Mahama: Inkunga yahawe na “ Graduation Project” yamuvanye mu cyiciro cyo gusaba imfashanyo ubu ni rwiyemezamirimo utanga akazi
Abagenerwabikorwa b’umushinga “Graduation ” wa Caritas Rwanda ku nkunga ya UNHCR barashima ko ubumenyi bw’amasomo y’imyuga no guhanga imirimo bishyuriwe n’uyu mushinga bwabafashije kwiyubakira ejo hazaza nk’impunzi, mu gihe imfashanyo zaba zitakiboneka uko bikwiye bakaba bakomeza kwibeshaho.
Nkurunziza Steven uba mu nkambi y’impunzi z’Abanyekongo ya Mahama, mu Karere ka Kireho; nyuma yo kwiga amasomo ajyanye no gutunganya ibiribwa(Culinary Arts) ku nkunga ya Caritas Rwanda binyuze mu mushinga “Graduation Project”uterwa inkunga n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi UNHCR we na bagenzi be bahisemo gutangiza Kampani(Company) bise Best Youth Company Ltd itunganya ikanatanga amafunguro agizwe n’ibiribwa, n’ibinyobwa muri Santere ya Kabeza, Akagari ka munini Munini, Umurenge wa Mahama, mu Karere ka Kirehe hafi y’inkambi ya Mahama.
Nkurunziza Steven avuga ko n’ubwo yize ubwubatsi mu cyiciro cy’amashuri yisumbuye bitamworoheye kubona akazi, agahora ategereje ko ababyeyi be bahabwa imfashanyo ngo na we agire icyo abona. Amaze gutoranywa n’umushinga Graduation wa Caritas Rwanda akoherezwa kwiga umwuga w’ubutetsi, ku ishuri yahungukiye igitekerezo cyo kuba rwiyemezamirimo maze ubumenyi yiga akazabukoresha yikorera ku giti cye. Amaze gusoza amasomo n’imenyerezamyuga (internship), Steven avuga ko we na bagenzi be batatu batihutiye gushaka akazi ahubwo bagashyira hamwe amafaranga bari basaguye ku mafaranga y’ishuri bagenewe n’umushinga; maze bagura ibikoresho byo gutangiza Resitora itanga amafunguro muri Santere ya Kabeza, yegereye inkambi ya Mahama.
Akomoza ku itagira rya Kampani ye na bagenzi be, Nkurunziza Steven yagize ati “Turangije kwiga baduhaye ibikoresho, buri wese azana amafaranga make yari asigaye ku yari asagutse nyuma yo kuturihira ishuri, tumaze kuyahuza dukodesha inzu dutangira umushinga wacu wa resitora.”Mu myumvire itandukanye n’iya bamwe mu rubyiruko, Steven avuga ko batihutiye kurya mafaranga make bari bafite, ahubwo biyemeje kuyabyaza andi kugira ngo bo ubwabo biteze imbere. Nyuma yo gutangira gukora bakabona birashoboka biyemeza kwagura ibikorwa no gushaka ibyangombwa bibemerera gukora nka Kampani kugira ngo bemererwe gupiganirwa amasoko Manini.
Nkurunziza Steven avuga ko ahari ubushake haba hari n’ubushobozi, ashingiye ku gitekerezo we na bagenzi be ubu kikaba cyaravuyemo Kampani; Steven avuga ko mu rwego rwo kunoza serivisi Best Youth Restaurant itanga bahaye akazi abandi 16 b’urubyiruko bagenzi babo, bakaba bageze ku kigero cyo gupiganira amasoko arengeje Miliyoni 10 z’amafaranga y’u Rwanda.
Uwineza Joyeuse wakira abagana Best Youth Restaurant yashinzwe na Nkurunziza Steven na bagenzi be avuga ko kubona akazi muri iyi resitora bimufasha kwibonera ibyo ibanze umwana w’umukobwa akenera, ndetse akanafasha ababyeyi be kubonera abavandimwe be ibikoresho by’ishuri. Mukunzi Eric twasanze afatira ifurungo muri iyi resitora yabwiye Kinyamateka ko Best Youth Restaurant yaziye igihe muri Santere ya Kabera, ngo kuko ibamo ibicuruzwa byiza, bakamenya kwakira ababagana, bigatuma uwahamenye adashobora kujya gufatira ifunguro ahandi.
Aimable Wilson Mbarimombazi, umukozi w’umushinga Graduation mu Nkambi ya Mahama yabwiye Kinyamateka ko amahugurwa ajyanye no gukora imishinga ahabwa abagenerwabikora, bakanahabwa igishoro cyo gutangira bibafasha guhindura imibereho, bakava mu kiciro runaka cyo gusaba imfashanyo, nabo bakabasha kugira ibyo bikemurirabadategereje imfashanyo. Avuga kandi ko nk’abakozi b’umushinga bakomeza gufasha ishyirwa mu bikorwa ry’umushinga umugenerabikorwa aba yahisemo, bakamugira, bakamwongera ubushobozi kugira ngo abashe kugera ku ntego yihaye .
Soeur Gaudose Nyiraneza ushinzwe ubukangurambaga n’ibikorwa by’urukundo muri Caritas Rwanda avuga ko mu ndangagaciro Caritas igira zirimo iyo gufasha abababaye nk’uko ijambo“Caritas” ubwaryo risobanura urukundo. Binyuze muri uyu mushinga, aritas yongeraho no gufasha abantu kwiteza imbere bityo nabo bakaba bagira uruhare mu kwifasha mu gihe hatabonetse ababafasha. Avuga ko umushinga “ Graduation Pilot” waje ugenewe impunzi ziri mu nkambi mu Rwanda n’abaturage batuye hafi y’izo nkambi hagamijwe kugira ngo bahabwe ubumenyi bujyanye no kwihangira imirimo, kwiteza imbere n’ubufatanye; buri mugenerwa bikorwa ahabwa amafaranga agera ku bihumbi 800 birimo ayo amasomo n’amahugurwa n’igishoro cyo gutangiza umushinga yahisemo nyuma yoguhabwa amahugurwa.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.