Komisiyo y'ubutabera n'amahoro n'imiryango itari iya Leta biyemeje gutahiriza umugozi umwe mu kurwanya no gukumira ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
Ibi byatangajwe kuri uyu wa gatatu tariki 3 Nyakanga 2024 i Kigali, mu nama yigaga ku mategeko na politiki bijyanye no gukumira no guhana ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro mu Nama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda ( CEJP) yahuje abahagarariye imiryango itari iya Leta ikora ibikorwa bifite aho bihuriye no kurwanya Ihohoterwa rishingiye ku gitsina. Iyi komisiyo igaragaza ko hakenewe ubufatanye bw'imiryango itandukanye mu guhangana n'ikibazo cy'ihohoterwa iryo ari ryo ryose cyane irishingiye ku gitsina.
Imiryango itari iya Leta igaragaza ko mu rugamba rwo kurwanya no gukumira ihohoterwa, bimwe muri ibyo bibazo igaragaza ko hari abagifite imyumvire ikiri hasi bashaka guhishira ihohoterwa ryabakorewe bitewe n'umuco ubazitira, gutinya guseba ndetse hakaba n'abahohotera abana bitewe n' imbaraga n'igitinyiro bafite muri rubanda( ibyo bise ibifi binini bidahanwa) bakagerageza kwihisha amategeko bakoresheje imbaraga n'igitinyiro.
Tuyishime Diane uhagarariye Foundation The Kvinna till Kvinna umuryango w"abanya- Swede ukora ibikorwa byo kurwanya no gukumira ihohoterwa cyane cyane irishingiye ku gitsina, yagize ati" Haracyariho ubujiji, kugeza ubu benshi ntituramenya ingaruka zo guhohoterwa haba uwarikorewe ndetse no ku muryango muri rusange.
Icyo turi gukora, tunashimira CEJP yaduhurije hamwe mu biganiro ni ukugira ngo ku bufatanye bwa twese tuzamurire abantu ubumenyi ku ihohoterwa maze dukore n'ubukangurambaga.
Kugira ngo turwanye ibyo bifi binini kuko ibyo bifi binini araguhohotera akaza akagukinga amafaranga nawe ukavuga ngo "ntago nabivuga."
Akomeza avuga ko twese nituzamura ubumenyi tukavuga tuti' mureke tuzamure ijwi ryacu turinde abahohoterwa, twese tuzagira uruhare mu kurwanya ibyo bifi binini."
Padiri Valens Niragire, Umuyobozi wa Komisiyo y'Abepiskopi y'Ubutabera n'Amahoro mu Rwanda. Avuga ko ari byiza gukorana no guhanana imbaraga mu rugamba rwo kurwanya no gukumira ihohoterwa kuko atari urugamba rwumwe.
Ati" Turagira ngo dufatanye urunana, duhane imbaraga kuko uru rugamaba rwo kurwanya no gukumira ihohoterwa cyane cyane irishingiye ku gitsina si urw'umwe. Si urwa leta gusa, si urwa Kiliziya yonyine ahubwo imiryango yose ikora muri iki gice ikwiye gushyiramo imbaraga kugira ngo umuryango nyarwanda ubeho utekanye.
Avuga ko iyo umuntu yakorewe ihohoterwa bbimugiraho ingaruka ku mutima , mu bwenge bwe no mu byiyumviro bye bityo n'iterambere kurigeraho bikamugora kubera aba afite icyo gikomere ku mutima."
Padiri Niragire akomeza avuga ko ubufatanye bw'imiryango itandukanye bubayeho , hari ikizere ko ihohoterwa rishingiye ku gitsina ryaranduka mu byiciro byose by'abantu cyane cyane iryibasira abana.
Ati" Hari abana bakiri batoya n' urubyiruko, hari abaterwa inda, abafashwe ku ngufu, hari ababuzwa uburenganzira bwabo, hari ababuzwa kujya ku ishuri kubera ko ari umuhungu cyangwa ari umukobwa n'ibindi bitandukanye. Ibyo byose rero, icyo twiteze ni uko iyo mico mibi yose yaranduka tubigizemo uruhare twese ariko kandi tukanatoza n'abantu kubaho batekanye, bubahana, umugore akubaha umugabo, umugabo akubaha umugore, umuhungu akubaha umukobwa ndetse n'umukobwa akubaha umuhungu."
Mukamana Dorothee na Sindayigaya Jean Bosco ni umuryango wo muri Diyosezi ya Gikongoro mu karere ka Nyamagabe . Uyu muryango uvuga ko wamaze imyaka 6 ubana mu makimbirane n'ihohoterwa. Umugabo agakubita umugore kandi akamwambura agaciro. Umugore nawe agakomeza kwihangana no guceceka ngo batamenya ibimukorerwa. Nyuma yaje kumenya gahunda ya komisiyo y'ubutabera n'amahoro ijyanye n'inyigisho zifasha abantu guhangana n'ikibazo cy'ihohoterwa. Dorothee avuga ko ari we wafashe iya mbere akabaganiriza, bakemera kumutega amatwi no kuzamusura mu muryango we, bakaganira bari hamwe nk'umuryango. Avuga ko byatanze umusaruro mwiza kuko umugabo yatangiye guhinduka buhoro buhoro. Kugeza ubu babanye neza, abana bariga, umugore atanga igitekerezo mu rugo ntagikubitwa n'umugabo, barafatanya mu mirimo yo mu rugo mu bwubahane n'ubwuzuzanye. Byose ngo babikisha inyigisho bahawe na komisiyo y'ubutabera n'amahoro .
Komisiyo y'ubutabera n'amahoro mu nama y’abepiskopi gatolika mu Rwanda( CEJP) yatangije gahunda yo kurwanya no gukumira ihohoterwa rishingiye ku gitsina, binyuze mu bikorwa by'umushinga wayo iterwamo inkunga na Caritas y'Ubufaransa, Caritas ya Ecosse ndetse ukanaterwa inkunga n'ibiro bya Papa bishinzwe guteza imbere agaciro ka muntu. Uyu mushinga ukaba waratangiye mu mwaka wa 2023, ukorera mu Rwanda mu madiyosezi ya Cyangugu na Gikongoro ukaba umaze guhindura imibereho y'imiryango imwe n'imwe, hakaba hari n'iyamaze kureka ihohoterwa ryakorerwaga abana n'abagore.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.