Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro ikomeje Amavugurura

Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 17 Ugushyingo 2023, itsinda ry'abakozi ba Komisiyo y'Ubutabera n'Amahoro ku rwego rw'igihugu (CEJP) ryagiranye ibiganiro n’abakozi ba Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro ku rwego rwa Arkidiyosezi ya Kigali mu rwego rwo kuyifasha gukora iteganyabikorwa.

Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro ikomeje Amavugurura
Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro ikomeje Amavugurura

Ibi biganiro byabereye muri Centre St Paul, biri mu murongo wa CEJP wo gufasha za komisiyo ku rwego rwa Diyosezi gukora iteganyabikorwa rishingiye ku mirongo migari ihuriweho na komisiyo zose.

Nyuma yo gufasha Diyosezi esheshatu guhuza igenabikorwa, kuri uyu munsi, Arkidiyosezi ya Kigali niyo yari itahiwe.

Mu kiganiro yagiranye na Kinyamateka, Denis Basile Uwingabiye, Umukozi wa Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro ku rwego rw’igihugu yavuze ko muri 2022 aribwo hakozwe iteganyabikorwa ry’imyaka itanu ku rwego rw’igihugu.

Iri teganyabikorwa ryakozwe na CEJP ifatanyijwe na Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro ku rwego rwa za Diyosezi zose, ni iryo kuva muri 2022 kugeza muri 2026, aho ari ryo rigomba kubakirwaho ibikorwa byose bya za komisiyo ku rwego rwa Diyosezi.

Nyuma yo kugaragara ko ku rwego rwa diyosezi bari guhura n’imbogamizi mu guhuza ibikorwa byabo n’iteganyabikorwa rihuriweho, Komisiyo ku rwego rw’igihugu yahisemo gutangira kuzenguruza Diyosezi kugira ngo ibafashe guhuza ibikorwa byabo n’iteganyabikorwa ryo ku rwego rw’igihugu.

Uwingabiye yagize ati “Niyo mpamvu twaje kugira ngo dufashe CDJP-Kigali gukora iteganyabikorwa ryayo ryihariye ariko ryubakiye ku teganyabikorwa ryo ku rwego rw’igihugu.”

Yakomeje avuga ko zimwe mu mpamvu bahisemo guhuza iteganyabikorwa mu gihugu hose zirimo; gusangizanya ubunararibonye, kunoza imikorere n’ibikorwa, guhuza imbaraga bigamije kongera umusaruro no kugaragaza ishusho y’ibikorwa ku rwego rw’igihugu mu buryo bworoshye.

Mu bindi diyosezi ifashwa, harimo kunoza inyandiko y’igenabikorwa ari nayo izajya iheraho ikora iteganyabikorwa rya buri mwaka.

Iteganyabikorwa ryo ku rwego rw’igihugu, ari naryo diyosezi zigomba gushingiraho, rigizwe n’inkingi enye arizo; (1) Ibikorwa bibumbatiye imibanire myiza ubumwe ubwiyunge n’ubudaheranwa, (2)Ibikorwa byose bijyanye no Kwita, kurinda no kubumbatira uburenganzira bwa muntu, (3) Kwita ku bikorwa bijyanye n’imibanire y’abaturiye imipaka mu bihugu bituranye harimo no kwita ku mpunzi ziri hanze n’iziri mu gihugu, no (4) Kwiyubaka nka Komisiyo mu nzego zose.

Biteganyijwe ko igikorwa cyo kuzenguruka izi diyosezi kirangirana n’ukwezi k’Ugushyingo kuko nyuma yo gufasha Arkidiyosezi ya Kigali, hakurikiraho Diyosezi ya Butare, Ruhengeri na Nyundo (Zone Pasitorali ya Kibuye).

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose