Mama Colette Nyirahategekimana wo mu muryango w’aba Sainte Marte yashyinguwe I Kabgayi.
Umubikira mu muryango w'Abahosipitaliyeri ba Mutagatifu Marita Mama Colette Nyirahategekimana witabye Imana ku wa 16 Ukwakira 2025 azize uburwayi yashyinguwe mu rugo rw’ababikira I Kavumu muri Diyosezi ya Kabgayi.
Igitambo cyo gusabira no guherekeza Mama Colette Nyirahategekimana,cyaturiwe muri Basilika nto ya Kabgayi na Nyiricyubahiro Myr Papias MUSENGAMANA umwepisikopi wa Diyosezi ya Byumba ari kumwe na Myr Smaragde Mbonyintege umwepisikopi wa Diyosezi ya Kabgayi uri mu kiruhuko cy’izabukuru na Myr Kizito Bahujimihigo wa Diyosezi ya Kibungo uri mu kiruhuko cy’izabukuru. Hari kandi n’abapadiri baje ari benshi, abihayimana mu miryango itandukanye n’abo mu muryango mama Colette avukamo baje kwifatanya n’ababikira baba sainte marte guherekeza mama Colette.
Myr Papias MUSENGAMANA yihanganishije ababikira bo mu muryango w’abahosipitariyeli ba mutagatifu Marita (Les Soeurs Hospitariel de Sainte Marte) ku bwo kubura umuvandimwe wabo bafatanyaga ubutumwa akaba yari n’umwana wa Diyosezi ya Byumba paruwasi ya Burehe.
Yagize ati” Twifatanyije mu isengesho ryo gusabira mama Colette wari warashatse mu muryango wanyu, yari yarazanye igihango hagati ya Diyosezi ya Byumba paruwasi ya Burehe n’ababikira ba Bahosipotariyeli ba Mutagatifu Marita, akababaro turagasangiye kuko yari umwana wacu kandi n’ubu ni umwana wacu”
Myr Papias mu nyigisho ye yavuze ko iyo duherekeje umuvandimwe wacu mu kwemera, twemera ko Yezu Kristu wapfuye akazuka kandi umwemera wese azukana nawe. Ati” Ni muri uko kwemera natwe duherekeje umuvandimwe wacu Mama Colette Nyirahategekimana wari wareguriye ubuzima bwe nyagasani kubera ko amukunda nawe aramukunda aramuhamagara aramwitaba , amuha ubutumwa nk’umubikira bwo kwita ku barwayi , abakene n’ababaye nk’uko yabikoraga.“
Myr yagarutse ku butumwa bwa Mama Colette wari umuganga , afasha abarwayi n’abandi bababaye, akabungabunga ubuzima nk’uko na Yezu ubwe yahaga agaciro ubuzima kuko bufite agaciro mu maso y’Imana . Yavuze ko n’ubwo twababara tukagira amarangamutima y’agahinda n’akababaro kubera kubura abo twakundaga, ariko nta bwo tugomba guheranwa, Yezu Kristu adufasha kurenza amaso tukagera hirya y’ibitagaragara tumurikiwe n’ukwemera.
Ati”Muri iki gihe cyose mama Colette yari arwaye yazirikanye ku buzima bwe n’ubw’ abandi kandi azirikana ko byose biri mu biganza by’Imana. Bigatuma yakira ibigeragezo, ububabare n’ibindi kandi akabitwara mu kwizera.
Inzira yose yanyuze kuva abayeho nta gushidikanaya yahuye n’Imana yagiye abona ikiganza cy’Imana kimukoraho, kikamukomeza kikanamuherekeza, nk’uko mbere na mbere yumvise ijwi ry’Imana rimuhamagara rimusaba kwegurira ubuzima bwe Nyagasani ngo amukorere nk’uwihaye Imana.
Agira ati”Iyo umwe muri twe atuvuyemo twamukundaga kandi nawe yadukundaga, tuba twungutse umuvugizi mushya mu ijuru udusabira.”
Umukuru w’umuryango w’ababikira b’abahosipitariyeli ba Mutagatifu Marita Mama Perpetue MUKAMABANO yavuze ko umuryango w’ababikira ba Mutagatifu Marita, abari b’umubyeyi w’impuhwe mu Rwanda no muri Kenya, barashimira cyane Mama Collette kuko yababereye intwari muri byose haba mu buzima bwe bw’umuhamagaro, mu buzima bw’isengesho no mu butumwa yagiye ahabwa n’umuryango ndetse no mu gihe cy’uburwayi bwe. Yavuze ko buri wese afite icyo yagiye amwigiraho mu gihe kigera ku mezi abiri yari amaranye nabo arwaye. Dore ko mbere yayo mezi abiri akimara kumenya ko arawye yari agifite imbaraga zose ari nabwo yahise ajya kwivuza mu Busuwisi.
Mama mukuru yashimiye umuryango wa Mama Colette, ababyeyi be bemeye kumutanga ngo ajye kwiyegurira Imana mu ba Sainte Marte, abavandimwe be bafatanyije n’ababikira kumuba hafi hafi mu gihe yari arembye bose abifuriza gukomera.
Yagize ati”Mama Colette yatubereye intwari, twamwigiyeho byinshi, ubutwari no kwihangana, ishyaka ryo gukunda umuryango no gukunda igihugu. Bigaragazwa no kuba nyuma yo kumenya ko nta kindi abaganga bagombaga kumukorera, yashoboraga kuguma mu Busuwisi akaba ari naho arangiriza ubuzima bwe,dore ko yari ahamaze imyaka itatu, ariko yahisemo kuza mu Rwanda akaba ari ho arangiriza ubuzima bwe. “
Mu butumwa bwatanzwe na Mama Adolata MUKAMURANGIRA umukuru w’umuryango mu izina ry’ababikira bari mu Busuwisi no mu Bufaransa yavuze ko bashimira Imana mbere na mbere yari yarabahaye mama Colette, barashimira kandi Mama Colette ko yababereye umuvandimwe bafatanya urugendo mu butumwa bahamagarirwa bwo gukorera Nyagasani mu bakene no mu barwayi.
Yavuze ko Mama Colette yaranzwe n’ubutwari mu burwayi bwe, burimo ukwihangana kwinshi. Yagize ati” Mama Colette yarwaranye ukwizera kwamufashije kwihanganira ububabare yari afite, yageragezaga kutagira uwo yaremerera muri twe twabanaga nawe.”
Mama mukuru Adolata akomeza avuga ko icyemezo Mama Colette yafashe cyo kugaruka mu gihugu cye, nyuma y’uko abaganga bamubwiye ko uburwayi bwe bugeze ku ntera irenze ubuvuzi, byabagaragarije urukundo akunda umuryango yashatsemo w’ababikira ba mutagatifu Marita n’urwo akunda umuryango we wamubyaye.
Yagize ati “Udusigiye urugero rwiza rwo kwihangana no kwiyoroshya, wabaniraga neza buri wese ukaba umunyakuri kandi ugakunda umuryango. Urugero rwiza udusigiye rwo kubana na bose mu mahoro ruzatugirire akamaro. Igendere Imana wakoreye ikwakire nk’umugaragaru mwiza wabaye indahemuka muri uru rugendo rugana Imana.”
Soeur Uwamariya Veronique wabanye nawe mu gihe cy’uburwayi yavuze ko Mama Colette atigeze abagora mu gihe cy’uburwayi ,yari umurwayi utuje kandi wishimye. Yabanye na Kristu mu rugamba rw’uburwayi, yarwaranye amahoro, ukwizera n’imbaraga kugeza ku munota wa nyuma ubwo yari arembye mu bitaro I Kabgayi . Yahoranaga ibyishimo ku maso, ubona ko umutima we ucyeye rwose. Ati “Turashimira Mama Colette uburyo yadufashije akatwereka icyo kumukorera mu gihe cye cy’uburwayi, ntabwo yigeze agira uwo agora kuko yakiraga buri wese uje kumufasha no kumuha service.
Soeur Veronique yavuze ko inseko ya Soeur Colette yamuranze mu gihe cye cy’ubuzima no mu burwayi bwe yakomeje kumuranga kugeza ku munota wa nyuma yayibasigiye . Yavuze ko yabigishije byinshi kandi akababera intangarugero mu bihe bye byari bikomeye by’ububabare
Yagize ati” Umuvandimwe wanjye naramuherekeje aza I Kabgayi kwiyegurira Imana, nyuma y’uko abwiye ababyeyi igitekerezo cye ndetse akanabibwira padiri wari iwacu witwaga Macenderi. Amaze kwiha Imana ntiyateshutse gukomeza kutubera umuvandimwe mwiza. Twamenye ko arwaye indwara ikomeye nyuma y’uko amaze kwizihiza Yubile y’imyaka 25 amaze yiyeguriye Imana mu muryango. Twongeye kumubona agarutse mu Rwanda arwaye arembye ariko afite ibyishimo. Turashimira Imana ko ataguye mu mahanga ahubwo tukaba twaje kumusezeraho no kumuherekeza bwa nyuma, Turamusabira kandi nawe twizeye ko azakomeza kudusabira.”
Mu buhamya bw’abo mu muryango wa Mama Colette Nyirahategekimana bavuze ko umuvandimwe wabo Soeur Colette abasigiye urugero rwiza rwo kwihangana no gukunda isengesho kurushaho.
Musaza we Eugene ari nawe wamuherekeje ajya kwiha Imana mu ba Sainte Marte I Kabgayi yavuze ko Soeur Colette yakuze ari umwana witonda cyane yakundaga gusenga, akaba n’umuririmbyi mu Kiliziya, akaba ari nabyo byatumye afata umwanzuro wo kujya kwiyegurira Imana.
Kakuze Thephile nawe ni umuvandimwe wa Mama Colette Nyirahategekimana akaba ari nawe umukurikira yabwiye Kinyamateka ko yabanye na Colette mu rugo iwabo kugeza ubwo ahamusize akajya kwiha Imana. Yagize ati” Yari umuvandimwe witonda, uca bugufi, ucisha amake kandi akarangwa n’ubufatanye. Kwa kundi abana basigana we ntiyabigiraga, yatugiraga inama nziza kandi akatujyana gusenga ku buryo yagendaga adusunika ngo tutazacika intege mu kujya mu misa. Yakundishaga abana bose ishuri, yanga ko hari umwana wava mu ishuri. Yarangwaga n’imico myiza, agakunda kwiga no gusenga, agasura abakecuru n’abasaza ndetse agakunda no kujya guherekeza abitabye Imana. Twabonaga akwiriye kuba umubikira koko.
Kakuze Theophile kubera ubucuti yari afitanye n’umuvandimwe we mama Colette ngo yakundaga kumubwira Ijambo ngo” Komera , wiringire uhoraho.” Agira ati “Yari atuje kandi aduha ikizere tubona ko azakira, yakundaga kumbwira ngo Komera, humura turi kumwe kandi dusabirane.”
Mama Colete Nyirahategekimana yavutse tariki ya 03/01/1970 muri paruwasi ya Burehe Diyosezi ya Byumba, yinjiye mu muryango w’ababikira w’abahosipitariyeli ba Mutagatifu Marita I Kabgayi mu 1994. Yakoze amasezerano ya mbere tariki 5 Nyakanga 1997, yasezeranye burundu mu muryango ku tariki 18 Gashyantare 2007. Yizihije Yubile y’imyaka 25 yiyeguriye Imana muri 2022, yitabye Imana ku 16/10/2025 mu bitaro bya Kabgayi azize uburwayi bwa Cancer yari amaranye imyaka itatu kuko, bwagaragaye kuva mu kwezi kwa 5 mu mwaka w’I 2022.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.