Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Louise Mushikiwabo yasabye Kiliziya na Leta ubufatanye mu gusigasira umurage wa Myr Alexis Kagame

Mu muhango wo gusabira no kwibuka Myr Alexis Kagame, Madamu Louise Mushikiwabo, Umunyamabanga Mukuru wa OIF yasabye ko ku bufatanye bwa Kiliziya, Leta, Umuryango n'inshuti za Myr Alexis Kagame, hashyirwaho igikorwa cy'ubushakashatsi kigamije guhuza abamenye bakanakunda ibikorwa bya Alexis Kagame no gutuma umurage yasize utibagirana.

Louise Mushikiwabo yasabye Kiliziya na Leta ubufatanye mu gusigasira umurage wa Myr Alexis Kagame
Louise Mushikiwabo yasabye Kiliziya na Leta ubufatanye mu gusigasira umurage wa Myr Alexis Kagame

Uyu muhango wabaye kuri uyu wa 20 Ukuboza 2023, ukabera muri Diyosezi ya Butare [Nk'ahantu Myr Kagame yakoreye ubutumwa ari naho ashyinguye] wabanjirijwe n'igitambo cya Misa cyatuwe na Antoni Kardinali Kambanda, Arkiyepikopi wa Kigali ari kumwe na Myr Filipo Rukamba, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Butare.

Uyu muhango wari ubaye ku nshuro ya mbere, wari wanitabiriwe n'abihayimana batandukanye ndetse n'Umuyobozi w'Akarere ka Huye, Bwana Ange Sebutege.

Nk'umwe mu bagize umuryango wa Myr Alexis Kagame, Louise Mushikiwabo yavuze ko yishimiye kugaruka muri Diyosezi ya Butare aje Kwibuka Myr Alexis Kagame ndetse anaboneraho gusaba ubufatanye bw'inzego zitandukanye mu gusigasira umurage wa Myr Kagame.

Ati "Hamwe na Kiliziya, ku bufatanye na Leta twifuza ko habaho uburyo bwo guhuza Abanyafurika bose kugira ngo bakomeze imirimo ya Myr Alexis Kagame ndetse barusheho no kugaragaza ibyo yakoraga ku mugabane wa Afurika kugira ngo abanyamahanga n'abandi banyarwanda bajye baza mu Rwanda bazanywe na Myr Alexis Kagame."

Agaruka ku buzima bwe nk'umuntu wamenye Myr Kagame mu buto bwe, Mme Mushikiwabo yavuze ko icyo yibuka kuri Myr Kagame ari uko atakundaga umuntu uvangavanga indimi. Yongeyeho ko Myr Alexis Kagame ariwe wamujyanye kwiga mu mashuri yisumbuye i Kansi.

Mme Mushikiwabo yaboneyeho no gushimira Antoni Kardinali Kambanda na Myr Filipo Rukamba kubw'urukundo bagaragariza umuryango wa Myr Alexis Kagame.

Nyuma y'igitambo cya Misa, abitabiriye uyu muhango basuye imva ya Myr Alexis Kagame ndetse umuryango we umurikira Diyosezi ya Butare urufunguzo rw'imva ya Myr Kagame kugira ngo irutunge nka Diyosezi yakoreyemo ubutumwa, bityo buri wese uzajya yifuza kuyisura, ajye abona uko agerayo byoroshye.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose