Mali: Umuryango w’Abapadiri Bera uhangayikishijwe n’ibura rya Padiri Hans-Joachim Lohre washimuswe n’abantu bataramenyekana
Umuryango w’abapadiri b’Abamisiyoneri b’ Afurika (Abapadiri bera)bakorera ubutumwa mu gihugu cya Mali uratangaza ko uhangayikishijwe n’ishimutwa ry’umwe mu bapadiri bawo Padiri Hans-Joachim Lohre bataramenya aho aherereye.
Inkuru y’ishimutwa rya Padiri Hans-Joachim Lohre ukomoka mu gihugu cy’u Budage yamenyekanye ku cyumweru tariki 20 Ugushyingo 2022. Mu kiganiro abakuru b’uyu muryango bagiranye n’ikinyamakuru Agenzia Fides kuri uyu wa kabiri tariki 22 Ugushyingo 2022, bayitangarije ko Padiri Hans-Joachim Lohre yaburiwe irengero ubwo yari mu mujyi wa Bamako, nyuma basanga imodoka ye iparitse hafi y’ikigo, umudari yambaraga mu ijosi uri muri iyo modoka, we ntawe urimo, ibimenyetso bikagaragaza ko hari abamukuye mu modoka.
Abakuru b’uyu muryango bavuga ko Polisi muri iki gihugu ikomeje gukora iperereza ku ishimutwa ry’uyu mupadiri. Agencia Fides ivuga ko hari amakuru avuga ko ishimutwa ry’uyu mupadiri ryaba rifitanye isano n’ibikorwa ry’imitwe yitwara gisirikare igendera ku matwara ya kiyisilamu iri mu burengerazuba bw’iki gihugu, aho ihora ihanganye na Leta ya Mali; Ingabo z’Ubudage zikaba ari zimwe mu ngabo z’Uburyango w’Abibumbye zoherejwe mu butumwa bwa UN MINUSMA hagamijwe guhangana n’iyi mitwe; hagakekwa ko abarwanyi bo muri iyi mitwe bashobora kuba aribo bamushimuse mu rwego rwo kwihimura ku badage bene wabo bari mu butumwa bwa UN MINUSMA muri iki gihugu.
Padiri Hans-Joachim Lohre bakunze kwita "Ha-Jo" w’imyaka 65 bivugwa ko yari amaze imyaka igera kuri 30 akora Iyogezabutumwa muri Mali, iperereza rikaba rigikomeje hagamijwe kumenya aho yaba aherereye.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.