Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Mama Fransisiko Yozefu asigiye Abasomusiyo umurage utazibagirana

Mama Fransisiko Yozefu wari umwe mu babikira bakuze bo mu muryango w’Abasomusiyo yitabye Imana mu gitondo cyo kuri iki cyumweru tariki 17 Nzeri 2023, muri Paruwasi ya Kabuye, Arkidiyosezi ya Kigali ahari urugo rw’uyu muryango.Ababikira babanye na we bakaba bagize icyo bavuga ku murage abasigiye.

Mama Fransisiko Yozefu asigiye  Abasomusiyo umurage utazibagirana
Mama Fransisiko Yozefu asigiye Abasomusiyo umurage utazibagirana

Nk’ubo byatangajwe ku rubuga rwa Twitter rw’uyu muryango, ndetse bikanemezwa n’ababikira babanye na Mama Fransisiko Yozefu, inkuru y’urupfu rwa Mama Fransisiko Yozefu yatunguye kandi ibabaza ababikira bo mu muryango w’Abasomusiyo. Uyu ukaba wari umwaka wa 97 yari atangiye, ndetse amaze imyaka 63 akoze amasezerano yo kwiyegurira Imana.

Mu magambo banditse kuri Twitter y'uyu muryango, bagize bati“ Nyagasani yakire mu bwami bwe umubyeyi n’umuvandimwe wacu dukunda Mama Francisco Yozefu. Tuzahora twibuka ineza yawe n’inseko yawe yadususurutsaga. Abamalayika n’abandi basomusiyo bageze mu ijuru bakwakire.”

Mu kiganiro Kinyamateka yagiranye n’umwe mu babikira bo muri uyu muryango wabanye na we igihe kirekire yayitangarije ko Mama Fransisiko Yozefu yitabye Imana kubera izabukuru. Yagize ati“ Yari akuze, yari agejeje imyaka 96. Yari umuntu wumva cyane, ariko kubera uburwayi yageze aho atakibasha kumva, wamuvugisha akagusekera; akakugaragariza umutima mwiza yahoranye kuva cyera.”

Ababanye na we bavuga ko yari umuntu ugira urugwiro, agakunda abantu, kandi yahoraga yishimye igihe cyose. Ingabire y’ibyishimo no gukunda abantu yamurangaga yatumye ababikira bagenzi be bamwita akazina ka “ Mama Yo”; akaba yararangwaga no gutuza, gusenga cyane no gusoma ibitabo.

Mama Fransisiko Yozefu yatangiriye umuhamagaro wo kwiyegurira Imana mu muryango w’abarereramana(umuryango utarabashije gukomeza), nyuma aza kuwuvamo yinjira mu muryango w’Abasomusiyo. Avuka muri Paruwasi Mibilizi, Diyosezi ya Cyangugu.Yitabye Imana afite imyaka 96, irimo 63 yari amaze akoze amasezerano yo kwiyegurira Imana.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose