Kwemeza ko Isakaramentu ry’Ugushyingirwa hagati y’abashakanye rituzuye ntibikuraho inshingano zo kurera abo babyaranye- Myr Visenti Harolimana
Mu gihe urukiko rwa Kiliziya rusuzumye ubusabe bw’abashakanye gikristu bifuza gutandukana rugasanga Isakaramentu ry’ugushyingirwa bahanye ritari ryuzuye, Abakuriye urukiko rwa Kiliziya gatolika mu Rwanda bavuga ko kabone n’ubwo byaba byaragenze bityo bidakura ku babyeyi inshingano zo kurera abo babyaranye.
Ubwo hatangizwaga umwaka w’ubucamanza muri Kiliziya, ku wa 1 Ukuboza 2022 I Kigali; Musenyeri Visenti Harolimana umwepiskopi wa Ruhengeri akaba ashinzwe Urukiko rwa Kiliziya Gatolika mu Rwanda TECIR ruhuriweho n’amadiyosezi gatolika 9 yo mu Rwanda yavuze ko ibirego byinshi TECIR yakiriye muri uyu mwaka ushize w’iyogezabutumwa byari ibyo abashakanye, bagaragazaga ko isakaramentu bahanye ritari ryuzuye, basabaga ko Kiliziya yabafasha kurisesa.Mu manza 18 zakiriwe mu 2022 , 10 nizo zabashije gucibwa, izindi zikaba zigikurikiranwa.
Myr Visenti Harolimana yagize ati “Muri uru rukiko, ikigaragara ni uko abenshi mubatugana ari abafite ikibazo mu mubano wabo nyuma yo guhana isakaramentu ry’ugushyingirwa” Akavuga ko n’ubwo abenshi mu bagana uru rukiko bavuga ko bifuza gatanya, Kiliziya Gatolika itemera gatanya ahubwo isuzuma ikareba ko abasezeranye bahanye isakaramentu ku buryo bwuzuye, yasanga uburyo barihanyemo butuzuye ikemeza ko nta gushyingirwa kwabaye.
Akomoza ku bijyanye n’uburere bw’abana nyuma y’uko urukiko rwa Kiliziya rusuzumye ikirego, rukemeza ko isakaramentu ry’ugushyingirwa ritari ryuzuye, Myr Visenti avuga ko n’ubwo Urukiko rwa Kiliziya rwakwemeza ko Isakaramentu ry’Ugushyingirwa hagati y’abashakanye ritari ryuzuye bidakuraho inshingano zo kurera abana babyaranye, bityo nyuma y’umwanzuro w’urukiko buri mubyeyi akaba asabwa kuzuza inshingano zo kurera no guha ibyo ibanze abana babyaranye.
Myr Visenti yagize ati“Icyo Kiliziya ikora ni ukwemeza ko nta sakaramentu ryabaye ku buryo Kiliziya ibyifuza,gusa iki cyemezo ntabwo gikuraho inshingano za kibyeyi zo gukomeza kurera abana babyaranye.”
Akomoza ku kamaro k’uru rukiko, Myr Visenti yagize ati “Kiliziya Gatolika mu Rwanda yiyemeje gushinga urukiko ruhuriwemo n’amadiyosezi hagamijwe kureba ibibazo bitandukanye, kugira ngo abakristu bafite ibibazo bafashwe gusubiza ibintu ku murongo hakurikijwe amategeko ya Kiliziya.”Avuga ko uru rukiko rwakira ibibazo by’abakristu hagati yabo, hagati y’abashakanye, ibyo abihayimana, n’ibindi bifitanye isano n’ubutumwa bwa Kiliziya gatolika.
Mu kiganiro na Kinyamateka, Musenyeri Filipo Rukamba Perezida w’Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda ucyuye igihe yayitangarije ko kugira urukiko muri Kiliziya ari ikintu cy’ibanze kuko Kiliziya ari abantu, bityo nk’uko muri kamere muntu habamo gukosa no gucumura, uru rukiko rukaba ari ingenzi mu gufasha abantu kwiyunga hagati yabo no kwiyunga n’Imana, guhosha amakimbirane, kugaragaza ubutabera.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.