Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

“Lux Firm Group” yinjiye ku isoko ryo guhuza abacuruzi n’abaguzi hifashishijwe ikoranabuhanga

Nyuma y’uko abahanga mu mikoreshereze y’ikoranabuhanga bavumbuye ko rishobora gukoreshwa mu bucuruzi, ndetse rikaba n’ikiraro gihuza abaguzi n’abacuruzi hatahanje gukora ingendo ngo bagere aho ibicuruzwa biherereye. Kampani yitwa Lux Firm Group,igizwe na bamwe mu rubyiruko rwa hano mu Rwanda bavuga ko guhuza abaguzi n’abacuruzi ari andi mahirwe bungutse mu rwego rwo gufasha abakora ubucuruzi n’abaguzi, kandi nabo bakabibonamo inyungu.

“Lux Firm Group” yinjiye ku isoko ryo guhuza abacuruzi n’abaguzi hifashishijwe ikoranabuhanga
“Lux Firm Group” yinjiye ku isoko ryo guhuza abacuruzi n’abaguzi hifashishijwe ikoranabuhanga

Mu kiganiro yagiranye na Kinyamateka, Ningabire Dieudonne Umuyobozi wa Lux Firm Group yayitangarije ko hifashishijwe imbuga nkoranyambaga z’iyi Kampani, ndetse na Application yayo, ba rwiyemezamirimo, abacuruzi, cyangwa inganda biyandikisha bakagaragaza ubwoko bw’ibicuruzwa bafite, bakagaragaza ubuziranenge bwabyo n’ibiciro byabyo ndetse n’aho baherereye kugira ngo abaguzi nibinjira kuri izi mbuga nkoranyamabaga babashe kubibona ku buryo bworoshye.

Ningabire Dieudonne avuga ko, ku mbuga nkoranyamabaga z’iyi Kampani, abaguzi nabo binjiramo, bakiyandikisha, bakandikamo ubwoko bw’ibicuruzwa bashaka kugura,n’ ingano yabyo. Avuga ko binyuze ku mbuga nkoranyambaga z’iyi Kamapani, bitewe n’ibyashyizwe ku rubuga rwabo rw Lux.rw, umuguzi n’umugurisha bahahurira, bakaganira bitewe n’uko umuguzi yabonye ibyo ashaka, bagahana amakuru, bakumvikana ku giciro ndetse n’uburyo ibicuruzwa byagezwa ku muguzi mu buryo bwiza kandi bemewe n’amategeko.

Akomoza ku gikorwa cy’ubuhuza bakora hagati y’umuguzi ukeneye ibicuruzwa n’umucuruzi cyangwa uruganda rufite ibyo umuguzi akeneye hifashishijwe ikoranabuhanga, Ningabire yagize ati “ Umwihariko w’ibyo dukora, iyo umuguzi akeneye ibicuruzwa runaka ashyira ubutumwa bwe ku mbuga nkoranyambaga zacu, akagaragaza ibicuruzwa akeneye n’amafaranga yifuza kwishyura. Ahasigaye, abacuruzi nabo banditswe kuri izi mbuga nkoranyambaga bahita babona uwo muguzi, basanga ibicuruzwa akeneye babifite, bakamusubiza. Umucuruzi ufite ibijyanye n’ibyo umukiriya akeneye akaganira n’umuguzi hagati yabo, bakavugana uko bazagura, uburyo bw’uko ibicuruzwa bizagezwa ku muguzi n’ibindi.”

Ningabire Dieudonne yahamirije Kinyamateka ko kugira ngo umucuruzi, uruganda, cyangwa undi rwiyemezamirimo abashe kwiyandikisha ku mbuga nkoranyambaga z’iyi kampani agomba kubanza kugararaza ibyangombwa bitangwa n’inzego zishinzwe ubucuruzi, n’ubuziranenge mu Rwanda.

Yagize ati “ Iyo tugiye gushyira abacuruzi ku mbuga nkoranyambaga zacu tubasaba ibyangombwa by’ubuziranenge, aderese za Kampani, ibyangombwa bitangwa n’ikigo cy’igihugu gishinzwe kwihutisha iterambere mu Rwanda RDB, tukanabasaba n’ibindi byangombwa by’ubucuruzi kugira ngo ejo umukiriya atazishura umucuruzi, yamara kumwoherereza amafaranga akamubura.”

Lux Firm Group ikorera i Remera mu mujyi wa Kigali, mu nyubako ya Sky View Properties, ikora ubuhuza hagati y’abacuruzi n’abaguzi hifashishije ikoranabuhanga (Digital Trade), yatangiriye mu Rwanda, bakaba bafite inzozi zo gukora uyu murimo ku rwego rw’umugabane w’Afurika.Bakoresha imbuga nkoranyambaga za Lux Firm Group kuri Instagram, Twitter, Facebook, na application ya LuxApp, amakuru y’ibyo bakora kandi akagaragazwa ku rubuga rwabo rwa Lux.rw.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose