Korali Christus Regnat yamuritse umushinga ‘i Bweranganzo’ mu gitaramo cyanyuze benshi
Mu gitaramo cyakozwe na Korali Christus Regnat ku cyumweru tariki ya 19 Ugushyingo 2023, nibwo hamuritswe ku mugaragaro umushinga ‘i Bweranganzo’ ari nawo witiriwe igitaramo bakoze.
Ubwo igitaramo cyari hafi kurangira, nibwo Umuyobozi w’iyi Korali, Jean Paul Mbarushimana yabwiye imbaga yari yitabiriye ko batangije ku mugaragaro umushinga ‘i Bweranganzo’ ugizwe ahanini n’igitaramo ngarukamwaka cyitwa ‘i Bweranganzo’
Yagize ati “Iki gitaramo kuva uyu munsi kigiye kuba ngaruka mwaka, izina rizahora ari iri nkuko twabisobanuye.”
Iki gitaramo cyagaragayemo ubuhanga butandukanye mu bihangano byose byahagaragarijwe, cyitabiriwe n’abantu b’ingeri zitandunye barimo abayobozi, abanyamakuru, abihayimana, abahanzi, abazwi ku mbuga nkoranyambaga n’abandi benshi.
Mu bayobozi bitabiriye harimo Minisitri w’Uburezi, Dr. Gaspard Twagirayezu; Minisitiri w’Ibidukikije, Dr. Jeanne d’Arc Mujawamariya; Umuyobozi w’Inteko y’Umuco, Amb. Robert Masozera; Hon. Bernard Makuza wigeze kuba Minisitiri w’Intebe na Perezida wa Sena; Dr. Augustin Iyamuremye wabaye Perezida wa Sena n’abandi batandukanye.
Mu bandi bitabiriye iki gitaramo harimo umuhanzi Intore Massamba, Jule Sentore, Andy Bumuntu wanafashije iyi Korali kuririmba indirimbo Mama Shenge banafatanyije.
Josh Ishimwe kandi wamenyekanye mu gusubiramo indirimbo zitandukanye zo muri Kiliziya Gatolika yafashije Korali Christus Regnat mu gususurutsa abitabiriye igitaramo.
Mu bice bitatu byari bigize iki gitaramo, haririmbwe indirimbo zisaga 30 ziri mu ndimi esheshatu zitandukanye.
Igice cya mbere cyari kigizwe n’indirimbo zo guhimbaza Imana mu gihe igice cya kabiri n’icya gatatu hibanzwe ku ndirimbo zo mu zindi ndimi ndetse na gakondo Nyarwanda.
Mu gice cy’indirimbo zihimbaza Imana haririmbwe indirimbo icumi, zirimo; Uhoraho ni Umwami ya Niragire Valens, Roho yanjye singiza Uhoraho ya Matayo Ngirumpatse, Nyaguharirwingoma ya Jérémie Bizimana, Alleluia Msifuni Mungu ya Kelvin Bonifash Bongole, The Lord’s Prayer ya Albert Hay Malotte, Exultate Just in Domino ya Ludovico Grossi Da Viadana, Harirwa Inganzo ya Robert Bellarmin Ruzigamanzi, Twarakuyobotse ya Jérémie Bizimana, Dore Umubyeyi ya Andre Ntungiyehe na Lascia Chio Plang ya George Frederick Handel.
Mu gice cya kabiri haririmbwe; Icyishongoro cy’ubucungure ya Protais Bampoyiki, Choeur Triomphal ya George Frederick Handel, Twongerere Ingabire y’Ukwemera ya Cyriaque Mfashwanayo, Igisingizo cya Bikiramariya ya Kizito Mihigo, Malaika, Asante Yesu ya Ray Ufunguo, Oui Seigneur, tu es bon ya Cammunaute Parole de Feu, Iyo Mana dusenga irakomeye y’i Burundi, na Easy on Me ya Adele yaririmbwe n’uruhongore rw’iyi Korali.
Nyuma y’igice cya kabiri hakurikiyeho umuhanzi Josh Ishimwe waririmbye indirimbo zitandukanye ari kumwe n’itorero rye.
Josh yaririmbye indirimbo nka Rumuri rutazima, Sinogenda ntashimye, inkingi negamiye, Reka ndate Imana Data na Ndagukunda Yesu yaririmbanye na Massamba Intore.
Nyuma ya Josh Ishimwe hakurukiyeho igice cya Gatatu cyari kigizwe ahanini n’indirimbo za kera.
Muri iki gice haririmbwe Igise ya Oreste Niyonzima, Umuntu nya Muntu ya Cassien Twagirayezu, Inkotanyi cyane yasubiwemo mu majwi na Jérémie Bizimana, Mama Shenge yanditswe na Jérémie Bizimana, Ijuru ry’Icyeza ya Oreste Niyonzima, Ziravumera ya Ngombwa Timothy, Nyaruguru, Zamina mina yo muri Kameruni, Nibutse ko udukunda n’Igipimo cy’Urukundo ya Rugamba Cyprien.
Mu gihe haririmbwaga Mama Shenge, Andy Bumuntu yafashije Korali Christus Regnat kuyiririmba nk’umwe mu bafatanyije n’iyi Korali gukora iyi ndirimbo.
Abitabiriye iki gitaramo bagaragaje kunyurwa n’umuziki mwiza `bumvise.
Umwe mu banyacyubahiro wari witabiriye iki gitaramo yagize ati “Nari Mfite umunaniro ariko ndumva washize. Iki gitaramo cyari cyiza rwose."
Mu myaka 17 Korali Christus imaze, imaze gukora Album eshanu.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.