Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Komisiyo y'Ubutabera n'Amahoro ikomeje gahunda yo kuvugurura inzego zayo

Kuva kuwa Mbere, tariki ya 11 Ukuboza, Abagize Komisiyo y'Ubutabera n'Amahoro ku rwego rw'igihugu (CEJP) na Komisiyo y'Ubutabera n'Amahoro ku rwego za Diyosezi (CDJP), bari mu mwiherero w'iminsi ine.

Komisiyo y'Ubutabera n'Amahoro ikomeje gahunda yo kuvugurura inzego zayo
Komisiyo y'Ubutabera n'Amahoro ikomeje gahunda yo kuvugurura inzego zayo

Uyu mwiherero uri kubera muri Diyosezi ya Nyundo, kuri Centre Saint Benoit Kigufi, watangijwe na Myr Anaclet Mwumvaneza, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Nyundo ari nawe Perezida wa Komisiyo y'Abepiskopi y'Ubutabera n'Amahoro mu Rwanda.

Ikigamijwe muri uyu mwiherero ni ukurebera hamwe ibyagezweho mu mwaka wa 2023, kwigira hamwe ibiteganywa gukorwa mu mwaka wa 2024, no gufata ingamba nshya zizafasha iyi Komisiyo kugera ku ntego zayo.

Uyu mwiherero kandi biteganyijwe ko uzaba umwanya mwiza wo kuruhuka no kwidagadura ndetse no kwifurizanya iminsi mikuru myiza bari hamwe.

Ibiganiro byaranze umunsi wa mbere n'uwa kabiri w'umwiherero, byagarutse ku kurebera hamwe ishyirwamubikorwa ry'imyanzuro yafashwe mu mwiherero ushize no gufata izinda ngamba nshya zo kunoza ubutumwa bwa komisiyo ku nzego zose.

Hanarebwe kandi aho Sitati ya CEJP ijyanye n'amategeko y'igihugu igeze, kugira ngo ibikorwa n'iyi komisiyo bibashe kugira imbaraga kandi barusheho gukora ibikorwa bya komisiyo mu bwisanzure.

Aganira na Kinyamateka, Padiri Valens Niragire, Umunyamabanga wa Komisiyo y'Ubutabera n'Amahoro mu Nama y'Abepiskopi yavuze ko iyi Sitatu nubwo yemejwe ariko idakuraho ko CEJP ari urwego rwa Kiliziya ruzwi hose cyane ko inafite indi sitati ishingiye ku rwego rwa Kiliziya.

Padiri Niragire akomeza avuga ko uko iminsi igenda yicuma ari nako ubufatanye n'imikoranire hagati ya komisiyo ku rwego rw'igihugu no ku rwego rwa Diyosezi igenda igira imbaraga.

Ati "Ni ibintu twishimiye kuko dutahiriza umugozi umwe no kugendera hamwe bijyana no gushyira hamwe muri gahunda dukora hagamijwe kubaka komisiyo. Kugaragarizanya ibikorwa ku nzego zose kandi n'amakuru tukayasangira nk'abasangiye ubutumwa bwo kubaka amahoro n'ubutabera, ni ukuvuga, ibikorwa bya komisiyo ku rwego rw'igihugu bikagaragara no ku rwego rwa Diyosezi ndetse nibikorwa ku rwego rwa Diyosezi bikagaragara ku rwego rwigihugu.”

Padiri Niragire yongeraho ko bifuza gushimangira gahunda yo gukomeza gushyigikirana, guterana inkunga no guhana amakuru bikagera ku rwego rwo hejuru, kugira ngo habeho ijwi rimwe rya Komisiyo y'ubutabera n'amahoro mu Rwanda.

Agaruka ku ntumbero ya CEJP, Padiri Niragire yongeyeho ko bagiye gushyira imbaraga cyane mu kubaka inzego za komisiyo.

Yagize ati "Zimwe mu ngamba zizashyirwamo imbaraga cyane muri uyu mwaka wa 2024, harimo kubaka inzego za komisiyo kuva ku rwego rw'igihugu kugera ku nzego zo hasi no kuziha umwanya ku buryo burushijeho kandi zikarushaho kugaragara. Ibi kandi birajyana n'insanganyamatsiko ya sinodi turimo ifite intego yo kugendera hamwe,gukorera hamwe mu bufatanye, mu bwuzuzanye no mu butumwa.”

Uyu mwiherero ngarukamwaka, biteganyijwe ko uzasozwa ku wa Kane, tariki ya 14 Ukuboza 2023.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose