Leta y'u Rwanda yijeje Diyosezi ya Kabgayi inkunga mu mushinga wo gutangiza muri ICK Ishami ry'ubuforomo n'ububyaza
Mu muhango wo guha ubwepiskopi Myr Balthazar, Diyosezi ya Kabgayi yatangaje umushinga wayo wo kugarura ishuri ry'Ubuforomo I Kabgayi inasaba inkunga Leta y'u Rwanda muri uyu mushinga.
Mu ijambo rye, Myr Smaragde Mbonyintege, umushumba wa Diyosezi ya Kabgayi ugiye mu kiruhuko, yashimiye Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame, uko yamufashije mu gihe amaze ari umwepiskopi, anamushimira by'umwihariko ko yamugabiye inka. Yaboneyeho kandi no kumusaba inkunga mu mushinga wo gutangiza ishami ry'Ubuforomo n'ububyaza muri Kaminuza Gatolika ya Kabgayi, rikazaba rikorera ahahoze Ishuri ry'Abaforomokazi rya Kabgayi.
Yagize ati "Inkunga nsaba Perezida wa Repebulika ni uko iri shuri ry'ababyaza n'abaforomo, twakora ku buryo na ryo rigirwa umwihariko bigendeye ku mahirwe ari hafi yaryo. Inkunga dusaba ni uko baduha abanyeshuri bishyurirwa na Leta ku nkunga bazishyura barangije. Ngendeye kuri iyi materinite nshya ya Kabgayi yuzuye, n'ibitaro bya Kabgayi byazamutse mu ntera kubivugurura bikaba bigeze ku ntera ishimishije, iri shuri, ni ingenzi kuko rizafasha abakora muri ibi bitaro n'iriya materite itagira uko isa kandi irimo ubushake bwanyu Nyakubahwa Perezida wa Repebulika, kubona aho bitoreza."
Myr Smaragde avuga ko iri shuri rinafite amateka afitanye isano n'umurinzi w'igihango Mukandanga Dorothee wari umuyobozi waryo. Yarokoye Abatutsi benshi bahigwaga muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yemera gutanga ubuzima bwe akiza abo yareraga .
Minisitiri w'intebe, Dr Edouard Ngirente, yavuze ko iki kifuzo bari bakizi nk'abashinzwe gufasha Nyakubahwa Perezida wa Repebulika kandi kirimo gushakirwa umuti.
Yagize ati "Ku kibazo cy'ishuri rya Kabgayi ry'abaforomo n'ababyaza, turakizi kandi kirimo gushakirwa umuti, kuko abana turera ni abana b'u Rwanda kandi turanashimira Kiliziya yazanye iki gitekerezo cyo kongera kuvugura iri shuri. Ndabizeza ko inkunga yose ishoboka izatangwa kandi bikazatuma iri shuri rirushaho gukora neza no gutanga uburezi bukwiye buzagira uruhare mu kuziba icyuho cy'abaforomo n'ababyaza twari dufite mu Rwnda mu mavuriro anyuranye."
Tariki ya 21 Mata 2023, ubwo hatangwaga impamyabumenyi ku banyeshuri barangije mu mashami atandukanye muri ICK hanatangajwe ko hagiye gufungurwa ishami ry'ubuforomo n'ububyaza rizatangira mu mpera z'uyu mwaka wa 2023.
Umushumba wa Diyosezi ya Kabgayi, Myr Smaragde Mbonyintege akaba n'umuyobozi w'ikirenga w'iyi Kaminuza yashimangiye ko ICK yari ikwiye kugira iri shami ndetse ashimira inama nkuru y'amashuri makuru na kaminuza (HEC) yabaherekeje muri uyu mushinga.
Kugeza ubu ICK yiteguye gutangiza amashami y'ubuforo n'ububyaza kandi imyiteguro igeze kure kuko ibisabwa byose byamaze gukorwa nk'uko bitangazwa na ICK. Iri shuri rikazakorera mu nyubako zahoze zikoreramo ESI Saint Elisabeth Kabgayi ahazwi nko mu Nyoni.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.