutse ku buryo imishinga itegurwa, uko ishyirwa mu bikorwa, uko igenzurwa n'uko itangirwa raporo. Avuga ko aya mahugurwa ari ingenzi mu migendekere myiza y'imishinga.
Ati "Amahugurwa nk'aya afasha abakozi kongera imbaduko no kwibuka inshingano zabo mu gutegura umushinga, kuwusuzuma no kuwukurikirana no gushaka ubushobozi bwafasha kwagura umushinga no kuwugeza ku ntego zateganyijwe."
Cyriaque akomeza avuga ko amahugurwa nk'aya atuma imishinga idakorwa nk'akamenyero ibintu bishobora kugira ingaruka mu mitunganyirize y'umushinga. Avuga ko aya mahugurwa afasha mu kwibukiranya amahame agenga imishinga harimo uburyo umushinga utegurwa, uko ucungwa n'uko ushyirwa mu bikorwa kugira ngo ubashe gusiga impinduka nziza.
Amahugurwa yateguwe na komisiyo y'ubutabera n'amahoro (CEJP) ku nkunga y'umushinga SCIAF umushinga utera inkunga ibikorwa bigamije kurwanya ihohoterwa hamwe na Secours Catholique Caritas, aba akaba ari na bo bazatera inkunga iyi gahunda.
Yitabiriwe n'abakozi ba Komisiyo y'Ubutabera n'Amahoro barimo, abaperezida nabahuzabikorwa ba komisiyo y'ubutabera n'amahoro muri Diyosezi ya Cyangugu na Gikongoro, abashinzwe umutungo n'abashinzwe ibikorwa bigendanye n'iyi gahunda ndetse n'abajyanama mu bigendanye n'ubuzima bwo mu mutwe. Biteganyijwe ko iyi gahunda izatangira mu kwezi kwa Mbere muri 2024
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.