Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro ya Kiliziya Gatolika mu Rwanda n’Itorero Angilikani batangije ubukangurambaga bugamije kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina
Nyuma y’ubufatanye bugamije kwimakaza ubutabera n’amahoro hagati ya Kiliziya Gatolika n’Itorero Angilikani mu Rwanda bwatangijwe mu 2017, Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda(CEJP) igiye gufatanya na none n’iri torero mu bukangurambaga bugamije kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina buzakorerwa mu maparuwasi anyuranye ya Kiliziya Gatolika n’ayo Itorero Angilikani mu Rwanda, hakazanifashishwa n’ibitangazamakuru birimo Kinyamateka, Radio Mariya Rwanda na Radiyo Inkoramutima.
Mu kiganiro yagiranye na Kinyamateka ku wa Kabiri tariki 14 werurwe 2023, Madamu Uwimana Therese ushinzwe ishyirwamubikorwa ry’umushinga wo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina muri Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda nyuma yo kwitegereza bagasanga ikibazo cy’ihohoterwa rishingiye ku gitsina ku isi no mu Rwanda giteye inkeke muri sosiyete, ndetse n’uburyo bwakoreshwaga mu kurirwanya bukaba budahagije, bahisemo gufatanya n’itorero angilikani, banategura uburyo bwagutse kugira ngo bagere ahantu henshi, no ku bantu benshi kugira ngo bigishe uko iri hohoterwa ryarandurwa muri sosiyete.
Muri ubu bukangurambaga bwatangiye muri Werurwe 2023 bukazarangirana n’Ukuboza 2023, hateguwe insanganyamatsiko zitandukanye zizategurwaho ibiganiro n’inyigisho mu buryo buntandukanye twavuze hejuru, hanashakwa n’inzobere zizatanga ibiganiro n’inyigisho hagendewe ku ngengabihe yateguwe.
Kuri Radiyo Mariya Rwanda, ikiganiro kijyanye n’ubukangurambaga bwa CEJP ku kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina kizajya gitambuka ku wa gatandatu, kuva saa tatu n’igice(9h30 a.m) kugeza saa yine(10h00 a.m), ibiganiro bikazatangwa ku matariki akurikira: ku wa gatandatu tariki 25 Werurwe 2023, tariki 22 Mata 2023, tariki 20 Gicurasi 2023, tariki 17 Kamena 2023, tariki 22 Nyakanga 2023, tariki 19 Kanama 2023, tariki 16 Nzeri 2023, tariki 21 Ukwakira 2023,na tariki 18 Ugushyingo 2023.
Insanganyamatsiko zizaganirwaho uri ubu bukangurambaga ni izi zikurikira:
1. Uruhare rwa Kiliziya mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, hakazagaragazwa icyo Bibiliya ivuga ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ibikorwa by’amadini bigamije guteza imbere uburinganire bw’ibitsina byombi,n’uruhare rw’abemera mu guhangana n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
2. Umuryango: Hazavuwa ibikorwa by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina bigaragara mu muryango, ikibitera n’icyakorwa kugira ngo habeho umuryango uzira ihohoterwa rishingiye ku gitsina, umuryango ukabaho neza kandi utekanye
3. Urubyiruko: Hazavugwa ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina mu rubyiruko, ibitera irikorerwa urubyiruko, aho iri hohoterwa rishongiye ku gitsina mu rubyiruko ribera, n’uburyo bwo guhangana naryo no guhana abarikora.
4. Abahohotewe: Hazavugwa ku nzira uwahohotewe yanyuramo kugira ngo hagaragazwe ihohoterwa rishingiye ku gitsina bakorewe, ubwoko bw’ihohoterwa bukunze kugaragara, n’ingaruka z’iri hohoterwa ku buzima.
5. Umuryango mugari: Hazavugwa ku bikorwa by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina bigaragara mu muryango mugari (sosiyete nyarwanda ku buryo bwagutse), uburyo bw’ihohoterwa bukunda kugaragara, n’icyakorwa kugira ngo iri hohoterwa ricike mu muryango mugari.
6. Amashuri: Hazavugwa ku bikorwa by’amashuri mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ibikorwa by’iri hohoterwa bigaragara mu mashuri, n’inyigisho rigenewe abanyeshuri mu rwego rwo kurandura ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
7. Uburinganire: Hakazavugwa ku gisobanuri nyakuri cy’ijambo uburinganire, uko abantu babwumva, ibikorwa bitari byo byitiranywa n’uburinganire bishobora kuba intandaro y’ihohoterwa rishingiye ku gitsina mu muryango.
8. Umuco: Hazavugwa ku muco nk’imwe mu mpamvu zitungwa agatoki ko utuma haba imyumvire ituma habaho ibikorwa by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.hagaragazwe ingero z’amagambo n’ibikorwa bishingiye ku muco bigaragaramo ihohoterwa ridhingiye ku gitsina, icyakorwa kugira ngo umuco ntube intandaro y’iri hohoterwa, n’uruhare rw’inzego zishinzwe umuco mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
9. Ibiteganywa n’amategeko ku cyaha cy’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ari ku wahohotewe n’uwahohoteye
Madamu Uwimana Therese avuga ko magingo aya imwe mu mpamvu zituma hakibaho ihohoterwa rishingiye ku gitsina mu muryango ari uburyo abantu bumvise ihame ry’uburingane; aho hari abantu baryumvise nabi abandi bakabyitiranya. Ugasanga hari aho umugore yihaye ububasha burenze, umugabo na we bikaba uko bityo ntibabashe kuzuzanya. Agashishikariza abantu bose kuzitabira ubu bukangurambaga buzakorwa mu buryo bw’inyigisho, ibiganiro bukanifashisha n’itangazamakuru nk’uko twabigaragaje hejuru.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.