Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro yatangije Ubukangurambaga ku Itegeko rihana ingengabitekerezo ya Jenoside
Kuri uyu wa Mbere 4 Werurwe 2024, i Kigali, Komisiyo y'Abepiskopi y'Ubutabera n'Amahoro (CEJP) yatangije ku mugaragaro Ubukangurambaga bugamije gusobanukirwa n’Itegeko ryerekeranye n’ingengabitekerezo ya Jenoside, n’ibyaha bifitanye isano nayo.
Ubu bukangurambaga bwaherewe ku mahugurwa y’iminsi itatu ari guhabwa abahagarariye Komisiyo y’Ubutabera n’amahoro muri Diyosezi Gatolika zose uko ari ikenda, abafasha mu by’amategeko, bamwe mu banyamakuru, n’abakozi ba Komisyo y’Ubutabera n’Amahoro mu nama y’Abepiskopi.
Aya mahugurwa agamije gufasha abahura n’abaturage umunsi ku wundi gusobanukirwa n’itegeko ryerekeranye n’ingengabitekerezo ya Jenoside kugira ngo bafashe abo bahura nabo n’abo bashinzwe kumenya ingingo z’itegeko bityo bashobore kwirinda kugwa mu cyaha, yateguwe na Komisiyo y’Abepiskopi y’Ubutabera n’Amahoro ku bufatanye na Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE), Ministeri y’Ubutabera, Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha n’Ubushinjacyaha Bukuru.
Ubwo yafunguraga aya mahugurwa mu izina ry’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda, Padiri Kayisabe Vedaste, Umunyamabanga mukuru w’Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda yavuze ko Jenoside ikomoka ku bitekerezo bibi bigeza abantu ku gushyira mu bikorwa ikibi ariyo ashima igitekerezo cya CEJP cyo gufasha abantu gutekereza neza.
Ati “Ingengabitekerezo, iba mu ntangiro, ikaba mu gihe cy’igikorwa ikazanakomeza nyuma y’igikorwa. Iyo ibitekerezo byitaweho, bikagororwa, abantu bagahabwa inyigisho nzima, iyo abantu batekereje neza bakora neza, batekereza nabi bagakora nabi. Aya mahugurwa rero ari mu rwego rwo kudufasha gutekereza neza.”
Mu kiganiro Kinyamateka yagiranye na Bwana Olivier Oleg Karambizi, Umusesenguzi ushinzwe ingamba zo guhangana n'ihakana n'ipfobya rya Jenoside muri MINUBUMWE yavuze ko uko imyaka igenda ishira, ingengabitekerezo ya Jenoside, gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi bigenda bihindura isura kuko bitagikorwa nka mbere.
Ati “Kera habagaho guhohotera abarokotse mu bikorwa bigaragara, gusa uyu munsi munsi bigenda bigabanuka ahubwo abantu bagakoresha amagambo akomeretsa, guhohotera mu mvugo,gutera ubwoba, cyangwa gukanga abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi. Ibi bikorwa kandi ahanini usanga byiyongera cyane mu gihe cy’iminsi ijana yo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi”
Mu kurushaho guhangana n’ikibazo cy’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibyaha bifitanye isano nayo by’umwihariko mu rubyiruko rwo Rwanda rw’ejo hazaza, Bwana Karambizi avuga ko hashyizweho ingamba zinyuranye zirimo kwigisha binyuze mu matsinda anyuranye nka Igihango cy’urungano, amatsinda y’Ubumwe n’Ubudaheranwa mu mashuri n’ahandi.
Biteganyijwe ko nyuma y’aya mahugurwa, Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro izafatanya n’inzego z’ibanze mu gikorwa cyo gukora ubukangurambaga ku Itegeko ryerekeranye n’ingengabitekerezo ya Jenoside, n’ibyaha bifitanye isano nayo.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.