Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Komisiyo y'Ubutabera n'Amahoro irashishikariza abagore gutinyuka no kugira uruhare mu nzego zitafa ibyemezo.

Kuri uyu wa kabiri tariki 12 Nzeri 2023, abayobozi n'abacungamutungu b'umushinga wa Komisiyo y'Ubutabera n'Amahoro ugamije kongerera Ubushobozi Abagore no kubashishikariza kugira uruhare mu nzego zifata ibyemezo, bahuriye mu mahugurwa yari agamije gusuzuma aho uyu mushinga ugeze n'ibikenewe gukomeza gushyirwamo imbaraga.

Komisiyo y'Ubutabera n'Amahoro irashishikariza abagore gutinyuka no kugira uruhare mu nzego zitafa ibyemezo.
Komisiyo y'Ubutabera n'Amahoro irashishikariza abagore gutinyuka no kugira uruhare mu nzego zitafa ibyemezo.

Uyu mushinga uzamara imyaka itanu , ukorera mu turere twa Nyamagabe na Nyaruguru muri Diyosezi ya Gikongoro hamwe no mu karere ka Rulindo muri arikidiyosezi ya Kigali.

Ni umushinga uterwa inkunga na Trocaire ariyo cartas ya Ilrande kugeza ubu umaze kugira abagenerwabikorwa bagera kuri 806 mu bice twavuze haruguru, ni umushinga wari umaze igihe kuva muri 2017 kuri ubu ukaba uri kwaguka no kongera ibikorwa.

Padiri Valens Niragire umunyamabanga wa komisiyo y'ubutabera n'amahoro, atangiza aya mahugurwa yavuze ko gahunda uyu mushinga ufite ari ukuzamura umugore no guhindura imyumvire ituma yitinya ntagire uruhare mu gufata ibyemezo, haba mu rugo rwe, mu muryango mugari no mu nama zihuriwemo n'abandi.

Ati "Icyo uyu mushinga ugamije ni ukwigisha abagore no kububakira ubushobozi mu mpande nyinshi z'ubuzima bwabo kandi tukabafasha kwitinyuka."

Agaruka ku buryo uyu mushinga ushyirwa mu bikorwa n'uburyo bukoreshwa mu kwigisha abagore, Padiri Valens yagize ati "Iyo tugiye kubaganiriza tubanza kubumva nabo ubwabo ,tukamenya uko babyumva ni uko babibayemo kandi tuganiriza n'abagabo kugira ngo bamenye ko kuba umugabo wa nyawe atari ukwigira gica, ngo nutaha abana n'umugore baguhunge."

Karigirwa Annonciata umuhuzabikorwa wa komisiyo y'ubutabera n'amahoro muri Arikidiyosezi ya Kigali akaba anashinzwe gukurikirana gahunda z'uyu mushinga bafatanyamo na CEJP Rwanda, yavuze ko uyu mushinga waje gusubiza ikibazo cy'abagore bahuraga n'inzitizi z'imirimo bigatuma batajya mu nama no mu bindi bikorwa bashingiye kuri bya bisigisigi by'umuco bisubiza inyuma abagore.

Ati "Hari abagore twasanze bagifite imyumvire y'uko hari ibireba abagabo bo bitabareba. Urugero nko kujya mu nama ,ugasanga umugore ntajya mu nama kubera imirimo myinshi, wamubaza akagusubiza ko inama zijyamo abagabo. Wamubaza uti ese habayeho amatora wakwiyamamaza akakubwira ati oya. Gusa twagiye tubaha ingero z'abayobozi b'abagore kandi bayobora neza, nabo ubwabo bumva ko batinze kumenya amakuru ajyanye n'uburenganzira n'iterambere ryabo."

Nk'uko akomeza abivuga muri uyu mushinga abagore banafashwa kumenya amategeko harimo n'irireba umuryango ndetse n'iriteza imbere umugore.

Uyu mushinga uri muri gahunda ya komisiyo y'ubutabera n'amahoro yo kubaka amahoro arambye mu muryango. Nk'umutima w'urugo, umugore akaba yaratekerejweho kuko iterambere rye ari n'iterambere ry'umuryango. Uyu mushinga biteganyijwe ko uzamara imyaka itanu. N'ubwo ukorera mu turere dutatu gusa, Komisiyo y'ubutabera n'amahoro yifuza kuwagura ukagera hose mu gihugu. Ikaba isaba abafatanyabikorwa babyifuza kuyishyigikira muri uyu mushinga w'ingirakamaro mu iterambere n'imibereho myiza y'Umuryango n'Igihugu.

Abashinzwe guhuza ibikorwa by'umushinga wo kubaka ubushobozi no gufasha abagore gufata umwanya mu nzego zifata ibyemezo
Abashinzwe guhuza ibikorwa by'umushinga wo kubaka ubushobozi no gufasha abagore gufata umwanya mu nzego zifata ibyemezo
Komisiyo y'Ubutabera n'Amahoro yemera ko kubaka iterambere ry'umugore ari no kubaka iterambere ry'umuryango n'iry'igihugu
Komisiyo y'Ubutabera n'Amahoro yemera ko kubaka iterambere ry'umugore ari no kubaka iterambere ry'umuryango n'iry'igihugu
Padiri Valens Niragire, Munyamabanga wa Komisiyo y'Ubutabera n'Amahoro ni we wafunguye amahugurwa ku mugaragaro
Padiri Valens Niragire, Munyamabanga wa Komisiyo y'Ubutabera n'Amahoro ni we wafunguye amahugurwa ku mugaragaro
Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose