Komisiyo y’Ubutabera n'Amahoro yageze ku ntego zayo ku kigero cya 70%
Abahagarariye Komisiyo y'Ubutabera n'Amahoro mu Nama y'Abepiskopi Gatolika mu Rwanda no ku rwego rwa Diyosezi, kuri uyu wa 2 Ugushyingo 2023, bahuriye muri Diyosezi ya Cyangugu mu rwego rwo kurebera hamwe ibyakozwe n'iyi komisiyo mu myaka itatu ishize no gufata ingamba z'ibizakorwa mu myaka itatu iri imbere.
Iyi nama yitabiriwe n’abayobozi ba Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro mu Nama y’Abepiskopi, Abayobozi b’iyi Komisiyo ku rwego rw’Amadiyosezi, Abahuzabikorwa b’iyi Komisiyo ndetse na ba Omoniye b’amagereza yo mu Rwanda, yari igamije gusuzumira hamwe ibyakozwe mu myaka ya 2019-2023 ndetse no gufatira hamwe ingamba z'ibizakorwa kuva mu 2024-2026.
Musenyeri Ignace Kabera, Igisonga cy’Umwepiskopi wa Diyosezi ya Cyangugu, ni we wafunguye iyi nama ku mugaragaro ashimira abayitabiriye kubw'agaciro bayihaye.
Nk'uko byari biteganyijwe kuri gahunda y'iyi Nama, Komisiyo y’Ubutabera n’amahoro yarebeye hamwe ibyagezweho mu madiyosezi cyane cyane mu byiciro birimo Ubumwe n’Ubudaheranwa, kurengera uburenganzira bwa muntu, kwimakaza umuco w'amahoro mu miryango, n'ibindi.
Nyuma yo gusuzumira hamwe ibyakozwe, Umujyanama mu bya Tekiniki wa Komisiyo y’Abepiskopi y’Ubutabera n’Amahoro, Francis Zebaze, yabwiye Kinyamateka ko mu myaka itatu ishize, intego za Komisiyo zagezweho ku kigero cya 70%. Avuga ko bifuza gukomeza gutera imbere kuko hari ibigikenewe kongererwa imbaraga.
Bimwe mu bikorwa byagaragajwe ko byakozwe na Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro ku rwego rw’amadiyosezi harimo gukemura amakimbirane mu ngo, kwifatanya mu gutegura ibikorwa byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ubukangurambaga mu bumwe n’ubwiyunge, gufasha ababa mu magororero ndetse n’abasohotsemo mu rugendo rw’ubumwe n’ubwiyunge hagati y’abo ndetse n’imiryango iri hanze baba barahemukiye, kubungabunga uburenganzira bwa muntu ndetse n’ubukangurambaga mu kwirinda ibyaha.
Ati: “Buri muryango uba ushaka kugira amanota meza, niyo mpamvu natwe dukeneye kugera kuri byinshi kandi byiza. Ari nayo mpamvu kimwe mu by’ingenzi twakoze uyu munsi ari ukurebera hamwe uko twakora umwaka utaha, aho tugomba gushyira imbaraga, kureba ku mahame yacu ku buryo mu myaka itatu iri imbere tuzaba tugeze ku gipimo cyiza.”
Yakomeje avuga ko kuba umwaka utaha hazibukwa ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ari igihe cyiza cyo gusubiza amaso inyuma nka komisiyo bakareba ibyo bamaze kugeraho n'ibigikeneye kwitabwaho mu kubaka ubumwe mu banyarwanda nyuma ya Jenoside.
Kimwe mu bikeneye gukorwa byagarutsweho n'abitabiriye iyi nama ni guha imbaraga abakangurambaga b'ubumwe n'ubudaheranwa no gutegura sosiyete kugira ngo yitegure kwakira abagize uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 bitegura gusoza igihano cyabo nabo kandi bategurwa kugira ngo bazibone muri sosiyeti bitabagoye.
Abitabiriye iyi nama bagize n'umwanya wo gusura abari mu matsinda y'ubumwe n'ubudaheranwa muri paruwasi ya Giheke biyumvira ubuhamya bw'intambwe bateye babikesha Komisiyo y'ubutabera n'Amahoro.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.